Tingitingi wayirokotse ute ?
Igihe ugeze hamwe bitaga hitamo
Mugisha wabwiwe na nde guhitamo aho wahisemo ?
Ese warokotse ute, N’intimba yagushenguraga umutima
Umaze kumenya ko abawe inkotanyi zabatsinze aho tingitingi ?
Urubavu rwawe Mukabizimungu Valentine
Inkotanyi zimaze kumurasa mu gatuza,
Isasu rihinguranya mu mugongo wari uhetse infura yawe
Infura yawe Ingabire Clementine wari ufite gusa imyaka ibiri
Amakuru yakugezeho ngo ni uko atahise apfa
Umwuka wamushizemo nyuma, we utari uzi ko na nyina yapfuye.
Abawe baba baragiye, baba bararangiye, ari nabo bari abo, imbere n’inyuma !
Ngwino Mugisha, ngwino utubarire amararo yawe
Utubarire uko wariraraye, n’abatariraye bumvireho
Bazaribarire abandi bagira bati : iyi ni inzira ndende ntizibagirane.
Ikondera libre, 02/07/2018
Agnès Mukarugomwa