Quantcast
Channel: Amateka Archives - Umunyarwanda
Viewing all 142 articles
Browse latest View live

U RWANDA RWA NONE (Igice cya mbere)

$
0
0

Umunyarwanda  wese witegereza umubajije yakubwira ko u Rwanda tubona cyangwa bamwe batuye muri iki gihe rutandukanye cyane n’urwo yigeze kumenya kuva avutse. Abantu bagerageza kubishakira inyito bakurikije ibihe barimo n’ubuzima babayeho, ariko uwo ariwe wese yakubwira ko hari byinshi byahindutse (neza cyangwa nabi).

Abavutse mbere y’ingoma za cyami nubwo ntabo twabona bakubwira ko uko u Rwanda ruri ubu  atari ko rwari rumeze, abavutse mu gihe cya cyami nabo bakiriho kuri ubu ubababjije bakubwira ko hahindutse byinshi, abo mu bihe bya za repubulika natwe dufite byinshi byo kuvuga

Umunyarwanda mu buhanga n’ubuvumbuzi bwe aragira ati Bucya bucyana ayandi cyangwa bucya bwitwa ejo. Nta muntu n’umwe uretse no mu Rwanda ngira ngo ni ku isi yose wakwihandagaza ngo avuge ko ariwe utuma iminsi yicuma ngo ahari none hitwe ejo bucyeye bwaho ndetse ngo umunsi ukurikiraho hazitwe ejo bundi.

Ikiremwa muntu Imana yagihaye amahirwe yo kugenga imihindukire y’ibyo tubona, ariko ntiyagiha ububasha bwo kujyenga iminsi, ibi bivuga ko ntawakwihandagaza ngo avuge ngo ni njyewe utumye none hitwa uyu munsi, cyangwa ngo ndashaka ko ejo hazakererwaho isaha bikaba amasa 25, cyangwa se ngo abe yavuga ngo nshyizeho umunsi w’amasaha 48, cyangwa umwaka w’iminsi 700!

Muntu yabereyeho guhindura isi

Muntu yemerewe kandi yahawe amahirwe yo  kwiyungura ubwenge ku giti cye no kuba yahindura ibimukikije ariko byose ku bubasha , ku bushobozi no ku bushake bw’Imana yamuremye. Ndafata urugero ku mwana ukivuka: umwana w’umuhungu avuka yambaye ubusa kimwe n’uw’umukobwa, iminsi uko yicuma hagera igihe uw’umuhungu akaniga ijwi, uw’umukobwa agapfundura amabere, muri bano bombi ntawe ufite ububasha bwo guhitamo gupfundura amabere kandi yaragenewe kumera ubwanwa, cyangwa se ngo ahitemo kumera ubwanwa yaragenewe kugira amabere, ni nako bigenda ku myanya ndangabitsina uwavutse agaragaza ubugabo cyangwa ubuhungu biba uko nyine, uwavutse agaragaza ubugore nawe bikaba uko. Na bwa buvumbuzi bwateye buhindura abantu ibitsina nta narimwe biza bimeze nk’ibya kavukire  ni ubushobozi bw’Imana gusa.

Umuntu rero ntabwo yari akwiye kwiyitirira ihinduka ry’ibihe n’iminsi, gusa agira uruhare mu ihinduka ry’ibimukikije kandi ni inshingano ze kuko nicyo yaremewe, gusa na none ntabwo abakuze bari bakwiye guhora batwamagana ngo “ab’ubu” kuko burya isi ikeneye ab’ubu kugira ngo ikure.

Ngarutse ku Rwanda rwacu rero, u Rwanda narwo ni igice cy’isi cyagenewe gukura nk’ibindi byose, nta mpamvu yo gutekereza ko rwari guhora uko buri munyarwanda yarubonye abyiruka, biramutse bigenze bityo kandi rwakwitwa igice cyaremaye!

Abanyarwanda muri iki gihe usanga bavuga ngo u Rwanda rwateye imbere, rwari kubuzwa se n’iki gutera imbere ko n’imiyaka yashize, ubu se iyo ruguma uko rwari rumeze mu gihe cya cyami, abavutse nyuma yaho twari kuba turiho? Ubu se iyo u Rwanda ruguma uko rwari rumeze mu bihe bya repubulika yiswe iya mbere, abavutse nyuma yaho mwari kuba muri hehe?

Ni nde mupfapfa wumva ko twagombaga guhora mu mwaka w’1962 se?

Ni nde mupfapfa utekereza ko twagombaga guhora mu mwaka w’ 1973, 1991, 1994, n’uw’2000?

Nyamara kandi muri iriya myaka hari abari bishimye, hari ababyungukiyemo n’ababihombeyemo, hari abahasize ubuzima hari n’abavutse ndetse benshi muri bo birengagiza ko hari abatarageze kuri uyu munsi wa none kandi bafite ababo bari bagikeneye kubana nabo!

Reka tuve ku bantu tujye ku bidukikije ( ibintu)

Abantu nk’uko nabivuze babereyeho guhindura isi ni inshingano nicyo babereyeho, ntabwo abatubanjirije bari kwegama ngo abantu bakomeze bajye Bambara ubusa cyangwa baba mu nzu z’ibyatsi, kandi Imana yarabahaye ubwenge bwo kubyaza ibidukikije imyambaro, ndetse no gutera imbere mu buvumbuzi bw’imideri na za style.

Kuki muntu yari kuguma kuba mu nzu y’ibyatsi kandi Imana yaramuhaye ubwenge n’ubushobozi bwo kubyaza ibidukikije ibikoresho bikomeye byavamo amzu n’amagorofa aboneka kuri ubungubu?

Ni kuki abantu bari gukomeza gukora ingendo ku maguru, kandi Imana yarabahaye uburyo bwo kwifashisha ibidukikije hagakorwa amamodoka, indege ndetse n’ibyogajuru?

Ntabwo byari kuba byiza iyo abantu ba cyera bakomeza kugurana ibintu ibindi nk’uko byahoze mbere, aho uwashakaga inyama yatangaga imyaka yejeje, uwashaka kimwe akakigurana ikindi, havumbuwe amafaranga akoreshwa ubu ndetse n’amadovize akoreshwa ku rwego mpuzamahanga cyangwa se impapuro zisibura amafaranga ibi byo sinshaka kubitindaho.

Ni kuki abantu bari kubaho bifuza iki cyangwa kiriya kandi Imana yarabahaye amaboko yo gukora bagahembwa amafaranga yabafasha kugura ibyo bakeneye?

Muri make ayo niyo majyambere cyangwa iterambere kuri ubu abanyarwanda bakangishwa muri ibi bihe..

Ese iterambere mu Rwanda ryatangiye ryari

Iterambere mu Rwanda ryatangiye kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda, kuva abanyarwanda babayeho, amajyambere si ay’umwami runaka wenyine, amajyambere si aya abamisiyoneri gusa, amajyambere si aya Kayibanda Gerigora n’abo bari kumwe gusa, si aya Habyarimana Yuvenali n’abanyakazu gusa cyangwa amashyaka yabayeho mu gihe cye.

Amajyambere ya FPR na Kagame ni ayahe?

Kuki se amajyambere y’u Rwanda rwa none yaba aya FPR na Pahulo Kagame kuri uyu munsi? Uwabaza General Charle Kayonga n’abandi 600 bazanye ndetse n’abaje mu nkwi mu bikamyo bya MINUAR, bavuga ko basanze ingoro ya CND imwaye? Hirya yaho gato ntihari Stade Amahoro? Hakurya gato ntihari Ikibuga cy’indege cyitiriwe Gerigori Kayibanda?

Kuva ku Mulindi gukomeza za Rusine na Nyacyonga abanyarwanda babakiriye ntibari bakikije umuhanda wa Kaburimbo, General Charles Kayonga na bagenzi be bageze mu Gatsata ntibasanganiwe n’imiturirwa ya ba Kabuga n’abandi .

Umunyarwandakazi waririmbye ati Kigali uteye neza kandi utatse ubwiza ko mutamubeshyuje?

Amajyambere cyangwa iterambere bijyana n’uko iminsi  ihinduka cyangwa yiyongera. Nta majyambere FPR yazanye mu bikamyo bya MINUAR no mu ma bus ya ONATRACOM, nta majyambere Pahuro Kagame yazanye kuko nta n’ifaranga yazanye mu mufuka we, n’iyo yajyaga kuba yarakoreye za miliyari ngira ngo zari kuba zarashiriye iyo “mu ndaki za Rushaki” bayagura imvungure, ibikamba by’itabi n’ibigage, uretse ko n’amenshi muri yo yari ay’abandi banyarwanda bitanze barimo ba  Muzehe Rujugiro, ba Valens Kajeguhakwa n’abandi Inyumba Aloyiziya umubyeyi w’Indatwa n’indangamirwa itazibagirana yagerageje gusabiriza mu banyarwanda b’umutima mwiza.

Nyamara se abenshi mu bayatanze ubu haracyahumeka bangahe? Abakiriho bari mu Rwanda se ni bangahe? Abari mu Rwanda se bakibukwa cyangwa babasha kugira ijambo muri bon i bangahe? Inyumba Aloyiziya Indatwa y’Indangamirwa se we ubu ari hehe we wayakusanyije adakuraho n aka Fanta, Umuzehe bashakanye se we ibye byifashe bite? Abana yasize se bo bariho bate?

Banyarwanda nimwikure ikinyoma cyambaye ubusa nta Majyambere nta terambere ryo kwitirirwa FPR, nta terambere ryo kwitirirwa Pahulo Kagame amajyambere ni aya abanyarwanda, amajyambere yahozeho agenda akura uko abanyarwanda bagiye biyungura ubwenge, uko bagiye batembera bareba hanze barayazanaga, mu gihe cya cyami amajyambere yabayeho ajyanye na kiriya gihe, abamisiyoneri barayongereye nabo, muri za repubulika zabayeho amajyambere yabayeho hakurikijwe aho ibihe byari bigeze, akarusho muri repubulika ya kabili ya Habyarimana Yuvenari amajyambere yarihuse, njye mbona ari nawe wagakwiye kubishimirwa n’ubwo hari n’ibyo kumugaya tutakwirengagiza, ariko yibukije abanyarwanda umuganda, yabanye n’amahanga za projets de cooperation na jumelage abazizi mwambera abagabo, ariko nawe zari inshingano ze nk’umukuru w’igihugu kandi yarabihemberwaga.

Amajyambere ya Paul Kagame yakataje mu kwigwizaho we n’umugore we n’abagaragu babakorera ayo amaherezo azabera umuzigo abana b’u Rwanda kuko ntagahora gahanze, amaherezo ziriya nguzanyo zizishyurwa Kagame atagihari!

Reka mpinire aha abandi nabo banyunganire, nimbona akandi kanya nzakomereza mbagezaho gice cya kabili cy’iyi nyandiko “ u Rwanda rwa none”

Claude Marie Bernard Kayitare

Johannesburg

U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)

$
0
0

UMUTEKANO

Ni Inshingano z’ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu.

Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw’igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw’igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z’ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka gukora imirimo yabo, bayirangiza bagahurira mu busabane, bagasangira ibyo bafite bagataha amahoro, ntihagire urara irondo cyangwa ngo arirazwe ntihagire uhagarikwa ngo abazwe ibyangombwa, ntihagire ubwirizwa amasaha yo kuba yageze mu rugo cyangwa mu buriri, nta basirikare nta nkeragutabara nta polisi, nta local defence cyangwa abandi bitwaje intwaro baboneka hagati mu mago y’abaturage.

Iyo umuntu agereranya u Rwanda rwa none ahera ku buryo rwahozeho kuva rwitwa u Rwanda. Mu bihe by’ingoma z’abami amateka atubwira ko habagaho ingabo, ndetse ngo umusore usoretse yatozwaga kuba ingabo akigishwa kumasha n’ibindi, ariko abatubanjirije batubwira ko bajyaga I Bwami akaba ariho bakorera iyo mirimo, ni koko hari ababaga biteguye (stand by y’ubu) kuzajya gukuranwa kurinda I Bwami, tubwirwa ko iyo Umwami yashozaga intambara cyangwa igihugu cye cyaterwa aribwo bahamagarwaga bakajya gutabara. Tubwirwa kandi ko ngo Abami ahanini barwanaga ngo bagure ubutaka bw’igihugu, bakigarurira imisozi bakanyaga amatungo abagaragu n’abaja.

Ibi bivuze ko nta bantu abo aribo bose babonekaga ku misozi bikoreye intwaro uretse abahigi nabo babarizwaga mu mashyamba, ibi bivuga kandi ko nta marondo cyangwa ikiguzi cy’umutekano cyasabwaga abaturage

Ku mwaduko w’abazungu.

Ubwo abakoloni bageraga mu gihugu niho batangiye gutoza no kwigisha gukoresha intwaro tobona ubu, hashyirwaho igipolisi gishamikiye ku bazungu mu karere, abatojwe muri izo ngabo n’abapolisi babaga ahantu hazwi habigenewe,ntabwo babaga ku misozi no mu ngo z’abaturage.

Muri za Repubulika

Ubwo inkubiri ya demukarasi na repulika yatangiraga kuvugwa mu mpera y’imyaka ya za 1950 yegereza muri za 1960, habaye ugusubiranamo kw’abaturage, abanyarwandda bamwe baricwa abandi barahunga, ingoma zihindura imirishyo koko!  Abafashe ubutegetsi biyemeza gushyiraho igisirikare cyo kujya gihangana cyangwa gikumira abashushubikanyijwe bagahunga, intambara zagiye ziba abantu bakicwa abandi bakavanwa mu byabo bagatwikirwa bagahungira mu bindi bihugu. Uko hagabwe ibitero buri gihe habagaho ibitambo, abatgabaga ibitero nabo bagerageza kureba ko bagaruka iwabo iyo byabangiranga hamwe bageragezaga ahandi, bituma abategetsi bo mu gihe cya Repubulika bakwiza abasirikare hirya no hino cyane cyane ku mipaka n’ahantu hazwi hagiye hagabwa ibitero.

Muri Repulika yiswe iya mbere niho noneho habayeho gukaza igisirikare, habaho ndetse n’amashuri yabyo n’ibigo byo kwitorezwamo.

Abari barize mu mashuri ya gisirikare (les 11 Camarades du 5 Juillet) nibo baje kuvamo abahiritse Repubulika yitwaga iya mbere bayishinja ko itakajije umurego mu guhashya ibitero no gukemura amakimbirane yari yaravutse mu gihe cyo guharanira ibyo byiswe ubwigenge, ibi simbivugaho cyane kuko nkeneye kugera ku mutekano w’u Rwanda rwa none.

Abo basirikare baje biyita Repubulika ya Kabiri koko bashoboye guca intege abateraga kuri bo wari umutsindo gusa hibagirana ikitwa gukemura amakimbirane cyari gufasha no guha uburenganzira busesuye abari barahunze bakagaruka mu gihugu cyabo bagahabwa ibyabo byari byaramaze kwigabizwa hatarimo amatungo yariwe n’ingo zabo zatwitswe, ariko nibura Leta nk’umubyeyi wa bose bajyaga no gushakirwa ubufasha hiyambajwe ububanyi n’amahanga bakaba batuzwa hakimakazwa ubwiyunge n’imibanire myiza.

Ibiganiro na za initiatives bitaziguye byagiye bibaho, abari impunzi bagerageza kwishakishiriza uburyo babigeraho, na Perezida Habyarimana Yuvenali wa Repubulika ya kabili byamugeragaho kandi ariko nta myanzuro yafashwe ihamye ngo haboneke umuti w’ikibazo.

Leta ya Habyarimana nta myanzuro yafashe ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’impunzi

Iki nicyo ahanini cyatumye abari impunzi bishyira hamwe kugera ku gitero cyo kuya 1 Ukwakira 1990, abari impunzi bari bazi neza ko intambara atari umukino biyemeza gutanga ubuzima bwabo, banazirikana ko no mu gihugu kuva ku mupaka byanze bikunze hazabaho ibitambo, ubuzima bw’inzirakarengane bukahazaharira ariko nibura bikumvisha Leta ko igomba kugira icyo ikora ku kibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.

Umutekano muke waherukaga mu mpera ya 1950 no muri za 1960 abantu bicwa abandi bahunga, bagasenyerwa bagatwikirwa, amatungo akaribwa, umutekano muke wagaragaye muri za 1960 no mu ntangiriro za 19970, igihe abahunze bageragezaga kugaba ibitero bashaka kugaruka iwabo, iki nicyo gihe cyonyine u Rwanda havugwa ko habagaho ibibazo by’umutekano gusa. Uwavuga ko hari ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu gihugu cy’u Rwanda yaba abeshye.

Rwagati mu mirwano yo mu Kwakira 1990, habayeho imishyikirano, habayeho amasezerano yagiye asinywa, abari muri FPR barabyibuka ndetse n’abari mu butegetsi bw’u Rwanda barabyibuka.

Nihuse kugira ngo nivugire ku mutekano ariwo mutwe w’iyi nyandiko ya none, amasezerano niyo yonyine yari kugabanya ibitambo cyangwa izindi mpanuka (risks / risques) z’umutekano muke! Ibi nabyo abari icyo ihe ku mpande zombie bari babizi!

Abenshi mu baharaniye ko iriya ntambwe y’ingenzi y’iya 1 Ukwakira 1990 iterwa ntabwo babashije gukomeza, ibyo nta munyarwanda utabizi, ariko ababasimbuye birengagije nkana impamvu nyamukuru yatumye begura intwaro, ariyo guharanira ko bava mu buhunzi bagahabwa umwanya n’uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda, Habyarimana wa repubulika ya kabili nawe ntako atagize ngo yemere ibyo yasabwaga, amasezerano yarayemejwe, yarayasinye, yemera ingingo zayo zose harimo kwemera ko guverinoma yabayemo ishyaka rye gusa yakira n’andi mashyaka atavuga rumwe n’irye, nyuma FPR nayo yaje kwemerwa nk’Ishyaka, no kugabana ubutegetsi .

Ku bari impunzi bari bamaze iminsi batakariza abana babo ku rugamba rw’ Ukwakira 1990, ku babafashije baturutse mu gihugu imbere, ndetse no ku baturage bari batuye mu karere k’imirwano nabo bahatakakarije ababo n’ibyabo uyu wari umwnya wo gusubiza agatima mu nda, uyu niwo mwanya izi za risks / risques zari kuba zisezerewe burundu, abagihumeka bagashakirwa uburyo bwo gutuzwa kwiyunga no gusana imitima hifashishijwe inkunga z’amahanga aho bikenewe. Ibi byari gukuraho icyo kuri ubu bita UMUTEKANO MUCYE

Ntangira iyi nyandiko kuva mu gice cyayo cya mbere nirinze kuvuga ubwoko (ngo mu Rwanda bwavuyeho da!) Ababajwe bose nta vangura bari kunyura muri programu yo kwiyunga gusana imitima no gusana ibyangijwe ariko ayo mahirwe u Rwanda ntirwayabonye kuko nyuma y’amasezerano no gutegura gahunda yo kugabana ubutegetsi ku bari babukeneye HABAYEHO IRASWA RY’INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA…

Iraswa ry’indege ya Habyarimana ryasubije irudubi ibibazo by’umutekano

Ntawe nshinja kurasa iyo ndege ariko ababizi barahari, ariko igihugu cyari mu nzira nziza zo kwiyubaka kwiyunga no kwisana cyaguye mu icuraburindi ryo kwitana ba mwana, abafitanye isano n’abaharaniraga kuva mu buhungiro baba aribo bagirwa ibitambo bagerekwaho iraswa ry’indege, bagerekwaho kwica umubyeyi w’igihugu, abari biteguye gusbira mu byabo barya karungu, ikiremwe muntu cyamburwa agaciro muri rusange umuntu akicwa nko gukandagira urushishi cyangwa ikimonyo! Miriyoni y’abantu inarenga ihatakariza ubuzima, abahunga bikuba inshuro zitabarika, abakambitse bategereje ko igihu cyeyuka bagasukwaho urusasu, abambutse imipaka bagakurikirwa yo, harya izo mbaraga zose zarimbuye abanyarwanda iyo ziza gukoreshwa uko bikwiye Ikinani kikazira urw’ikirago ku gihe cyacyo ni nde munyarwanda wari gukenera Inkeragutabara na Local defence? Abasirikare n’abapolisi barara bagose ingo z’abaturage bari kuba ngombwa? Imisanzu y’umutekano yakwa abaturage ku ngufu ntiba yongerwa ku mafaranga ya za mitieri twumva yavugishije abanyarwanda amangambure???

Nyuma y’Indege na Guverinoma y’ubumwe!

Indege yararashwe, abanyarwanda bakabakaba miliyoni baricwa abandi barahunga, muri Nyakanga 1994 hajyaho guverinoma y’UBUMWE. Icyambere ubwo bumwe nabwo bwari bucagase kuko butafunguriye imiryango aba MRND bashoboraga kuba barahasigaye baraguye mu gatangaro, ahubwo babanje kujyanwa mu mana aho bamishwagaho urusasu hagataha mbarwa, abaketswe kugira uruhare mu bwicanyi barafashwe nabwo ku ruhande rumwe bashyirwa muri gereza abagifite umwuka baracyategereje ubutabera.

Ababuze ababo barihanaguye kuko nta butabera bwahindura ababo YEZU cyangwa LAZARO. N’ubwo ntawakwibagirwa uwe yabuze ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko nibura abagihumeka bakeneye kubaho mu mutuzo abatarasigaranye ubumuga bakaba barya utwo bihahiye nta ntugunda iyo ariyo yose, bakeneye kugira imihana bahana amazi bakarahurirana, icyo bakeneye cya mbere si Local defence si inkeragutabara kuko ubutabazi bw’ibanze buhera mu muharuro hagati y’abaturanyi basangira utwo bashobora kubona hagati y’abaturage bahuje imibereho.

Umutekano uvugwa ku ngoma ya Kagame n’agatsiko ke ni uwe bwite n’ibintu bye!

Ikintu cya mbere cyiranga Paul Kagame muri kamere ni UKWIKUNDA, kwirebaho wenyine no KWIGIGWIZAHO.

Ni muri urwo rwego abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara na za local defence mwumva ndetse n’intore zitozwa kwitwara giterahamwe si umutekano ashakira abanyarwanda n’u Rwanda ni ukwirinda we ubwe bwite n’ibintu bye yamaze kwigwizaho, muri make ni ubwoba afite, akumva ko ahantu aho ariho hose hashobora kuva uwamuhungabanya cyangwa ngo amuhungabanyirize ibye yigwijeho!

Ubu no mu nzego z’ibanze abayobozi baba barimo ngo ushinzwe iby’umutekano ukomoka muri DMI na G2, akitwaza na Masotela mu gihe nta muturage ngo wemerewe kugira intwaro! Mwumvise ko Capitain David Kabuye washakanye na Lieutenant Colonel (aba ofisiye bakuru 2) mu rugo badafite uburenganzira bwo gutunga Masotera mu nzu yabo ngo ni uko batakiri mu ngabo!

Kagame Day iherutse kubera muri Atlanta, intore nyinshi zayijemo zivuye I Kigali zari zitwaje za Pistolets!

Imiryango irimo gufungwa yo kwa Tom Byabagamba n’abavandimwe kugera no ku mugore utwite ndetse n’umwana w’incuke ngo bararegwa gukwiza impuha zangisha abaturage ubutegetsi, ibyo ni kwa kwikunda kwa kagame, noneho ibikoresho bye bya ba Jack Nziza bikirara mu bantu bigafunga bigashimuta bikarigisa sinakubwira imirambo iaboneka mu biyaga bikikije u Rwanda.

Kagame ntakunda abanyarwanda na mba arikunda agakunda ibye uwo niwo mutekano bababwira, ni umutekano wo kurinda ya majyambere twaganiriyeho mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko

Muri make nta mutekano mu u Rwanda rwigeze kugira nk’uwo ku ngoma ya Paul Kagame!!!!!

Inkomoko y’umutekano muke no kubura ubumwe mu banyarwanda

Uko twabibonye muri iyi nyandiko, ubumwe bwacu bwahungabanye igihe igice cy’abanyarwanda batangiye guhigwa bakicwa abandi bagahunga, umuti wo kugarura ubumwe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kuwuvuguta igihe cy’iya 1 Ukwakira 1990, amahirwe twambuwe n’IJORO RY’INDEGE ryabuditsemo igihu abanyarwanda barahashirira gukomeza na nyuma yahoo, ibi nta kindi gihe byigeze biba mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma.

Umuti FPR yatuvugutiye wakarihiye benshi mu gihe bake bakiwunyunyuzamo igisukali! Ijoro ryabara nka ba Sendashonga, ba Assiel Kabera, ba Lizinde, ba Col Patrick Karegeya na bagenzi babo.

Kagame yasenye Ubumwe ashaka intebe, Mu w’2000, iyo Ubuyanja bwa Bizimungu buhabwa amahirwe, Inteko ya Sebarenzi ikisanzura mu muri CND ntituba dutaka umutekano, urugendo rugana ubumwe no kwiyunga tuba turugeze kure.

Ingirwamanza n’inkiko mu Rwanda rw’iki gihe zihagarikwamo abari bitangiye ubwo bumwe n’umutekano. Mu buhungiro haravugwa abari imbere mu rugamba rw’Ukwakira n’ubwo nabo abagihumeka batorohew na gake

Umutekano muke wazanywe kandi ukoreshwa na Kagame mu rwitwazo rwo kwikubira ubutegetsi.   Mpiniye aha abandi banyunganire mu gihe dutegereje igice cya 3 cy’iyi nyandiko URWANDA RWA NONE.

Claude Marie Bernard Kayitare

Aho mu byo Alex Kimenyi yazize ntiharimo ibi?

$
0
0

Nyuma y’urupfu rwa Prof Alexandre Kimenyi zimwe mu nyandiko yanditse mu myaka ishize zikomeje kwibazwaho byinshi!
Urugero ni inyandiko iri hano hasi:

Amatora ya Perezida ateganijwe muri 2003 yari akwiye gusunikwa

Uyu mwaka utaha wa 2003, ni ho hazaba amatora ashyiraho Perezida mu Rwanda. Ibyo bimaze kumenyeshwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kuri jye ndabona ari vuba cyane. Ayo matora akaba yangombaga kwigizwa inyuma.
 
Igituma amatora agomba gusunikwa.
 
Amatora aramutse abaye umwaka utaha, hatorwa Perezida wa FPR ari we Perezida wa Republika Paul Kagame. Ibi kuri jye mbona atari ugutora, kubera ko uzatorwa azwi. Ibi rero ni ukurushya abantu. Uko mbibona bazabigenza, kongere ya FPR izaterana, isabe abayoboke bayo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu. Ntihazabura nka babiri cyangwa batatu babikora hari mo na Perezida Kagame. Perezida Kagame ni we uzatsinda. Iyi rero ni imikino dusanzwe tuzi. N’andi mashyaka ari muri Leta nka MDR, PL na PSD nayo azatora abazagomba gupiganwa na Perezida Kagame. Abo ayo mashyaka azatora nabo bazaba ari abumvikanye na Perezida Kagame nabyo by’umukino. Perezida Kagame azatsinda ayo matora nk’uko biteganijwe.
 
Kubera iki Perezida Kagame ashaka ko amatora aba vuba?
 
Amatora agomba kuba kugirango Perezida Kagame yereke isi ko u Rwanda rumaze kugera muri demokarasi kandi ko abanyarwanda basigaye bitorera abategetsi babo. Kubera ubukene bw’igihugu tukaba tugendera ku mfashanyo n’inguzanyo z’ibihugu bikize kandi byahoze biduhatse, Leta igomba kubyemeza ko izubahiriza ibyo ibyo bihugu biyitegetse kugirango ishobore kubona izo mfashanyo cyangwa izo nguzanyo. Bimwe mu byo izo leta zisaba ni ukwerekana ko ibihugu bifashwa bigendera kuri demokari kandi ko bishyiraho abategetsi bikoresheje inzira zo gutora. Ubundi ibyo bihugu bisaba leta zacu nko kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugendera kuri demokarasi, ntabwo ari bibi. Ariko amatora yose si demokarasi. Icy’ingenzi muri byo, ni uburyo ayo matora agenwa, n’abatorwa abo ari bo.
Hari n’ubwo usanga ayo matora ari ukurushya abaturage ku busa no gutagaguza amafaranga y’igihugu ategura ayo matora kandi yashoboraga gukoreshwa ikindi kintu cy’ingirakamaro. Nta kamaro ko kuvuna abantu ngo bajye gutora kandi bazi uzatorwa uwo ari we. Ndibuka igihe cy’ishyaka rimwe rukumbi muri Afrika, ba Mobutu, ba Amin, ba Bokassa, ba Habyarimana, abaturage bategekwa kujya gutora kandi hari umukandida umwe, kandi atowe adatowe, azakomeza kuba perezida. Ibi ni ukubyina abantu ku mubyimba. Ndibuka na none ko ubwo Perezida Habyarimana aherutse kwitoresha, muri perefegitura ya Gikongoro yatowe 100% kandi abaturage baho barivumbuye abenshi ntibajye gutora. Ibyiza rero ni uko bavuga igihe bazaviraho, ibyo gutoresha bakabireka kubera ko nta kintu gihinduka.
 
Kureka amashyaka ari hanze kuza gukorera mu gihugu.
 
Amatora ntacyo azaba amaze kandi ntazaba akemuye ibibazo biriho igihe andi mashyaka ari mu gihugu atotezwa, n’ari hanze atemerewe gukorera mu gihugu. Mbere ko amatora aba, abafungiwe politiki nka Perezida Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Jean Mbanda, uwahoze ari koloneli bwana Biseruka n’abandi bari bakwiye kurekurwa. Ishyaka Ubuyanja ryari rikwiye kwemerwa gukorera mu gihugu. Amashyaka yandi nayo ari mu gihugu yari akwiye kwemerwa gukora nk’uko ishyaka riri ku butegetsi rikora.
 
Amashyaka ari hanze nayo yari yakagombye kuyareka akaza agakorera mu gihugu, maze abanyarwanda bakamenya ibitekerezo byayo. Bakamenya aho atandukaniye na FPR mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa. Ibi byabafasha kumenya iryiza iryo ari ryo, bakaba ari ryo bayoboka cyangwa bahitamo igihe amatora azaba yabaye.
 
Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
 
Kugirango hazabeho amatora nyakuri, abaturage bazashobore kwitorera uwo bihitiyemo kubera ubushobozi n’urukundo rw’igihugu, hari hakwiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho ikubiyemo amashyaka yose afite abayoboke benshi. Ibi byatuma abanyarwanda batangira kumenya abayobozi cyangwa abayoboke b’andi mashyaka , bakamenya koko niba ari inyangamugayo kandi bashoboye akazi bashinzwe cyangwa ako bazahabwa amatora amaze kuba. Mu by’ukuri nta guverinoma y’inzibacyuho yigeze iba kubera ko abayobozi b’andi mashyaka bagiye bakurwaho kandi FPR ikaba nyine ari yo yishyiriraho abo ishatse bitwa ko bari mu yandi mashyaka. Indi mpamvu ari ngombwa ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ni ukugirango, amashyaka yose ashobora gusaranganya amafaranga Leta izaba yarageneye ibyerekeye iby’amatora. Bitagenze bityo guverinoma iriho yakoresha ububasha bwa Leta bwose, nka Radiyo, televiziyo, ibinyamateka, ibikoresho bya Leta n’abakozi ba Leta kwamamaza no gutora ishyaka riri ku butegetsi, andi mashyaka akanigwa.
 
Perezida Kagame niba atemeye ngo amashyaka akorere mu gihugu ku mugaragaro kandi ashyireho guverinoma y’inzibacyuho, amatora yayihorera kuko ari ugutera abaturage umwanya kuko bamutoye cyangwa batamutoye, AZATORWA.
Alexandre Kimenyi

Ijambo Perezida Habyarimana yavugiye muri mitingi yo mu Ruhengeri tariki 15 Ugushyingo 1992.

$
0
0

Ndakeka ko hasigaye gusa ibyo gushima ni ibyo gusezera. Nkaba mpagurukijwe no kugira ngo mbashimire mwese uko mwaje kwizihiza ibiroli uyu munsi (… inaudible, amashyi). Bajyaga bambwira bati kuba rero utajya muri mitingi ya MRND ngo wirebere, bati ni umunsi mukuru. (amashyi, rires dans la foule). None ndabibonye rwose koko. Icyakora njye sindatangira kujya muri mitingi (… inaudible) impamvu gusa nuko nanze guca ku rugo.

Birasanzwe (amashyi), birasanzwe, muzi ko ntuye hirya ahangaha, abana bavuze bati turashaka kujya kuramutsa Nyogokuru, ngeze hano mbona hateraniye abantu none (inaudible). Iyo unyuze ku rugo ugasanga hari abantu benshi, kenshi baba bateretse, ntiwagenda… ubundi mu kinyarwanda birasanzwe ( inaudible ) ntawe unyura ku rugo.

Ninjira hano, ninjira numvise ikintu, numvise noneho impamvu ba bandi batinya amatora. Ngaho rero niba ngo baratsinze, baratsinze, ngo ariko ntibashaka amatora. Icyakora numvise impamvu badashaka amatora koko. Maze rero amagambo yanjye ni ayo gushima, nkabanza gushima abashinzwe ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira Dogiteri Bizimungu uhagarariye ishyaka hano mu Ruhengeri, ngashimira abamufasha muri biro politiki, ngashimira abamufasha muri biro ya perefegitura, abamufasha muri Comité préfectoral, ngashimira namwe mwese mushyigikiye ishyaka rya MRND, ishyaka ry’amahoro, ishyaka ry’ubumwe, ishyaka rishyigikiye amajyambere. (amashyi, impundu)

None ndasaba rero abayobozi b’ishyaka ryacu mu maperefegitura yose ko bakwegera abaselire bo hasi, ko bakwegera abarwanashyaka bacu bo hasi, bakaganira nabo; ko bakwegera abahinzi borozi. Nkunda kuvuga ko igiti atari amashami gusa, ahubwo icya ngombwa ku giti ni imizi ihamye, igaburira icyo giti. ( amashyi ). Abagize iyo mizi rero… iyo mizi ni abahinzi-borozi. Mubegere muganire nabo, mwumve uko bahumeka; mubegere mwumve ingorane bafite; mubegere igihe bishimye, mubegere igihe bafite ibyago, ni bwo ishyaka ryacu rizarushaho gukomera. Nkaba nsabye rero abayobozi mu nzego zose kwegera abahinzi-borozi bagakorana nabo. Abahinzi borozi ni ryo shyaka ryacu, nibo Barwanashyaka bacu.

Amagambo nakongera ho uyu munsi ni ukubasaba mwese, barwanashyaka ba MRND ko mwashyigikira umutekano. Umutekano uhangayikishije Abanyarwanda bose muri iki gihe. Ndabasaba rwose kugaragaza ko MRND ishyigikiye amahoro ko ishyigikiye umutekano. Ndasaba ariko n’abagomba gutahura abo bagizi ba nabi ko batakwihisha inyuma y’ibigambo ngo ni Interahamwe, ngo ni MRND, cyangwa se abandi bashaka kubigerekaho. Nibashake abo bantu koko. Nibo bafite ba OPJ, nibo bafite ba Substituts; nk’uko byavuzwe nibo bashinzwe iperereza. Nibashake abo bantu. Koko bararebye basanga imvururu ziba i Gitarama, basanga ari Interahamwe koko? (Rires, amashyi). Bararebye mu Bugesera, abantu barafunzwe, barafungurwa, ngo anketi zirabaye! Izo anketi zibahe? Nibazishyire hanze zigaragare. (amashyi). Abafunzwe ku Kibuye basanze harimo Interahamwe? (Ntayo, s’exprime quelqu’un dans la foule). Ariko barakomeza ngo turi muri anketi, turakora anketi, turakora anketi ; izo anketi ni bazigaragaze. Niba batazigaragaje ni ukuyobya uburari. Ubwo ni uko basanze harimo abo bashaka kurengera. (Rires dans la foule, amashyi). Mbese ni nka wa mushimusi w’inka : ngo abashimusi b’inka bagiye kwiba nijoro maze bagenda bakoma ku myugariro, nyir’inka arabyuka arabatesha, abirukaho, abaturanyi baramutabara. Ba bajura babonye bagiye kubafata, bari ku musozi bafata ikibuye bagihirika mu masaka, noneho bakoma akamo ngo ngabo nimubakurikire ; ngo ngabo ngabo ! (Rires dans la foule). Abaje gutabara bakurikira cya kibuye mu masaka (Rires dans la foule). Naho abajura bikinze ku nsina basigaye mu mpinga. Ni aho bashaka kutujyana. Izo anketi nibazigaragaze turebe abagome abo aribo, turebe abica abantu muri Nyabikenke ; turebe abashenye amazu muri Kibuye, turebe abateze za mines muri Cyangugu. Se ko bafashwe bakabyivugira, aho bava n’amashyaka balimo, ibyo barabihishira iki ? (Rires amashyi )

Dushyigikiye rero umutekano ; abashinzwe iperereza barikore ; abashinzwe guhana bahane ; inkiko zikore, nibwo amahoro azagaruka mu Rwanda. Twumvise abahagarariye abavuye mu byabo ukuntu baruha ; kandi njye narabasuye ndabazi jyewe ubwanjye. Turashaka rwose ko amahoro yagaruka mu Rwanda. Niyo mpamvu dushyigikiye iriya mishyikirano ibera Arusha. Birirwa bavuga ngo MRND ntishyigikiye imishyikirano. Yabyerekana ite kugira ngo yerekane ko ishyigikiye rwose imishyikirano ? Nanjye ubwanjye mu izina rya MRND, mvuga ko MRND ishyigikiye imishyikirano (amashyi). Nanjye ubwanjye ndayishyigikiye kugira ngo izatugeze… itugeze ku mahoro koko. Ariko amahoro si impapuro, amahoro ni ku mutima wawe. Amahoro azaza ari uko Abanyarwanda bumvise koko ko uwagiye kubavugira Arusha yabavugiye ibyo bashaka, ko atavugiye ishyaka iri n’iri. Ko yabavugiye ahubwo ibyo bumvikanyeho muli Guvernoma. Nicyo tumusaba. Ntagende afindafinda ibintu ngo yazanye urupapuro ngo ubwo azanye amahoro. Amahoro si urupapuro. (amashyi n’impundu). Turasaba abajya Arusha kugenda bahagarariye Abanyarwanda, turasaba abajya Arusha kugenda bavuga ibyo Guvernoma yumvikanyeho. Kugenda bavuga ibyo abaministre bumvikanyeho mu nama yabo.

Naho abakuwe mu byabo n’intambara, ndasaba abanyarwanda ko bakomeza kubafasha. Bakabashyigikira. Njye ndifuza rwose, icyo gitekerezo cyaratanzwe kandi ni MRND yagitanze, ndagira ngo mugishyire kandi mugishyire mu bikorwa. Ko bariya bana bari muri biriya bigo by’impunzi, biriya bigo by’abavanywe mu byabo, bariya bana cyane cyane b’imfubyi, ko twabafasha. Ndiyemeza ko buri munyarwanda wumva yishoboye, afashe umwana akamurera, kugeza igihe iyi ntambara izarangirira, ndakeka ko abo bana batakomeza kunyagirwa. Ubu murabona ko ari igihe cy’imvura, ko batakomeza kunyagirirwa hanze.

Numvise ikiganiro batugejejeho ejobundi ukuntu abo bavuga ukuntu abana bari muri ibyo bigo, abana mu mashuri primaire yo muri ibyo bigo badafite aho bicara, badafite n’ikaye bandikamo. Birababaje. Dukomeze tubafashe. Ndasaba rero Abanyaruhengeri, ndasaba Abanyarwanda bose, mu ma perefegitura yo hirya no hino, ko buri wese yareba umwana yafata. Birabaje, dukomeze tubafashe. Njyewe ubwanjye nkaba nsabye perefe wo mu Ruhengeri, nkaba nsabye perefe w’i Byumba, ko yabarura abana bali muli école primaire biga muli ibyo bigo, nkazabashakira njyewe ubwanjye amakaye. (amashyi, impundu).

Maze rero amagambo yanjye yari ayo gushimira ; amagambo yari ayo gusezera. Nanze rwose guca ku rugo. Naho ubundi mitingi ntiziratangira ku giti cyanjye. Igihe zizatangirira nzatuma ku Nterahamwe maze tumanuke rwose. (amashyi). Niyo mpamvu nsaba Secrétariat National, niyo mpamvu nsaba Umunyabanga mukuru wacu, kwumvikana n’abacuruzi kugirango dushake ibitambaro by’Interahamwe (amashyi, impundu), kuko Interahamwe iyo ziri mu mwambaro wazo ziraberwa koko. (amashyi). Barambwiye ngo icyo gitambaro cyahenda, ariko nticyahenda kurusha imyenda tugura. Nibashake imyambaro y’Interahamwe zambare, zigaragare. (amashyi, impundu ).

Amagambo yanjye ni ayo, ni ayo kubashimira mwese ukuntu mwanyakiriye, ukuntu mwateguye iminsi mikuru yose, ibirori byose twabonye, amagambo yose yavuzwe; gushimira abashinzwe ishyaka rya MRND hano mu Ruhengeri, gushimira abarwanashyaka ba MRND hano mvuga nti mukomere, icyangombwa ni ugutsinda amatora kandi tuzayatsinda koko kuko muhagaze neza hirya no hino mu ma perefegitura (amashyi, impundu).

Igihe rero nikigera, nzabatumaho mwese (Uzajye uhora uza, s’exprime quelqu’un dans la foule), nzabwira Interahamwe nti tujyane. Barambwiye ngo ni ujya kwiyamamaza uzajyana abasirikare bawe ngo kugira ngo ari bo bakwamamaza; ni iyo banyamamaza hari icyo se? (Rires dans la foule). Ariko nzi ko abazanyamamaza cyane ari Interahamwe kuko turi kumwe. (amashyi, impundu).

Source: Edition Source du Nil

Ijambo rya Pasteur BIZIMUNGU mu Nteko amaze kurahiza Goverinoma ya Makuza

$
0
0

Atangira mu magambo akurikira:

 “Ntabwo ndi “IKINANI,” Itegeko Shingiro ryacu rishingiye ku Masezerano ya ARUSHA.
Kimwe mu byo amasezerano ya ARUSHA yakoze ni ugusaranganya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika, n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’ishyaka aturukamo, rishobora no kumuvanaho, ntabwo byari kimwe n’igihe cy’IKINANI.
Inama y’Abaminisitiri kandi ihuriweho n’amashyaka menshi, n’Abaminisitiri bakomoka mu mashyaka menshi.

Buri Minisitiri na we ARUSHA yamwambuye ubutegetsi, ibyemezo yagombaga gufata ikabiha Inama y’Abaminisitiri, ikindi KINANI cyavanyweho ni uko muri abo Baminisitiri, ari principe ko baturuka impande zose, ko baturuka mu bice by’Abanyarwanda by’ubwoko bwose stability twashoboye kugira nyuma y’amajye yo muri 94, ni uko Abanyarwanda bose b’impande zose bashoboraga kwibona mu butegetsi ari byo bya mbere muri iki gihugu kandi bibwira ko impande zose zifite uruhare effective muri ubwo butegetsi.
Ni cyo ARUSHA ivuga.
Nta muntu umwe rero ushingiye ku mategeko wakwihindura IKINANI, kandi ndibuze kubabwira icyo bakunze kundega, ko nkunda amategeko.
Minisitiri w’Intebe RWIGEMA P.C. yegura yaranditse sinzi niba mwararubonye. Yaranyandikiye avuga ngo “ndavuga mu magambo yanjye” ndambiwe guhora ncuragira muri Parliament; ncuragira muri Parliament, ndarambiwe ndagiye!
So, Inteko ni mwe mwateye crisis ya mbere, ni mwe mwavanyeho Guverinoma, Guverinoma mwifuje ngiyi!
Maze kuyirahiza, nzaba ndareba ko mutongera kuyihungabanya?! (amashyi menshi). Naganiriye na Perezida wa Assemblée n’abandi bantu, ambwira amagambo, dushobora kugira ikizere ni cyo gituma hano, mvuga amagambo make ariko ndayavuga.
Icyatindije Guverinoma ni igiki?
Ku buryo buziguye ni imikorere yanyu, imikorere y’Inteko n’igenzura.
Mbere yo kurivuga, ndashaka mvuge ngo: igenzura rigomba kubaho.
Kuko inama y’Abaminisitiri ntigomba kwihindura IKINANI, igomba kugira abayicunga. N’ubwo hari n’izindi nzego ziyicunga.
So, igenzura rigomba kubaho, igenzura rigomba gufasha Guverinoma gukora neza, apana kuyihirika. Cyereka bibaye ngombwa!
Igenzura rigomba gushingira ku mategeko, ntabwo ariko byagenze igihe cyose, Itegeko-shingiro, rishyiraho uburyo buzwi bwo kugenzura n’ingingo ya 78, n’iya 79. reka mpere ku ya 79, nta formalités igira?
Iravuga ngo, Inteko ishobora guhamagara Minisitiri igihe icyo aricyo cyose, ikamukorera interpretation; ikamusensura.
Ingingo ya 79, ni iyerekeye politiki. Niba nka Minisitiri yavuze ngo ubwo abantu batangiye gushya I Bugande, za sectes tuzivaneho, Abadepite bamwe bakavuga ngo uyu mugabo, arikototera uburenganzira bw’idini nimumuhamagare, tumubaze, niturangiza tumugushe hasi, ni ingingo ya 79.
Ingingo ya 78, ni iya contrôle ya action gouvernementale.
Iravuga ko kugira ngo mbere yo gukurikizwa, hagomba itegeko ngenga, kandi iyo ngingo ya 79, ikontorola uko Guverinoma ikora ifite procedures, guhamagara Umuminisitiri, bakamubaza mu magambo, mu nyandiko, muri Commission, muri enquête, akagaruka mu ruhame, no kumukuraho ikizere niba bibaye ngombwa.
Ifite procedure, yarangiza ikavuga ngo mbere yo kuyikurikiza hazajyaho itegeko ngenga.
Bidateganyijwe muri 79, itegeko ngenga ryagiyeho ryabanje kugira ibibazo, ryagiyeho muri 97 ku itariki ya 01/10/97 rirangiza rivuga ngo, iri tegeko ritangira gukurikizwa igihe rigiriye mu igazeti ya Leta?
Icyo ni ikinyarwanda, no mu gifaransa nimushaka murishyiremo.
Nta buryo bubiri bwo kuryumva.
Rivuga ngo guhera uyu munsi kuko iryo tegeko ari ho turibonye turarikurikiza, rinavuga ngo ibikorwa byariho mbere y’aho ntabyo mukurikira.principe ya rétroactivité kuko hari andi mategeko agenga rétroactivité.
Naho mwaba mwafashe Umuminisitiri w’umujura!
Wari umujura muri 96, itegeko ryanyu mutararishyiraho vous êtes paralysés.
Icyo mwakora n’ukubwira Minisitiri wa Justice, ngo Parquet nikurikirane uriya mugabo, mugahora mumuhamagara mukamubwira ngo bigeze he? Ngo bigeze he? Ariko ingingo ya 78, ntabwo mwayikoresha.
Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU yasimbuwe na Guverinoma ya RWIGEMA (one). Abo mwakontoroye bose, bari muri Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU cyangwa ya RWIGEMA (one) yarangiye mu kwezi kwa gatatu 97 mutarashyiraho itegeko.
So, muzambwire njye nkurikiza ibyo mwavuze cyangwa nere kuzajya mbikurikiza? Muzahitemo, ntabwo muri iryo tegeko mwanditse ngo aliko itegeko rije rikererewe, ibyakozwe mbere y’aha ngaha, tuzashobora kubikurikirana, rétroactivité ifite amategeko ayigenga, sasa mujya gukurikirana ibikorwa bya mbere y’ukwezi kwa 03/97 mwebwe Parliament mute?
Nabiganiriye na Biro, baravuga so, ntabwo ari uko mutabimenye?
Iri tegeko rya rétroactivité niba mutarishaka muzarihindure, so mwabikurikiranye mute? Ni mwebwe mugomba gusobanurira Abanyarwanda ntabwo ari BIZIMUNGU! BIZIMUNGU icyo ashinzwe ni ukuvuga ngo, jya ureba amategeko, ni ko kazi mwampaye?
Yes ni ko kazi mwampaye. (amashyi menshi) ni kimwe na bya bindi maze kubabwira Commission Légal Constitutionnelle, mwishe Itegeko Shingiro, niba mushaka kurihindura muzahindure Itegeko Shingiro.
Iyo Commission ntizakora iri independent, itari rattachée kuri Parliament.
Mufite uburenganzira bwo kurihindura.
BIZIMUNGU sinkora amategeko, ni mwe, ndayabakurikiranira, nkababwira.
So, controle mwarayishe.
Ikibazo ntabwo controle igomba kubaho cyangwa itagomba kubaho.
Kera aho nakoraga bari baranyise “Monsieur le Juge” ku byerekeye iryo tegeko ryo muri 97, Juji BIZIMUNGU, sinzi niba azagira appeal izamuvuguruza.
Mwararyishe.
Ingingo ya 2, iryo tegeko riravuga ngo Minisitiri mumukontorora mu byo ashinzwe, ingingo ya 11, ingingo ya 20, ingingo ya 46. mu byo ashinzwe kandi ndabibutsa ko ari contrôle ya Actions Gouvernementales.
Hari n’aho bavuga ngo mu mirimo no mu nzego ashinzwe.
Mu byo ashizwe muri minisiteri, mwamuhamagara mu magambo, mwabona bidashimishije mukamubwira ngo andika, yakwandika ibyo kwandika byaba bidashimishije, mukamukubita muri Commission, ibya Commission byaba bitari satisfied mugakubitaho anketi, anketi yaba atari satisfied, mukamugarura mu ruhame akaza kwisobanura, mu ruhame bitabashimisha, mukamukubira indunduro.
Byose n’ibyo ashinzwe?
Nabwo ari mu byo yari ashinzwe.
Kuki mutabivuze se? Niba ntazi ikinyarwanda muzakinyigishe noneho.
Ariko si njye njyenyine ni n’Abanyarwanda.
Nta interpretation y’ikintu écrit kiriho.
So, kuko mwagiye gukontorola mu byo bari bashinzwe rero!
Guverinoma ya RWIGEMA na Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU abo ngabo mwagiye gukontorola abarimo.
Murangije muzana n’amakimbirane, eh igice cya mbere mwakontoroye cyarimo Minisiteri ya Finances, cyarimo Minisiteri ya Justice, UZABUMWANA na J.D.NS TRADING, muhamagara Abaminisitiri bamwe, abandi murabareka!
Muhamagara abakera actually. Mu by’ukuri ahubwo ababishinzwe ntimwabahamagara. Muzana amacakubiri muri Cabinet. Azana amacakubiri mu baturage by’ashinzwe mwebwe ibyo mwakontoroye ni ibyo bari bashinzwe!(amashyi menshi).
Niba mushaka ngo mvuge amagambo, mwahamagaye RUGENERA, muhamagara NTAKIRUTINKA, ntimwahamagara KABERUKA, ntimwahamagara MUCYO.
Bari muri dosiye imwe, ntimwahamagaye BIRUTA mu byo ashinzwe.
Niba mushaka no kuvuga ngo Minisitiri akontororwa mu byo yari ashinzwe, no mu byo ashinzwe, reka nemere iyo interpretation yanyu.
So, abo Baminisitiri bandi bo mwabarekeye iki?
Muhamagara MAZIMHAKA, ntimwahamagara Shehe, kandi rehabilitation imaze kuhava, byaragiye kwa Shehe.
Mwabujijwe n’iki guhamagara Shehe? (amashyi).
Sasa none birazamutse, dukomeza gukoma yombi, Guverinoma ivuyeho!
Aha rero noneho reka tugendere ku mategeko mazima.
Ni byo twasabye, mwere kuzongera, njyewe abo nganira na bo narababwiye ngo Parliament nidahindura ikabinzanira ntabyo nzongera kwemera.
Ntabwo ari njyewe uteye crise ya Institution!
Ni mwe murimo gutera crise ya institutions idashingiye ku mategeko.
Nta obligation mfite yo kubyemera.
So, icyo njyewe ntekereza kwari ngo noneho ko tumaze kugira iyo experience, Parliament niyikosore, yere kuzongera mu Baminisitiri abo aribo bose, kwica amategeko yishyiriyeho. Sindajya mu buryo mwakoze controle, mutayifitiye expertise, ku ngingo ya 79, ni ibya politiki mwabivangavanze.
Ku ngingo ya 78, ntabwo muri Cour des Comptes, mwihaye kuba Cour des Comptes, ntabwo muri Auditeur Général, mwagiye gukora audit mute? (amashyi menshi).
So, amakosa yakozwe nta expertise mufite muri compte, mutari aba experts mu ma compte siniriwe nyasubiramo, muzampamagare nzabereka, kuva 1 kugera kuri kangahe, amakosa mwagiye mukora muri expertise mutayifitiye uburenganzira.
So, rapport zanyu zirimo amakosa, uretse no kwica amategeko.
So, bariya Baminisitiri bagiye ku buryo  budafututse, here no kuzongera kuvuga ngo hari umujura urimo n’Abanyarwanda babyumvire aha.
Abana bakoze muri rehabilitation, abana bakoze hehe, n’abo ba Minisitiri ntabwo ari abajura!
Ntabyo mwerekanye.
So, ni mwebwe murimo kuzana akaduruvayo hano mu gihugu (amashyi).
Now hari ibindi birego bibiri.
Hari ibindi birego bibiri bihari.
Ikirego cya 1:
Cyazanywe na mwe abapolitisiye, muza mukambwira ngo ariko Perezida araturambiye, yirirwa abundaraye ku butegeko, icyo avuze cyose arakubwira ngo itegeko hariya, itegeko hariya, akatubuza uburyo, akatubuza gukora politiki.
Mbere yo gusubiza icyo kibazo, reka mbereke.
Kwanza nababwiye Amategeko si njyewe uyakora nta tegeko na rimwe, nsinya ayo mwakoze.
So, kuyakurikiza ndabiterwa na mwe.
Number 2 reka dufate Fransisiko, nabonye mumuha amashyi menshi.
Abanyamupira, umupira nawo ni amategeko.
N’itegeko, niba ugomba gukurikiza amategeko ntabwo urakijyana iriya hanze, ntabwo uragitera muri public.
Niba ugomba gukurikiza amategeko, ugomba kwemera “referee” ibyo akoze.
Ibyo byose niba bidahari nta mukino w’umupira uhari.
Muti turashaka gukora politiki.
Ariko reka mbabwire “amacakubiri y’u Rwanda yabayeho uko abantu bakoraga politiki zidakurikiza amategeko, zitubahiriza amategeko.
Impunzi z’u Rwanda zaguye hanze, zihera hanze kuko abantu bakoraga politiki zidashingiye, zitubahirizaga amategeko.
IKINANI cyarwanyijwe kuko cyakoraga politiki itubahiriza amategeko.
So, njyewe sinshaka gukorana na mwe niba mushaka gukora politiki idashingiye ku mategeko” (amashyi).
Amategeko yerekana aho politiki ihera, n’aho irangirira.
Iyo bitari ibyo ngibyo, turagaruka mu KINANI.
So, ntabwo naba nemera amategeko ngo mbe n’IKINANI, ntibishoboka.
So, muzahitemo kimwe.
Hari ikindi kirego cya kabiri: BIZIMUNGU, Perezida afite Amahoteli, afite Amazu hose muri Kigali, mfite Amamodoka, mfite Imirima.
Assemblée yabuze uko impamagara hano, eh nta hoteli ngira!
Amazu mfite ni abiri, imwe nari nyifite mbere y’intambara, barayinyambura mu ntambara.
Kuko Banki, nari ntararangiza kuyishyura.
Ngarutse nsaba Banki ngo imfashe njya muri cyamunara kugura inzu yanjye.
Iyo ni iya mbere iya kabiri nayiguze na Caisse Française de Coopération, nagujije B.C.R.
Ndabona nta makosa arimo!
Niba ari ikosa ndisabiye imbabazi, mwere kuzirirwa mwifuza ngo munzane hano.
 
Icya kabiri:
Imodoka: Reka mbabwire, Ndi marié sous le régime de la communauté.
Umugore wanjye bamuhaye ikamyo, arangije asaba n’amafaranga muri BACAR, agura indi.
Ni izo kamyo zombi ziriho, zizwi.
Ntabwo ntekereza ko ari ukwica amategeko.
Niba ari ukwica amategeko, icyaha ndacyemeye.
Mwere kuzirirwa mumpamagara hano.
Banki: Nta Banki ngira, mfite inshuti zanjye zikomeye muri Banki. Nta Banki ngira. Inka: Urwuri, yes mfite inka 60, 18 ni izo Minisitiri yambwiye ngo ngure ejobundi.
Izo nka, ziri hasi y’izo data yari afite ajya gupfa.
Yandushaga inka.
So, niba kuzigira ari icyaha, ndagifite, mwere kuzirirwa mumpamagara hano. Muzapondane ako kanya.
Mfite n’izindi z’inyama zigera 10, 15, nororera mu rundi rwuri hamwe n’abandi bantu. Ndabona nta cyaha kirimo; niba ari icyaha nabwo muzampamagara, nzitaba mbabwire. Ikiri important rero noneho kigiye no kuduhuza ni amategeko.
Mbere yo kuyavuga, turi Arusha twaravuze ngira ngo  ni ingingo ya gatatu n’iya kane yo gucyura impunzi.
1. Ko individual property itavogerwa ko kubera iyo mpanvu, impunzi zifite uburenganzira ku property yazo. Ngira ngo ni ingingo ya kane.
Impunzi zizatahuka zifite uburenganzira ku property yazo.
Ubwo niba tuvuze ko zifite uburenganzira ku property yazo, ni uko hari amategeko agenga kandi arinda property.
Twongeraho ngo Arusha recommend (Arusha irasaba) ko impunzi za kera, kugira ngo bitazatera amahane,  zakwigomwa ntirirwe zijya muri ibyo ngibyo zikazatuzwa ahandi (droit de propriété) uburenganzira kuri propriété ntabwo twabuvanyeho njyewe ndi umunyamategeko. Ntabyo twavanyeho.
2. Na none haravugwa ngo abashinzwe gutuza impunzi bazashaka ubutaka butari occupée, bahatuze abazaba bahungutse.
So, principe ayo mahame kuri njye arumvikana ari mu itegeko shingiro, ko umuntu ku giti cye, uburenganzira bwe ku mutungo, ashobora kubuzibukira kuko afite politiki conciliation, ariko twarahamije ngo ni uburenagnzira bwe butavogerwa.
Guverinoma yaje gukora ikindi kintu cyigeragezwa, isaba Abanyarwanda ngo bamwe barebe niba bakwirengagiza uburenganzira bwabo bakagabana na bagenzi babo.
Ni ukubasaba, ntabwo ari itegeko, kuko ritavanaho za principe tugenderaho.
So, mukugura ferme yanjye ababohoje, ababohoje baba bishe amategeko cyangwa abagabanye ku ngufu, nanze ko haba kompetsetinga nta droit n’imwe nishe.
Nta tegeko na rimwe nishe; ni mwebwe mwayishe.
Ni bwebwe muteranya abaturage, mutubahiriza uburenganzira bwa bamwe n’ubw’abandi.
So, ibyo bigambo byabateye impungenge.
Kuri Perezida wanyu ni uko bimeze.
Niba bidahagije muzamuhamagare, azaza ababwire ntabwo ari IKINANI, kuko yemera amategeko.
Itegeko ry mbere, Protocola ya mbere.
Twabanje kumvikanaho na Guverinoma ya HABYARIMANA; ni protocole ya “Rule of Law”, Etat de Droit.
Ntabwo nakumva Parlement yavuye ku masezerano ya Arusha yagenda inyukanuka Amategeko.
Ku buryo yajya kubipfa na Perezida.
Mwirukanye ba Minisitiri, mwavanyeho Cabinet, mwavanyeho na Perezida wa Assemblée.
Nimwe mwirukanye Joseph SEBARENZI (amashyi) na Perezida wa Repubulika mwari muhatswe kumwirukana!
So, hari ikibazo mu mikorere y’Inteko.
Ntabwo ari mwebwe Banyarwanda b’Abatagatifu.
Hari ikibazo mu mikorere y’Inteko!
Niba Abanyarwanda ari twebwe twumva nabi muzabanze mudusobanurire.
Noneho tubone gukurikira ibyo mushaka.
Ariko igihe Amategeko muzaba mutarayahindura, kandi mudushinga ngo tujye twubahiriza Amategeko yanyu, mugakora ibinyuranyije n’Amategeko, mbasabye uburenganzira nzabyanga.
Nkaba mbasabye n’ikindi rero noneho ko Guverinoma maze kuyishyiraho, nyuma y’iyo mwanze, mukaba mwayihaye amashyi menshi hano.
Turabasabye noneho, Abanyarwanda aho bari hose, bafite impungenge, bafite imitima ihagaze, ntabwo bakurikira neza ibiri gukorerwa I Kigali, mubafashe; aho kugira ngo mubirukane bazashobore kurangiza inshingano zabo.
Murakoze.”

Nyarutarama yagombye guhindurwa izina ikitirirwa Emmanuel Gapyisi

$
0
0

Nari nabasezeranyije kubagezaho amateka ya Nyarutarama. Nyaratarama yogezwa nk’agahebuzo kakozwe nyuma ya 1994, Nyarutarama agashya ka FPR, Nyarutarama bamwe bakeka ko ari iyabo gusa. Nyamara iyo Nyarutarama ni umushinga wa Emmanuel Gapyisi (wari secrétaire général muri MINITRAP), ni n’umuganda w’abakozi bose ba Leta ba Kigali ba mbere ya 1990, ku mwihariko ni Ishema rw’abakozi ba MINITRAP na ELECTROGAZ.

Igishanga cya Nyarutarama twaragitangatanze, tukirwaniramo n’inzoka z’ubwoko bwose harimo impiri za karahabutaka maze turagitunganya koko ku buryo bushimishije. Ni igikorwa kerekana ukuntu umuganda uhuza Abanyarwanda mu byishimo byo kwifasha mbere yo kwaka imfashanyo zo mu mahanga. Muri Kigali, muri Capitale yacu (sic!), nyuma y’umuhanda “Boulevard Umuganda” (niba ukitwa gutyo si namenya!), igikorwa cya Nyarutarama ni cyo gikorwa k’igenzi umuganda watugejejeho kugeza nanubu.

Ubundi mu bindi bihugu byibuka Intwari zose bitavanguye, icyo gikorwa gikwiriye kwitirirwa Emmanuel Gapyisi maze NYARUTARAMA noneho koko igahindura izina ikitwa GAPYISI. Ngiyo indi nzira yo guhuza Abanyarwanda b’ibihe byose, nguko gushima ibikorwa by’ingenzi no gushimira abakozi ba Leta batubangirije, bitanze ngo uru Rwanda tubona ubu rube rufite isura iteje ubwuzu. Kigali rero ntiyikoze umunsi umwe (comme Rome ne s’est pas fait en un jour), Kigali ntiyakozwe n’umuntu umwe, Kigali si iya Kayibanda, si niya Habyarimana, kuyitirira Kagame ni ugufobya amateka y’Urwanda ukima Abanyarwanda agaciro kabo. Kigali ni iyanyu, Kigali ni iyacu, Kigali ni iyacu Abanyarwanda twese! Tureke kuvangura, ntaho twaba tugana. Nta gihugu kitagira amateka yaba meza cyangwa mabi, icya ngombwa ni uko tuyafatanya nta gushyira ibyiza kuri bamwe n’ibibi ku bandi.

Ni iki rero cyo kunenga kuri Nyarutarama yagombye kwitirwa Gapyisi, usibye ko uko narinzi iriya mfura atari kwemera. Nyarutarama abavuye mu buhungiro, ariko nabo ba Banyarwanda, bayishotsemo ituzuye maze umushinga wa Gapyisi baba barawujambije ku buryo budasubirwaho. Muti gute? Iyo murebye neza ubu Nyarutarama yubatse nka “gereza VIP” ku kirwa kiri hagati y’imihanda ibiri gusa (cyakora aha hoze ikigo cy’abasirikare b’Ababiligi harimo akandi gahanda gato ariko ni ako gusa). Si ko byari biteganyijwe kuko ubundi MINITRAP (urbanisme na nouvelles voiries urbaines) yagombye kuba yarashyizemo ibibanza bikase neza n’imihanda mishya minini. Ibyo byari gukorwa muri 1991 na 1992, Inkotanyi zitera muri 1990 maze imishinga hafi ya yose irahagara. Cyakora hari ibikorwa remezo twari twaratangiye gushyiramo, nk’imiyoboro-fatizo y’amashyanyarazi, iy’amazi ndetse niya téléphone.

Uko rero Nyarutarama yibutse ubu inyuranyigeje n’amategeko agenga imyubakire y’imijyi kandi kubikorosa byatwara amafranga menshi cyane. Icyo nakongeraho, abashotse Nyarutarama bagiye bahafata ibibanza busahuzi tudakoze icyo bita “étude d’impact social et environnemental” harimo cyane cyane ukuntu twari kwimura abari bahatuye. Nti bitangaje rero iyo ujya kumva ukumva ubu Président Kagame ategetse (iyo ikibazo kimugezeho) ko abahihaye ibibanza ku ngufu bishyure ba Gakondo bitaba ibyo ayo mazu akaba ayabo.

Ingero ni nyinshi… ni uko abagirira akabanga! Ubundi kandi hari ikiyaga kinini na za plages byagomba gutunganwa ahegere terrain ya golf. Nti byakozwe cyangwa byarapfubye. N’ibindi byinshyi cyane… Bityo utazi umushinga wa Gapyisi yagirango Nyarutarama ni paradis kandi ahubwo ari fiasco. Tujye tuvuga ibyo tuzi, twogeze ibyo twikoreye ariko kandi tunamamaza ukuri.

Reka ndagize iyi nkuru (itaza gushimisha benshi), nshimira équipe yaba ingénieurs “soviets” bo muri MINITRAP twari tufatanyije mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Nyarutarama barimo Martin Ndikumana (chef de division “urbanisme”), Évariste Karekezi (chef de division “nouvelles voiries”), Charles Uramutse (directeur de l’hydraulique urbaine), naho jye nkaba nari chef de division “production et transport d’électricité”. Sinareka kandi kuvuga abari badukuriye mu rwego rwo hejuru mu guhuza ibikorwa bya politiques na stratégies sectorielles, ari bo : Félicien Libanje (directeur général de l’urbanisme et des bâtiments civils), Alphonse Ntirivamunda (directeur général des ponts et chaussés), Télesphore Bizimungu (directeur général de l’eau) na Marcel Nsabimana (directeur général de l’énergie)

victor Manege

Victor Manege Gakoko

IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA

$
0
0

Koloneli Serubuga,

Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utanga ubuhamya kw’iyicwa ry’abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.

Kuba umuntu nka we  yiyemeza gutanga ubuhamya ku  byabaye muri kiriya gihe, ni igikorwa gikomeye, nifuje gushimira mbikuye ku mutima. Mu ntangiriro y’iyo nyandiko uragira uti : « ikifuzo cyo kumenya uburyo bariya banyepolitiki bapfuye gifite ishingiro kandi ndagishyigikiye byimazeyo ».  Ngushimiye iyi nkunga uduteye,  …Ndagushimira kandi icyubahiro ugaragariza ababyeyi bacu n’imiryango basize. Benshi bakakurebeyeho.

Nyamara iyi nyandiko yawe nasomanye igihunga, n’amatsiko menshi yansigiye inyota n’ibibazo byinshi mu mutwe. ku mpamvu ebyili. Iya mbere ni ukukukubwira uburyo nagiye nsesengura bumwe mu buhamya utanga, iya kabili ni ukugirango nk’umwe  mu bantu bake cyane bafite ukuli kwose kuri ariya mahano, ngusabe gusubiza bimwe mu bibazo abantu benshi twibaza

Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza,  murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid,  Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli.

Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza, murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid, Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli

Koko rero, uri umwe mu bari ku isonga ya kudeta yahiritse Perezida Geregori Kayibanda. Kudeta yakurikiwe n’ifatwa, ifungwa, n’iyicarubozo rya ziriya nzirakarengane, ntibagiwe urupfu rudasobanutse rwa Kayibanda n’umufasha we.

Nyuma y’iyo kudeta kugeza mu ntangiriro ya za 90 wabaye umugaba wungirije w’ingabo z’ U Rwanda. Umwanya wakugiraga nomero ya kabiri mu buyobozi bw’ingabo  z’igihugu nyuma ya Yuvenali Habyalimana wali Perezida wa Repubulika. Byongeye kandi  mukomoka mu karere kamwe (Perefegitura ya Gisenyi, uturere twa Kingogo na Bushiru duhana imbibi).

Ibi byose byaguhaga ubushobozi (le pouvoir et les moyens) nibura bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara, ndavuga iyo byabaga bireba  imilimo wari ushinzwe nk’umukuru w’ingabo.

Muri iyi nyandiko yawe, uragira uti byose (ukuli kuri buriya buhotozi)  bikubiye mu nyandiko y’ubugenzacyaha yakoreshejwe mu gushinja ababigizemo uruhare.  Uti kutamenya ibiyikubiyemo ni byo bikurura urwikekwe. Usibye ko utabwira abasomyi  aho iyo nyandiko iherereye ngo nabo babashe kuyisoma bisesengurire, bike mu byo twumvise kuri ruriya rubanza rwa Lizinde, Biseruka na bagenzi babo, niba ari rwo uvuga, ni  uko ba nyir’ ukuregwa bemeje ko batari bonyine, ko ahubwo bubahirije amabwiriza bahabwaga na Etat-major,  yo yabahaga n’uburyo bwo kurangiza icyo gikorwa. Ni ukuvuga muri service wayoboraga. Ndetse hari n’inyandiko nabonye zemeza ko bavuze ko amwe muri ayo mabwiriza ari wowe ubwawe wayatangaga !

Aba ni bamwe muri ba « Camarades du 5 juillet ».  Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque

Aba ni bamwe muri ba « Camarades du 5 juillet ». Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque

Biraruhije kwumva no kwemera ko  umuprokireri na ba diregiteri ba gereza, kabone n’iyo baba bakingiwe ikibaba n’umukuru w’urwego rw’iperereza, bahindura  gereza ifungiyemo abantu nka bariya, akalima kabo, bakabica urubozo, bose bagashirira kw’icumu, umukuru w’igihugu, umugaba wungirije w’ingabo ntibabimenye. Nawe ubwawe ntubasha kubisobanura, uribaza uko byagenze.  Ese abanyarwanda bemere koko ko igihe Klaveri Ndahayo, Niyonzima Maximiliyani,  Atanazi Mbarubukeye, Frodouald Minani, Gaspard Harelimana, na bagenzi babo uyu munsi wita « les regrettés », bari barimo kwicishwa inzara n’amahiri n’abakozi ukuriye, we wari ufite ibindi bibazo bikomeye uhugiyemo, ku buryo utigeze ubimenya ?   Nyamara iyo nkuru yari yasesekaye no muri rubanda !

Byananiye na none kwumva no kwemera ko  Kalisa, Gakire, Gasamunyiga Melchior (et non Ferdinand) bapfuye mu gihe kitarenze ukwezi,  ngo inama ya Etat-major igaterana, iyobowe n’umukuru w’igihugu, aho kwiga ku rupfu rw’abo bantu, ngo imenye icyo bazize,  ihe imirambo yabo imiryango yabo, irebe uko yakiza abasigaye, ahubwo igashakisha uburyo  inkuru z’impfu zabo  zajya zitangazwa, zitanyuze mu byuma bya gisirikare ! Ibyo ni ibyo nsoma mu nyandiko yawe ! Ni ukuvuga ko mwari muzi ko n’abandi bagiye gukurikiraho gupfa ? !!! Nyamara ntibari abasaza, nta n’indwara binjiranye muri gereza ! Nk’uko ubyandika ngo ibyemezo byafashwe icyo gihe, ni ibyo kubuza izo nkuru gutangwa zinyuze nyine muri ibyo byuma, no gukikiza gereza bafungiyemo abasirikare. Ahubwo se black out uvuga intandaro yayo si iyo ? Ngo iyo nama yemeje kandi ko ingabo zizajya zibaherekeza iyo basohotse. Ikibazo ni uko uwasohotse atagarutse ! Ikigaragara muri ibi byose ni uko nta muntu wigeze aryozwa urupfu rw’abo bagabo muri icyo gihe. !! None se ubwo twagumya kuvuga ko ingabo n’abazikuriye nta ruhare zagize muri buriya buhotozi? Niba mutaratanze (aha ndavuga Habyalimana Yuvenali na Serubuga Lawurenti) ryo kubatsemba, imyitwarire yanyu, ibyemezo mwafashe nyma y’urupfu rwa bariya, byagaragaye nko gutanga uruhushya rwo gutsemba abasigaye, mu ibanga kandi nta nkomyi.

 Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri geeza.

Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri gereza.

Ngo nidusome anketi zakozwe mu rwego rwo kuburanisha Lizinde ni zo zizatubwira uko byagenze ! Nkurikije ibyo wandika, icyo zigaragaraza, ni uko abo basirikare (abasirikare bo mu rwego rwo hasi barindaga gereza), bamwe nta raporo bakoze, abandi bazikora bakandika ngo RAS (ntacyabaye cyo kwandikwa), cyangwa se zigahera mu nzira. Ese ibyo ni byo byatwemeza ko wowe n’abagukuriye ntacyo mwari muzi ? None se ibyo wivugira ko mwamenye byo mwabikozeho iki ? Ndavuga urupfu rwa Gakire, Kalisa, n’umunyamakuru Gasamunyiga ? Kubuza inkuru gutambuka, kubuza abantu kwegera gereza ni icyemezo cyanyu, nk’uko ubyiyandikira.

Nongere mbisubiremo umwanya wari ufite waguhaga nibura ubushobozi bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara.

Niba koko icyifuzo cyawe ari uguhesha icyubahiro ziriya nzirakarengane, no guharanira ko ukuli kwunga abanyarwanda, dufashe gutsinda igihu cy’ibinyoma n’iterabwoba gitwikiriye, benshi bashaka gukomeza gutwikiriza  buriya bugizi bwa nabi, wemeza ko bwakorewe inzirakarengane, imiryango yazo, Leta y ‘u Rwanda n’igihugu cyose. Muri urwo rwego nk’umwe mu bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano w’igihugu waduha ibisubizo by’ibi bibazo tudahwema kwibaza?

-          Ukuli ku rupfu rwa Perezida Kayibanda n’umufasha we?

-          Impamvu z’ifatwa rya bariya « banyepolitiki » ? kuki bo ? kubera izihe mpamvu ?   Hagendewe kuki ? Kuki icyemezo cyo kubica kariya kageni?

-          Hari ibindi kandi uzi bijyanye na buri wese ku giti cye (icyo bamuregaga, ubuzima bwe mu buroko, igihe yapfiriye, uko yapfuye, aho yajugunywe), wadufasha kubimenya.

Udafite igihe cyo kwandika, wadutumaho, ukatubwira ibyo uzi, twe tuzabyandika.

Naho ibyerekeye kumenya intandaro y’amakimbirane hagati y’abakiga n’abanyeduga, ndibwira ko iyicwa ry’abo mwita abanyepolitiki bo kuri Repubulika ya mbere ari imwe mu mpamvu, ariko si yo yonyine : Gucira imiryango yabo mu byaro nyuma yo kuyicuza ibyakayitunze, kwima abana babo amashuli, gukumira, kudindiza, gutesha agaciro byakorewe abaturage bo muri kariya karere, nyuma y’uko ingenzi muri bo zihotowe, ibi byose biri kumwe. Ariko mu myumvire yanjye bwite, ntibyakagombye, kuba intandaro y’inzangano hagati y’abaturage. Bifite ababikoze, ntibyakagombye kwitirirwa abaturage batabibatumye, ndetse nibwira ko nabo byababaje nk’abandi bose. Ariko iki ni cyo kibazo k’ingenzi cy’ U Rwanda : abategetsi bagira abaturage bo mu bwoko bwabo, cyangwa uturere bavukamo ingwate za politiki zabo mbi bababeshya ko ari bo bakorera. Nabo bakabyemera.

Cyokora niba icyo mwifuza ari uko dukorana n’abantu bashyigikiye abakoze ariya mahano, ndetse twashaka no kwibuka abacu bakadutera mabuye, byo ntibishoboka.  Guceka cyangwa se kurenzaho sibwo buryo bwo gukemura ibibazo. Ukuli ni ko kwonyine kuzunaga abanyarwanda.

Albert BIZINDOLI

Paris, France

Tariki 22 Mata: itariki isadanzwe mu mahano ndengakamere yahitanye abanyarwanda ku mpande zombi

$
0
0

Iyi tariki ya 22 Mata ni uruhurirane rw’amahano njyana-muntu yabaye mu gihe cya za Jenoside zahitanye abanyarwanda mu moko yose mu Rwanda no muri Kongo.

1.Ku itariki nk’iyi 1994 abicanyi b’Interahamwe ku ruhande rumwe bari biraye mu Batutsi hirya no hino mu Rwanda ku rundi ruhande abicanyi-Nkotanyi nabo barimo bakindagura Abahutu hirya no hino mu Rwanda mu bice FPR yari yarafashe

2.Tariki 22/04/1994 : FPR /APR yishe Abapadiri 9 kuri Petit séminaire de Rwesero hamwe n’abandi bihayimana n’abaturage benshi bari ahirwa Karushya.

3.Tariki 22/04/1995: nibwo FPR /APR yatsembatsembye abantu batagira ingano mu nkambi ya Kibeho yarimo Abahutu barenga 100 000.

4.Tariki 22/04/1997: FPR /APR yatsembatsembye impunzi z’Abahutu zari Kasese, Obilo, Biaro, Kisangani 52Km, kuri gari ya moshi iri mu mashyamba y’inzitane ya Kongo: Abarokotse ubu bwicanyi n’amaraporo menshi yemeza ko haguye impunzi zirenga 50 000 umunsi umwe gusa.

Inzi nzirakarengane mvuze haruguru akenshi zari zigizwe impinja, abana, abangavu, ingimbi, abagore, abasaza, n’abandi bose batarwanyaga FPR-Inkotanyi, bazize icyo baricyo gusa: kuba baravutse ari Abahutu. ABA BOSE KIMWE N’ABANDI BANYARWANDA ABAHUTU ABATUTSI, ABATWA N’ABANYAMAHANGA BAGUYE MU MAHANO Y’URWANDA TUBIBUKE TUTABAVANGURA. Niko kubaha icyubahiro nyacyo bambuwe naba SEKIBI.

Dusabe Imana isumba byose ngo ibakire mu bwami bwayo.

Jean Marie Vianney Minani

Rwanda:Olivier Nduhungirehe ahatse iki?

$
0
0

“Ukuri guca mu ziko ntigushya”.

Olivier Nduhungirehe ushyamiranye n’abantu kuri Internet ahatsi iki?

Abatabizi mubimenye, ibyo akora byose burya bigamije guhishira ibyo bene wabo bakoraga mu kwezi kwa Mata 1994.

Ibyo mwese mushobora kuba muzi n’uko yarafite murumuna we, nyakwigendera Janvier Jean Syriak Nduhungirehe, wishwe afite imyaka 17 kw’itariki ya 15 Mata 1994 n’umusirikare wa RPF witwaga Gatabazi, wamurasiye mu marembo y’iwabo ku Kicukiro i Kigali.

Icyo mushobora kuba mutazi neza, n’ibyabaye byose kuri uwo munsi, ndetse n’impamvu abo basirikare bahisemo kumurasa.

Uwo Gatabazi yari kumwe na bagenzi be babiri bari bagiye kw’i Rebero, kuko bagombaga gusangayo abandi basirikare ba FPR bari bahamaze iminsi mike bahashinze ibirindiro. Bari baturutse i Remera, bagomba guca ku Kicukiro mu bibuga bya E.T.O. (Ecole Technique Officielle de Kicukiro) ngo bakomeze inzira yabo.

Janvier Nduhungirehe akiri umwana

Janvier Nduhungirehe akiri umwana

Uwo munsi wa 15 Mata utangira, abo basirikare batatu babanje kurasa undi musore witwaga Kalisa wigaga muri ETO, umuhungu w’inzobe wari uzwi ho ubuhanga mu gukina umupira. Bamurashe mu musaya ahita agwa aho ngaho azira gusa kuba yari ku nzira yabo. Kalisa yari afite imyaka nka 23, bamwiciye ku mupaka wa Kicukiro na Remera, hafi y’akabare bitaga « kuri Maradonna ». Abazi ako gace baribuka umukungugu waho weraga bamwe bahitaga Sahara.

Ni uko rero bamaze kwica Kalisa, nibwo bazamutse bagana ku bibuga by’umupira byo muri E.T.O. Ku nzira yabo bakubitana na Janvier wari utashye avuye kuri bariyeri bari barashinze muri metero nka mirongo itanu uvuye iwabo ku muhanda munini werekezaga mu Rubirizi no kuri EPEKI (Ecole Primaire Kicukiro).

Iyo bariyeri bari barashinze bari barayise « kw’iseta ». Kuri iyo bariyeri, hari ho umusore witwaga Nizari, undi witwaga Robereti, undi yari Claude, undi yari umusore bitaga Deresi cyangwa « Deregitegiri », undi witwaga Franco, na Janvier murumuna wa Olivier Nduhungirehe, ariko cyane cyane uwitwa Usabayezu Emmanuel, uzwi mw’izina rya « Rukara ».

Abo bandi nta bintu byinsh tubaziho, ariko tuzi ko ibikorwa byose by’ubu bya Olivier Nduhungirehe, bigamije guhishira iby’iyo minsi, harimo imyitwarire ya Rukara Usabayezu Emmanuel, mubyara we. Niyo mpamvu Olivier Nduhungirehe atinya kugaruka kw’iyicwa rya murumuna we ngo batamubaza ibyabanjirije cyangwa ibyakurikiye.

Janvier rero, yari kumwe n’abo bose kuri bariyeri kuri uwo munsi mubi wa 15 Mata 1994. Bumviye rimwe amasasu yavugiraga aho hepfo mbere yo kuzamenya nyuma ko ariyo yahitanye Kalisa. Janvier byamuteye ubwoba ahitamo kwitahira mu gihe Rukara n’abandi biyemezaga gukomera kuri bariyeri, bigira nk’aho ntacyo batinya. Rukara we yari afite akarusho k’ubuterahamwe kuko ari we wenyine wari wambaye igikoti cya gisirikare anafite umupanga utyaye.

Byasaga nk’aho, kuba Interahamwe ari byo yigiraga kuko Rukara kubamuzi neza yari umututsi ufite bene wabo benshi baje kwicwa mu karere k’iwabo i Butare. Rukara yari amaze nk’imyaka ine aba aho ku Kicukiro i Kigali, kwa Jean-Chrysostome Nduhungirehe aho yari yaragizwe umwana mu bandi kuva aho Nduhungirehe yamwise umuhungu we ku mugaragaro muri 1993.

Janvier Nduhungirehe

Janvier Nduhungirehe

Niba ari ubwoba bwamukoreshaga aho ku Kicukiro kure y’aho akomoka, ntawe ubizi. Rukara yari umunyamayeri, ariko utari uzwi ho ubundi butwari n’ubupfura, yarushize ubukana izo nterahamwe zose zo ku Kicukiro. N’uko rero yari yarabaye utegeka iyo bariyeri, atitiza anatoteza abacaga aho ngaho. Icyo kinamico cy’ubuterahamwe cyari kumvikana iyo bigarukira mw’iterabwoba gusa akajya kuri bariyeri nta kindi akora.

Ariko rero, nk’uko bikunze kugenda iyo umuntu ashatse gukabya yigura, umuntu agera aho agakora amarorerwa.

Rukara rero akaba yarayakoze afatanyije n’izindi Nterahamwe, aho baje kujyana umusore w’umututsi witwaga « Polo »mu bibuga bya ETO, bakamusogota. Rukara yagarutse asobanura ko ari izo  nterehamwe zindi zamwishe, ko we yaba gusa yaratoraguye icyuma hasi akagihanagura mu byatsi no kw’ikoti rye,ngo yerekane ko nawe hari icyo yakoraga. Mu by’ukuri, kuba ari we ugomba kubarirwa icyo cyaha, nta wabishidikanya kuko abandi bari kumwe nawe, ahubwo baje bemeza ko Rukara ari we wabikoze byose.

Kuri uyu munsi rero, aho kugira ngo yigire umurakare mu ishyirahamwe rya Ibuka i Buruseli, yari akwiye kwicuza icyo cyaha yakoze cyangwa yafatanyije n’abandi.

Muzabaze umwe muri abo bahungu twavuze hejuru, azabahe amazina yose ya Polo, kandi anababwire umunsi n’isaha yasogoteweho. Nihabura ubibabwira, mushobora no kubaza undi musore witwa Hitiyise, umwana mwiza w’umututsi warokotse ubwicanyi bwabereye harya iGahanga hagati ya Kicukiro na Rebero. Na none ni musanga Hitiyise ntabyo azi, muzibarize Rukara ubwe. Igisubizo muzakibona mu ndoro ye, muhite mwumva impamvu Olivier Nduhungirehe ajijisha ku by’iwabo.

Janvier rero, yavuye kuri bariyeri asubira iwabo uko urusaku rw’amasasu rwagenda rubegera, ariko batazi neza aho ayo masasu yaturukaga cyangwa yerekeza. Janvier yagize ibyago kuko ahubwo yagiye ayasanga ubwo yirukankaga za metero 50 zari hagati ya bariyeri n’urugo rwabo. Yabaye agikanda kuri sonette y’amarembo, nyina wari mu nzu asohoka yiruka aje kumukingurira kuko yahise yumva ko ari umuhungu we uje ahunga ayo masasu yari amaze kuvugira hafi aho. Aho yari mu gipangu, nibwo nyina yumvaga umwe muri abo basirikara ba R.P.F. abwira undi ati : « Mwice Gataba… » akaba ari nako izina ry’uwamwishe rizwi kuko uwo wundi yahise amurasa amasasu abiri, rimwe mu kwaha irindi mu musaya.

Olivier na Janvier Nduhungirehe bakiri abana

Olivier na Janvier Nduhungirehe bakiri abana

Kubera ko bari bumvise ko abantu bajagataga mu gipangu, abo basirikire b’inkotanyi bahise bahatera grenade ntiyagira uwo ifata ariko isakambura inzu yo kwa Nduhungirehe. Nyina yahise aryama hasi yumvise grenade ituritse. Muri uko gushyira umusaya hasi, nibwo yabonye bucura bwe arambaraye ku butaka, umwuka wamushizemo. Janvier yashyinguwe iwabo muri jardin.

Mu gihe aba basirikare batatu bageraga hafi y’amarembo yo kwa Nduhungirehe mbere yo kwica Janvier, nibwo abo basore bari kuri bariyeri bababonaga, Rukara akaba atazibagirwa utugofero tw’icyatsi izo nkotanyi zari zambaye. Abo basore bose bahise bakwira imishwaro, batana biruka maze Rukara ahitamo kwiruka agana ku bibuga bya E.T.O., ahageze akatira iburyo akomereza muri ka gahanda kazamukaga gaca imbere y’akaduka kitwaga kuri Scania. Babiri muri ba basirikare ba R.P.F. bahise bamwirukankaho ngo bamufate bamwice kuko byagaragaraga ko ari we wari uyoboye iyo bariyeri, cyane cyane ko ari we wenyine wari wambaye nk’interahamwe.

Rukara ni uko ariruka, umupanga arawuta, amaguru ayabangira ingata, yerekeza kuri position z’abasirikare ba ba FAR, imbere yo kwa Aubry, umuhungu waje kwicwa mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 1994, igihe R.P.F. yafataga Kicukiro yose. Mu gihe izo nkotanyi zirukunkanaga Rukara ngo zimuhane, zagize ibyago zibonwa n’abandi basirikare baba FAR bari bafite position muri E.T.O. bahise bazirasaho, bahamya imwe muri zo,ihita ihagwa. Inkotanyi ya kabiri yaretse kwiruka, irasa izo position z’aba FAR, itora Kalachnikov ya mugenzi wayo wari umaze kuraswa ni uko inyura mu bibuga bya E.T.O. isa nkaho ikomeje misiyo yayo.

Icyo Olivier Nduhungirehe ashaka guhishira ni aho we n’umuryango we bari bahagaze muri 1994.

Rukara yarakomeje arirukanka, yakirwa n’abasirikare b’aba FAR bari kuri centre ya Kicukiro hafi ya OPROVIA imbere ya station, aho yamaze iminsi ibiri mbere yo gutaha asubira mu rugo asanga nyina wa Olivier Nduhungirehe ngo bave ku Kicukiro.

Aho kwa Nduhungirehe nta bantu benshi bari bahari, kubera ko byari mu biruhuko bya Pasika. Nduhungirehe ubwe yari yaragiye kwivuza mu Bubiligi aho yabaga i Louvain la neuve, ku bana n’abakobwa be babiri, abitwa Solange na Chantal.

Olivier Nduhungirehe nawe yabaga i Louvain la Neuve, naho umukobwa wa gatatu, Lyliose, yari yaragiye kwiga muri Sénégal. Kwa Nduhungirehe, hari hasigaye Janvier wari umaze guhotorwa, Rukara n’amarorerwa ye, Mama wabo Patirisiya, abakozi babiri b’abakobwa, n’uwitwa Christophe, watangiye ari umukozi wo mu rugo akarangiza yarabaye inkoramutima w’umuryango wose wo kwa Nduhungirehe akaba n’ubu yarabaye incuti y’umuryango, ndetse akaba yararongoye umwe muri bashiki ba Rukara bacitse kw’icumu.Christophe yari afite murumuna we, cyangwa impanga ye, wari umukomando mu ba FAR ngo waba warakoze ishyano muri ibyo bihe iwabo kavukire i Butare.

Mbese muri make, ibi byose ni byo Olivier Nduhungirihe yiyemeje kugerageza guhisha. Aho umuryango we wari uhagaze, niho hatumye nyina afata ikamyoneti y’iwabo ya Mitsubishi y’umweru akitwara agana i Butare, mu gihe ubwicanyi bwari ahantu hose, mu matariki ya 20 Mata 1994. I Nyabugogo yahambutse nta kibazo na gito kandi yari umututsikazi uvuye i Kigali, utwaye Christophe w’umuhutu na Rukura w’umututsi n’ubwo muri icyo gihe Rukara yari yarigize umuhutu, ndetse n’interahamwe ikaze.

Ni inde wundi watinyutse gukora ikintu nk’icyo muri 1994 ari umututsi, uretse umuntu utinyuka guheza inguni mw’ishyirahamwe rya Ibuka?

Hari ibindi byinshi umuntu yakongeraho, ariko iby’igenzi bisobanura imyitwarire ya Olivier Nduhungirehe ni ibyo byabaye hagati y’itariki ya 7 n’iya 20 mata 1994. Ibi rero byagombaga kumenyeshwa abantu bose bibaza icyo Olivier Nduhungirehe ahatse.

Source:Kicukiro 1994

Uko Prof Kimenyi yabonaga FPR

$
0
0

Iyi ndoha nta kintu bihuje indoro
Indiri yayo ikabya induru
Iraririma irimbura amabimba
Irahita yihuta ibyo ihuye nabyo igahutaza
Ibyo ihutaje bigahirima
Ibihigima ikabihirika
Ibigambaraye ikagambiriza kubirambika
Ibirambaraye ikirambura ikabirandura
Imirambi ikayuzuzamo imirambo
Ni iki cyayiteye agasomborotso amazu igasambura
Imisambi igakurura igata mu gisambu?
Sinzi ubwoko bw’icyoko cy’aho ikomoka
Ibiyiri imbere irabikubitana imbaraga
Ibiyiri mu nzira irabigongana ingoga
Irakomanga inzugi z’inzu n’ingoma
Amashyo yumvise imirishyo iti tuhagiriye ishyano
Amasasu n’imyambi biramasha birasa amadirishya urufaya
Imirindi y”imirundi iradihagura ku mategura
Ibitonyanga birihonda hasi bihahondagura.

http://www.kimenyi.com/Umuvumbi.pdf

U RWANDA RWA NONE (Igice cya mbere)

$
0
0

Umunyarwanda  wese witegereza umubajije yakubwira ko u Rwanda tubona cyangwa bamwe batuye muri iki gihe rutandukanye cyane n’urwo yigeze kumenya kuva avutse. Abantu bagerageza kubishakira inyito bakurikije ibihe barimo n’ubuzima babayeho, ariko uwo ariwe wese yakubwira ko hari byinshi byahindutse (neza cyangwa nabi).

Abavutse mbere y’ingoma za cyami nubwo ntabo twabona bakubwira ko uko u Rwanda ruri ubu  atari ko rwari rumeze, abavutse mu gihe cya cyami nabo bakiriho kuri ubu ubababjije bakubwira ko hahindutse byinshi, abo mu bihe bya za repubulika natwe dufite byinshi byo kuvuga

Umunyarwanda mu buhanga n’ubuvumbuzi bwe aragira ati Bucya bucyana ayandi cyangwa bucya bwitwa ejo. Nta muntu n’umwe uretse no mu Rwanda ngira ngo ni ku isi yose wakwihandagaza ngo avuge ko ariwe utuma iminsi yicuma ngo ahari none hitwe ejo bucyeye bwaho ndetse ngo umunsi ukurikiraho hazitwe ejo bundi.

Ikiremwa muntu Imana yagihaye amahirwe yo kugenga imihindukire y’ibyo tubona, ariko ntiyagiha ububasha bwo kujyenga iminsi, ibi bivuga ko ntawakwihandagaza ngo avuge ngo ni njyewe utumye none hitwa uyu munsi, cyangwa ngo ndashaka ko ejo hazakererwaho isaha bikaba amasa 25, cyangwa se ngo abe yavuga ngo nshyizeho umunsi w’amasaha 48, cyangwa umwaka w’iminsi 700!

Muntu yabereyeho guhindura isi

Muntu yemerewe kandi yahawe amahirwe yo  kwiyungura ubwenge ku giti cye no kuba yahindura ibimukikije ariko byose ku bubasha , ku bushobozi no ku bushake bw’Imana yamuremye. Ndafata urugero ku mwana ukivuka: umwana w’umuhungu avuka yambaye ubusa kimwe n’uw’umukobwa, iminsi uko yicuma hagera igihe uw’umuhungu akaniga ijwi, uw’umukobwa agapfundura amabere, muri bano bombi ntawe ufite ububasha bwo guhitamo gupfundura amabere kandi yaragenewe kumera ubwanwa, cyangwa se ngo ahitemo kumera ubwanwa yaragenewe kugira amabere, ni nako bigenda ku myanya ndangabitsina uwavutse agaragaza ubugabo cyangwa ubuhungu biba uko nyine, uwavutse agaragaza ubugore nawe bikaba uko. Na bwa buvumbuzi bwateye buhindura abantu ibitsina nta narimwe biza bimeze nk’ibya kavukire  ni ubushobozi bw’Imana gusa.

Umuntu rero ntabwo yari akwiye kwiyitirira ihinduka ry’ibihe n’iminsi, gusa agira uruhare mu ihinduka ry’ibimukikije kandi ni inshingano ze kuko nicyo yaremewe, gusa na none ntabwo abakuze bari bakwiye guhora batwamagana ngo “ab’ubu” kuko burya isi ikeneye ab’ubu kugira ngo ikure.

Ngarutse ku Rwanda rwacu rero, u Rwanda narwo ni igice cy’isi cyagenewe gukura nk’ibindi byose, nta mpamvu yo gutekereza ko rwari guhora uko buri munyarwanda yarubonye abyiruka, biramutse bigenze bityo kandi rwakwitwa igice cyaremaye!

Abanyarwanda muri iki gihe usanga bavuga ngo u Rwanda rwateye imbere, rwari kubuzwa se n’iki gutera imbere ko n’imiyaka yashize, ubu se iyo ruguma uko rwari rumeze mu gihe cya cyami, abavutse nyuma yaho twari kuba turiho? Ubu se iyo u Rwanda ruguma uko rwari rumeze mu bihe bya repubulika yiswe iya mbere, abavutse nyuma yaho mwari kuba muri hehe?

Ni nde mupfapfa wumva ko twagombaga guhora mu mwaka w’1962 se?

Ni nde mupfapfa utekereza ko twagombaga guhora mu mwaka w’ 1973, 1991, 1994, n’uw’2000?

Nyamara kandi muri iriya myaka hari abari bishimye, hari ababyungukiyemo n’ababihombeyemo, hari abahasize ubuzima hari n’abavutse ndetse benshi muri bo birengagiza ko hari abatarageze kuri uyu munsi wa none kandi bafite ababo bari bagikeneye kubana nabo!

Reka tuve ku bantu tujye ku bidukikije ( ibintu)

Abantu nk’uko nabivuze babereyeho guhindura isi ni inshingano nicyo babereyeho, ntabwo abatubanjirije bari kwegama ngo abantu bakomeze bajye Bambara ubusa cyangwa baba mu nzu z’ibyatsi, kandi Imana yarabahaye ubwenge bwo kubyaza ibidukikije imyambaro, ndetse no gutera imbere mu buvumbuzi bw’imideri na za style.

Kuki muntu yari kuguma kuba mu nzu y’ibyatsi kandi Imana yaramuhaye ubwenge n’ubushobozi bwo kubyaza ibidukikije ibikoresho bikomeye byavamo amzu n’amagorofa aboneka kuri ubungubu?

Ni kuki abantu bari gukomeza gukora ingendo ku maguru, kandi Imana yarabahaye uburyo bwo kwifashisha ibidukikije hagakorwa amamodoka, indege ndetse n’ibyogajuru?

Ntabwo byari kuba byiza iyo abantu ba cyera bakomeza kugurana ibintu ibindi nk’uko byahoze mbere, aho uwashakaga inyama yatangaga imyaka yejeje, uwashaka kimwe akakigurana ikindi, havumbuwe amafaranga akoreshwa ubu ndetse n’amadovize akoreshwa ku rwego mpuzamahanga cyangwa se impapuro zisibura amafaranga ibi byo sinshaka kubitindaho.

Ni kuki abantu bari kubaho bifuza iki cyangwa kiriya kandi Imana yarabahaye amaboko yo gukora bagahembwa amafaranga yabafasha kugura ibyo bakeneye?

Muri make ayo niyo majyambere cyangwa iterambere kuri ubu abanyarwanda bakangishwa muri ibi bihe..

Ese iterambere mu Rwanda ryatangiye ryari

Iterambere mu Rwanda ryatangiye kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda, kuva abanyarwanda babayeho, amajyambere si ay’umwami runaka wenyine, amajyambere si aya abamisiyoneri gusa, amajyambere si aya Kayibanda Gerigora n’abo bari kumwe gusa, si aya Habyarimana Yuvenali n’abanyakazu gusa cyangwa amashyaka yabayeho mu gihe cye.

Amajyambere ya FPR na Kagame ni ayahe?

Kuki se amajyambere y’u Rwanda rwa none yaba aya FPR na Pahulo Kagame kuri uyu munsi? Uwabaza General Charle Kayonga n’abandi 600 bazanye ndetse n’abaje mu nkwi mu bikamyo bya MINUAR, bavuga ko basanze ingoro ya CND imwaye? Hirya yaho gato ntihari Stade Amahoro? Hakurya gato ntihari Ikibuga cy’indege cyitiriwe Gerigori Kayibanda?

Kuva ku Mulindi gukomeza za Rusine na Nyacyonga abanyarwanda babakiriye ntibari bakikije umuhanda wa Kaburimbo, General Charles Kayonga na bagenzi be bageze mu Gatsata ntibasanganiwe n’imiturirwa ya ba Kabuga n’abandi .

Umunyarwandakazi waririmbye ati Kigali uteye neza kandi utatse ubwiza ko mutamubeshyuje?

Amajyambere cyangwa iterambere bijyana n’uko iminsi  ihinduka cyangwa yiyongera. Nta majyambere FPR yazanye mu bikamyo bya MINUAR no mu ma bus ya ONATRACOM, nta majyambere Pahuro Kagame yazanye kuko nta n’ifaranga yazanye mu mufuka we, n’iyo yajyaga kuba yarakoreye za miliyari ngira ngo zari kuba zarashiriye iyo “mu ndaki za Rushaki” bayagura imvungure, ibikamba by’itabi n’ibigage, uretse ko n’amenshi muri yo yari ay’abandi banyarwanda bitanze barimo ba  Muzehe Rujugiro, ba Valens Kajeguhakwa n’abandi Inyumba Aloyiziya umubyeyi w’Indatwa n’indangamirwa itazibagirana yagerageje gusabiriza mu banyarwanda b’umutima mwiza.

Nyamara se abenshi mu bayatanze ubu haracyahumeka bangahe? Abakiriho bari mu Rwanda se ni bangahe? Abari mu Rwanda se bakibukwa cyangwa babasha kugira ijambo muri bon i bangahe? Inyumba Aloyiziya Indatwa y’Indangamirwa se we ubu ari hehe we wayakusanyije adakuraho n aka Fanta, Umuzehe bashakanye se we ibye byifashe bite? Abana yasize se bo bariho bate?

Banyarwanda nimwikure ikinyoma cyambaye ubusa nta Majyambere nta terambere ryo kwitirirwa FPR, nta terambere ryo kwitirirwa Pahulo Kagame amajyambere ni aya abanyarwanda, amajyambere yahozeho agenda akura uko abanyarwanda bagiye biyungura ubwenge, uko bagiye batembera bareba hanze barayazanaga, mu gihe cya cyami amajyambere yabayeho ajyanye na kiriya gihe, abamisiyoneri barayongereye nabo, muri za repubulika zabayeho amajyambere yabayeho hakurikijwe aho ibihe byari bigeze, akarusho muri repubulika ya kabili ya Habyarimana Yuvenari amajyambere yarihuse, njye mbona ari nawe wagakwiye kubishimirwa n’ubwo hari n’ibyo kumugaya tutakwirengagiza, ariko yibukije abanyarwanda umuganda, yabanye n’amahanga za projets de cooperation na jumelage abazizi mwambera abagabo, ariko nawe zari inshingano ze nk’umukuru w’igihugu kandi yarabihemberwaga.

Amajyambere ya Paul Kagame yakataje mu kwigwizaho we n’umugore we n’abagaragu babakorera ayo amaherezo azabera umuzigo abana b’u Rwanda kuko ntagahora gahanze, amaherezo ziriya nguzanyo zizishyurwa Kagame atagihari!

Reka mpinire aha abandi nabo banyunganire, nimbona akandi kanya nzakomereza mbagezaho gice cya kabili cy’iyi nyandiko “ u Rwanda rwa none”

Claude Marie Bernard Kayitare

Johannesburg

U Rwanda rwa none ( Igice cya kabiri)

$
0
0

UMUTEKANO

Ni Inshingano z’ubuyobozi ubwo aribwo bwose kubumbatira umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu.

Bivuga ko hariho umutekano mu gihugu iyo nta ntambata cyangwa imirwano ibera ku butaka bw’igihu runaka, iyo nta bujura bwitwaje intwaro burangwa mu gihugu, iyo abantu batembera ntacyo bikanga ku butaka bw’igihugu cyabo, iyo nta mpanuka z’ibinyabiziga mu mihanda, iyo abaturage bazinduka gukora imirimo yabo, bayirangiza bagahurira mu busabane, bagasangira ibyo bafite bagataha amahoro, ntihagire urara irondo cyangwa ngo arirazwe ntihagire uhagarikwa ngo abazwe ibyangombwa, ntihagire ubwirizwa amasaha yo kuba yageze mu rugo cyangwa mu buriri, nta basirikare nta nkeragutabara nta polisi, nta local defence cyangwa abandi bitwaje intwaro baboneka hagati mu mago y’abaturage.

Iyo umuntu agereranya u Rwanda rwa none ahera ku buryo rwahozeho kuva rwitwa u Rwanda. Mu bihe by’ingoma z’abami amateka atubwira ko habagaho ingabo, ndetse ngo umusore usoretse yatozwaga kuba ingabo akigishwa kumasha n’ibindi, ariko abatubanjirije batubwira ko bajyaga I Bwami akaba ariho bakorera iyo mirimo, ni koko hari ababaga biteguye (stand by y’ubu) kuzajya gukuranwa kurinda I Bwami, tubwirwa ko iyo Umwami yashozaga intambara cyangwa igihugu cye cyaterwa aribwo bahamagarwaga bakajya gutabara. Tubwirwa kandi ko ngo Abami ahanini barwanaga ngo bagure ubutaka bw’igihugu, bakigarurira imisozi bakanyaga amatungo abagaragu n’abaja.

Ibi bivuze ko nta bantu abo aribo bose babonekaga ku misozi bikoreye intwaro uretse abahigi nabo babarizwaga mu mashyamba, ibi bivuga kandi ko nta marondo cyangwa ikiguzi cy’umutekano cyasabwaga abaturage

Ku mwaduko w’abazungu.

Ubwo abakoloni bageraga mu gihugu niho batangiye gutoza no kwigisha gukoresha intwaro tobona ubu, hashyirwaho igipolisi gishamikiye ku bazungu mu karere, abatojwe muri izo ngabo n’abapolisi babaga ahantu hazwi habigenewe,ntabwo babaga ku misozi no mu ngo z’abaturage.

Muri za Repubulika

Ubwo inkubiri ya demukarasi na repulika yatangiraga kuvugwa mu mpera y’imyaka ya za 1950 yegereza muri za 1960, habaye ugusubiranamo kw’abaturage, abanyarwandda bamwe baricwa abandi barahunga, ingoma zihindura imirishyo koko!  Abafashe ubutegetsi biyemeza gushyiraho igisirikare cyo kujya gihangana cyangwa gikumira abashushubikanyijwe bagahunga, intambara zagiye ziba abantu bakicwa abandi bakavanwa mu byabo bagatwikirwa bagahungira mu bindi bihugu. Uko hagabwe ibitero buri gihe habagaho ibitambo, abatgabaga ibitero nabo bagerageza kureba ko bagaruka iwabo iyo byabangiranga hamwe bageragezaga ahandi, bituma abategetsi bo mu gihe cya Repubulika bakwiza abasirikare hirya no hino cyane cyane ku mipaka n’ahantu hazwi hagiye hagabwa ibitero.

Muri Repulika yiswe iya mbere niho noneho habayeho gukaza igisirikare, habaho ndetse n’amashuri yabyo n’ibigo byo kwitorezwamo.

Abari barize mu mashuri ya gisirikare (les 11 Camarades du 5 Juillet) nibo baje kuvamo abahiritse Repubulika yitwaga iya mbere bayishinja ko itakajije umurego mu guhashya ibitero no gukemura amakimbirane yari yaravutse mu gihe cyo guharanira ibyo byiswe ubwigenge, ibi simbivugaho cyane kuko nkeneye kugera ku mutekano w’u Rwanda rwa none.

Abo basirikare baje biyita Repubulika ya Kabiri koko bashoboye guca intege abateraga kuri bo wari umutsindo gusa hibagirana ikitwa gukemura amakimbirane cyari gufasha no guha uburenganzira busesuye abari barahunze bakagaruka mu gihugu cyabo bagahabwa ibyabo byari byaramaze kwigabizwa hatarimo amatungo yariwe n’ingo zabo zatwitswe, ariko nibura Leta nk’umubyeyi wa bose bajyaga no gushakirwa ubufasha hiyambajwe ububanyi n’amahanga bakaba batuzwa hakimakazwa ubwiyunge n’imibanire myiza.

Ibiganiro na za initiatives bitaziguye byagiye bibaho, abari impunzi bagerageza kwishakishiriza uburyo babigeraho, na Perezida Habyarimana Yuvenali wa Repubulika ya kabili byamugeragaho kandi ariko nta myanzuro yafashwe ihamye ngo haboneke umuti w’ikibazo.

Leta ya Habyarimana nta myanzuro yafashe ngo haboneke umuti w’ikibazo cy’impunzi

Iki nicyo ahanini cyatumye abari impunzi bishyira hamwe kugera ku gitero cyo kuya 1 Ukwakira 1990, abari impunzi bari bazi neza ko intambara atari umukino biyemeza gutanga ubuzima bwabo, banazirikana ko no mu gihugu kuva ku mupaka byanze bikunze hazabaho ibitambo, ubuzima bw’inzirakarengane bukahazaharira ariko nibura bikumvisha Leta ko igomba kugira icyo ikora ku kibazo cyari kimaze imyaka irenga 30.

Umutekano muke waherukaga mu mpera ya 1950 no muri za 1960 abantu bicwa abandi bahunga, bagasenyerwa bagatwikirwa, amatungo akaribwa, umutekano muke wagaragaye muri za 1960 no mu ntangiriro za 19970, igihe abahunze bageragezaga kugaba ibitero bashaka kugaruka iwabo, iki nicyo gihe cyonyine u Rwanda havugwa ko habagaho ibibazo by’umutekano gusa. Uwavuga ko hari ibibazo by’umutekano muke byagaragaye mu gihugu cy’u Rwanda yaba abeshye.

Rwagati mu mirwano yo mu Kwakira 1990, habayeho imishyikirano, habayeho amasezerano yagiye asinywa, abari muri FPR barabyibuka ndetse n’abari mu butegetsi bw’u Rwanda barabyibuka.

Nihuse kugira ngo nivugire ku mutekano ariwo mutwe w’iyi nyandiko ya none, amasezerano niyo yonyine yari kugabanya ibitambo cyangwa izindi mpanuka (risks / risques) z’umutekano muke! Ibi nabyo abari icyo ihe ku mpande zombie bari babizi!

Abenshi mu baharaniye ko iriya ntambwe y’ingenzi y’iya 1 Ukwakira 1990 iterwa ntabwo babashije gukomeza, ibyo nta munyarwanda utabizi, ariko ababasimbuye birengagije nkana impamvu nyamukuru yatumye begura intwaro, ariyo guharanira ko bava mu buhunzi bagahabwa umwanya n’uburenganzira bwabo nk’abandi banyarwanda, Habyarimana wa repubulika ya kabili nawe ntako atagize ngo yemere ibyo yasabwaga, amasezerano yarayemejwe, yarayasinye, yemera ingingo zayo zose harimo kwemera ko guverinoma yabayemo ishyaka rye gusa yakira n’andi mashyaka atavuga rumwe n’irye, nyuma FPR nayo yaje kwemerwa nk’Ishyaka, no kugabana ubutegetsi .

Ku bari impunzi bari bamaze iminsi batakariza abana babo ku rugamba rw’ Ukwakira 1990, ku babafashije baturutse mu gihugu imbere, ndetse no ku baturage bari batuye mu karere k’imirwano nabo bahatakakarije ababo n’ibyabo uyu wari umwnya wo gusubiza agatima mu nda, uyu niwo mwanya izi za risks / risques zari kuba zisezerewe burundu, abagihumeka bagashakirwa uburyo bwo gutuzwa kwiyunga no gusana imitima hifashishijwe inkunga z’amahanga aho bikenewe. Ibi byari gukuraho icyo kuri ubu bita UMUTEKANO MUCYE

Ntangira iyi nyandiko kuva mu gice cyayo cya mbere nirinze kuvuga ubwoko (ngo mu Rwanda bwavuyeho da!) Ababajwe bose nta vangura bari kunyura muri programu yo kwiyunga gusana imitima no gusana ibyangijwe ariko ayo mahirwe u Rwanda ntirwayabonye kuko nyuma y’amasezerano no gutegura gahunda yo kugabana ubutegetsi ku bari babukeneye HABAYEHO IRASWA RY’INDEGE YA PREZIDA HABYARIMANA…

Iraswa ry’indege ya Habyarimana ryasubije irudubi ibibazo by’umutekano

Ntawe nshinja kurasa iyo ndege ariko ababizi barahari, ariko igihugu cyari mu nzira nziza zo kwiyubaka kwiyunga no kwisana cyaguye mu icuraburindi ryo kwitana ba mwana, abafitanye isano n’abaharaniraga kuva mu buhungiro baba aribo bagirwa ibitambo bagerekwaho iraswa ry’indege, bagerekwaho kwica umubyeyi w’igihugu, abari biteguye gusbira mu byabo barya karungu, ikiremwe muntu cyamburwa agaciro muri rusange umuntu akicwa nko gukandagira urushishi cyangwa ikimonyo! Miriyoni y’abantu inarenga ihatakariza ubuzima, abahunga bikuba inshuro zitabarika, abakambitse bategereje ko igihu cyeyuka bagasukwaho urusasu, abambutse imipaka bagakurikirwa yo, harya izo mbaraga zose zarimbuye abanyarwanda iyo ziza gukoreshwa uko bikwiye Ikinani kikazira urw’ikirago ku gihe cyacyo ni nde munyarwanda wari gukenera Inkeragutabara na Local defence? Abasirikare n’abapolisi barara bagose ingo z’abaturage bari kuba ngombwa? Imisanzu y’umutekano yakwa abaturage ku ngufu ntiba yongerwa ku mafaranga ya za mitieri twumva yavugishije abanyarwanda amangambure???

Nyuma y’Indege na Guverinoma y’ubumwe!

Indege yararashwe, abanyarwanda bakabakaba miliyoni baricwa abandi barahunga, muri Nyakanga 1994 hajyaho guverinoma y’UBUMWE. Icyambere ubwo bumwe nabwo bwari bucagase kuko butafunguriye imiryango aba MRND bashoboraga kuba barahasigaye baraguye mu gatangaro, ahubwo babanje kujyanwa mu mana aho bamishwagaho urusasu hagataha mbarwa, abaketswe kugira uruhare mu bwicanyi barafashwe nabwo ku ruhande rumwe bashyirwa muri gereza abagifite umwuka baracyategereje ubutabera.

Ababuze ababo barihanaguye kuko nta butabera bwahindura ababo YEZU cyangwa LAZARO. N’ubwo ntawakwibagirwa uwe yabuze ku ruhande urwo ari rwo rwose, ariko nibura abagihumeka bakeneye kubaho mu mutuzo abatarasigaranye ubumuga bakaba barya utwo bihahiye nta ntugunda iyo ariyo yose, bakeneye kugira imihana bahana amazi bakarahurirana, icyo bakeneye cya mbere si Local defence si inkeragutabara kuko ubutabazi bw’ibanze buhera mu muharuro hagati y’abaturanyi basangira utwo bashobora kubona hagati y’abaturage bahuje imibereho.

Umutekano uvugwa ku ngoma ya Kagame n’agatsiko ke ni uwe bwite n’ibintu bye!

Ikintu cya mbere cyiranga Paul Kagame muri kamere ni UKWIKUNDA, kwirebaho wenyine no KWIGIGWIZAHO.

Ni muri urwo rwego abasirikare, abapolisi, Inkeragutabara na za local defence mwumva ndetse n’intore zitozwa kwitwara giterahamwe si umutekano ashakira abanyarwanda n’u Rwanda ni ukwirinda we ubwe bwite n’ibintu bye yamaze kwigwizaho, muri make ni ubwoba afite, akumva ko ahantu aho ariho hose hashobora kuva uwamuhungabanya cyangwa ngo amuhungabanyirize ibye yigwijeho!

Ubu no mu nzego z’ibanze abayobozi baba barimo ngo ushinzwe iby’umutekano ukomoka muri DMI na G2, akitwaza na Masotela mu gihe nta muturage ngo wemerewe kugira intwaro! Mwumvise ko Capitain David Kabuye washakanye na Lieutenant Colonel (aba ofisiye bakuru 2) mu rugo badafite uburenganzira bwo gutunga Masotera mu nzu yabo ngo ni uko batakiri mu ngabo!

Kagame Day iherutse kubera muri Atlanta, intore nyinshi zayijemo zivuye I Kigali zari zitwaje za Pistolets!

Imiryango irimo gufungwa yo kwa Tom Byabagamba n’abavandimwe kugera no ku mugore utwite ndetse n’umwana w’incuke ngo bararegwa gukwiza impuha zangisha abaturage ubutegetsi, ibyo ni kwa kwikunda kwa kagame, noneho ibikoresho bye bya ba Jack Nziza bikirara mu bantu bigafunga bigashimuta bikarigisa sinakubwira imirambo iaboneka mu biyaga bikikije u Rwanda.

Kagame ntakunda abanyarwanda na mba arikunda agakunda ibye uwo niwo mutekano bababwira, ni umutekano wo kurinda ya majyambere twaganiriyeho mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko

Muri make nta mutekano mu u Rwanda rwigeze kugira nk’uwo ku ngoma ya Paul Kagame!!!!!

Inkomoko y’umutekano muke no kubura ubumwe mu banyarwanda

Uko twabibonye muri iyi nyandiko, ubumwe bwacu bwahungabanye igihe igice cy’abanyarwanda batangiye guhigwa bakicwa abandi bagahunga, umuti wo kugarura ubumwe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kuwuvuguta igihe cy’iya 1 Ukwakira 1990, amahirwe twambuwe n’IJORO RY’INDEGE ryabuditsemo igihu abanyarwanda barahashirira gukomeza na nyuma yahoo, ibi nta kindi gihe byigeze biba mu Rwanda uretse kuri iyi ngoma.

Umuti FPR yatuvugutiye wakarihiye benshi mu gihe bake bakiwunyunyuzamo igisukali! Ijoro ryabara nka ba Sendashonga, ba Assiel Kabera, ba Lizinde, ba Col Patrick Karegeya na bagenzi babo.

Kagame yasenye Ubumwe ashaka intebe, Mu w’2000, iyo Ubuyanja bwa Bizimungu buhabwa amahirwe, Inteko ya Sebarenzi ikisanzura mu muri CND ntituba dutaka umutekano, urugendo rugana ubumwe no kwiyunga tuba turugeze kure.

Ingirwamanza n’inkiko mu Rwanda rw’iki gihe zihagarikwamo abari bitangiye ubwo bumwe n’umutekano. Mu buhungiro haravugwa abari imbere mu rugamba rw’Ukwakira n’ubwo nabo abagihumeka batorohew na gake

Umutekano muke wazanywe kandi ukoreshwa na Kagame mu rwitwazo rwo kwikubira ubutegetsi.   Mpiniye aha abandi banyunganire mu gihe dutegereje igice cya 3 cy’iyi nyandiko URWANDA RWA NONE.

Claude Marie Bernard Kayitare

Inyandiko Yuvenali Uwiringiyimana yandikiye ubushinjacyaha bw’urukiko rw’Arusha mbere y’uko yicwa.

$
0
0

Bwana Mushinjacyaha,

Nagiranye imibonano myinshi n’abahagarariye urukiko rw’Arusha  wohereje aribo: Richard Renaud, umuyobozi ushinzwe amaperereza, Stephen Rapp, ukuriye abashinzwe gukurikirana, Rejean Tremblay, umupererezi, André Delvaux, umupererezi ; nawe ubwawe waranyakiriye muri Kwakira 2005.

Mu ikubitiro nabajijwe niba natanga umuganda wanjye kugira ngo ukuri ku byabaye mu Rwanda kujye ahagaragara, nasubizanyije ibyishimo ko mbyemeye ariko nyuma y’aho bigeze igihe cyo kwinjira mu kibazo nyirizina, Bwana Tremblay yabanje kunsomera inyandiko nshinjacyaha mwankoreye, sinshatse gusubiramo birambuye amagambo yakurikiyeho reka mvuge gusa ibyo wansabaga: Ngomba kugufasha gushwanyaguza (aya ni amagambo nibwiriwe n’umupererezi) Bwana  Zigiranyirazo Protais n’abagize akazu barimo mushiki we Madame Agatha Habyalimana, gushwanyaguza abakuru ba MRND ari bo Ngirumpatse Mathieu, Karemera Edouard na Nzirorera Joseph nk’uk0 Bagaragaza Michel amaze kubikora, umugabo abapererezi b’urukiko badasiba kurata ubutwari n’ubunyangamugayo!

Ntabwo nshaka kubeshya kugira ngo nshimishe abapererezi nanahe agaciro uko wowe wumva ibintu ko Genocide nyarwanda yateguwe na MRND n’akazu gato cyangwa kagari. Niteguye guhangana n’ingaruka nk’uko nabibwiwe n’abapererezi Tremblay na Delvaux : nzahondagurwa, nzahonyorwa, umurambo wanjye uzakandagirirwa mu muhanda ngo n’imbwa zizanyara hejuru (aya magambo yivugiwe n’abapererezi b’urukiko rw’Arusha.)

Bwana Mushinjacyaha, abateguye bakanashyira mu bikorwa guhera ku ya mbere Ukwakira 1990 Genocide y’abaturage b’u Rwanda barazwi, abishe Perezida Habyalimana bagatuma u Rwanda rugwa mu kangaratetete barazwi  abo ni nabo bateguye bakanashyira mu bikorwa Genocide y’abaturage ba Congo.

Mu ibaruwa yanjye yo ku ya 6 Mata 2005, nibutsa bwa kabiri ikirego cyanjye, nagerageje kukwereka ko kudahana byabaye bizanaba igihe cyose imwe mu  isoko y’akaduruvayo, kudahana  ntabwo byigeze nta na rimwe bizigera biba imwe mu isoko y’ubwiyunge byaba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Bwana Mushinjacyaha, ibyavuzwe na Bagaragaza Michel bikakirwa n’umupererezi Tremblay bigaragaza imiterere y’umuntu utakiri uwo yari we kuva yagira ibibazo by’ubukungu mu 1998, wemera kuvuga ibisubizo byose yateguriwe na Bwana Tremblay  bigamije guhindanya abantu bahiswemo kuva mbere.Ndagira ngo nkumenyeshe ko Ingabo z’u Rwanda zari zifite kuva mu myaka ya 1960, ikigo cya gisirikare n’aho abasirikare bitoreza muri Pariki yAkagera, Ingabo z’u Rwanda ntabwo zari zikeneye uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo na za pariki (ORTPN) kugirango zikore imyitozo cyangwa ngo zitoze uwo zishaka. Nk’uko na FPR itigeze ikenera uruhushya rw’ikigo gishinzwe ubukerarugendo ngo itangize intambara ndetse inace indaro muri pariki y’Akagera.

Mu nyandiko y’ikirego nasomewe n’umupererezi Delvaux intiza ububasha ntigeze ngira bwo kuba ahantu habiri icyarimwe, abasirikare babiri MINUAR bashobora kwemeza ko nari muri hôtel Ituze i Cyangugu muri Mata 994 ; reka mvuge abo babiri gusa kuko ku bw’abapererezi bawe nta mutangabuhamya w’umuhutu ukwiye kwizerwa.

Kubwa Bwana Tremblay,  ndi ikimara kuko ntazi ko Bwana Nyandwi Charles yari Perezida w’Interahamwe muri Kigali-Ngari, ndi ikimara kuko ntazi imikoranire yaba yarabayeho hagati ya Karera François, Renzaho Tharcisse na Charles Nyandwi mu gihe cya Genocide, ndi ikimara kuko ntazi ko Karera François n’interahamwe za Nyandwi bagenzuraga Kigali Ngari yose mu gihe cya Genocide, ndi ikimara  kuko ntinyuka kuvuga ko ntari i Kayove, muri Komini mvukamo mu minsi 20 ya mbere y’ukwezi kwa Mata 2015, ndi ikimara kuko natinyutse kurega abakuru b’abasirikare ba FPR kubera uburyo batsembye igice kimwe cy’umuryango wanjye. N’ubwo nabyibukije inshuro ebyiri zose icyo kirego ntabwo kitaweho hagiye gushira imyaka 10.

Ntabwo ari iterabwoba, cyangwa amasomo yafashwe mu mutwe ya ba Nkubito na Serushago, cyangwa ibyatangajwe na Bagaragaza Michel yashyizweho igitutu cyangwa umwirondoro muremure wa Zigiranyirazo Protais bizatuma muvumbura ukuri n’ubundi ukuri murakuzi ariko kubangamiye ababahemba. Umunsi umwe abantu bazatinyuka bavuge, amateka ntabwo azabibagirwa mwebwe n’abo mukorana.

Reka mpfe kwizera Bwana Mushinjacyaha ko iyi ntabaza yanjye izagukomanga ku mutima maze amadosiye yose ukayakurikirana utabogamye, kandi n’abapererezi bawe bakikubita agashyi ntibahugire gusa ku bivugwa n’abanyabinyoma baguzwe na Leta ya FPR.

Uwilingiyimana Juvénal / Sé”

Ruhengeri ni yo soko y’umuco nyarwanda:André Sebatware

Isabukuru y’imyaka 79 Perezida Habyalimana amaze avutse mu mafoto

$
0
0

Kubera isabukuru y’imyaka 79 ishize Nyakwigendera Général Major Juvénal Habyalimana avutse dore ko yavutse ku wa 8 Werurwe 1937, The Rwandan yagerageje kwegeranya amwe mu mafoto ye atazwi na benshi yagiye afatwa mu bihe bitandukanye.

habyalimana abana

Perezida Habyalimana n’abana

habyalimana akiri umusore

Perezida Habyalimana mu busore bwe

Habyalimana Juvenal avec Baudouin

Perezida Habyalimana n’umwami Baudouin w’u Bubiligi

habyalimana mu missa

Perezida Habyalimana mu misa

habyalimana mu modoka

Perezida Habyalimana ku isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko

habyalimana na Jeanne

Perezida Habyalimana n’umwe mu bakobwa be

Perezida Habyalimana na Lt Col BEMS Ildephonse Rwendeye

Perezida Habyalimana na Lt Col BEMS Ildephonse Rwendeye

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1970

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1970

Perezida Habyalimana aganira n'umwe mu banyamahanga bari basuye u Rwanda

Perezida Habyalimana mu ruzinduko mu mahanga

Perezida Habyalimana na Perezida Mobutu

Perezida Habyalimana na Perezida Mobutu

Perezida Habyalimana na Perezida Mitterrand

Perezida Habyalimana na Perezida Mitterrand

Perezida Habyalimana mu karasisi mu 1962

Perezida Habyalimana (ubanza ibumoso) mu karasisi mu 1962

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1990

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1990

Perezida Habyalimana n'umukinnyi wa film Sigourney Weaver

Perezida Habyalimana n’umukinnyi wa film Sigourney Weaver

Perezida Habyalimana na Perezida Mitterrand

Perezida Habyalimana na Perezida Mitterrand

Perezida Habyalimana mu ruzinduko mu mahanga

Perezida Habyalimana mu ruzinduko mu mahanga

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1990

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1990

Perezida Habyalimana na ba Perezida Mobutu na Buyoya i Kamanyola

Perezida Habyalimana na ba Perezida Mobutu na Buyoya i Kamanyola

Kajugujugu yatwaraga Perezida Habyalimana

Kajugujugu yatwaraga Perezida Habyalimana

Perezida Habyalimana n'umufasha we mu ruzinduko mu mahanga

Perezida Habyalimana n’umufasha we mu ruzinduko mu mahanga

Perezida Habyalimana mu 1992

Perezida Habyalimana mu 1992

Perezida Habyalimana n'umufasha we mu mpera z'imyaka ya 1980

Perezida Habyalimana n’umufasha we mu mpera z’imyaka ya 1980

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Perezida Habyalimana mu Mutara mu 1990

Perezida Habyalimana i Gabiro mu Mutara mu 1990

Perezida Habyalimana na Perezida Idi Amini bacinya akadiho mu myaka ya za 1970

Perezida Habyalimana na Perezida Idi Amini bacinya akadiho mu myaka ya za 1970

Perezida Habyalimana na Perezida Museveni mu Cyanika mu 1990

Perezida Habyalimana na Perezida Museveni mu Cyanika mu 1990

Perezida Habyalimana na Perezida Museveni mu Cyanika mu 1990

Perezida Habyalimana na Perezida Museveni mu Cyanika mu 1990

Perezida Habyarimana mu mahanga

Perezida Habyarimana mu mahanga

Perezida Habyalimana na bamwe mu bari bagize Guverinoma u ntangiriro z'imyaka ya 1980

Perezida Habyalimana na bamwe mu bari bagize Guverinoma mu mpera z’imyaka ya za 1970

Abifuza kumenya byinshi ku buzima bwa Perezida Habyalimana basoma inyandiko irambuye bakurikiye uno mushumi uri hano hasi:

Iyo Général-major Juvénal Habyalimana aba akiriho aba yujuje imyaka 79!

Ubuhamya‬: ‎Ubwicanyi‬ bwakorewe abahutu‬ muri ‪Kibungo‬ (Kirehe)

$
0
0

Hari muri Gicurasi 1994, mu mibyuko y’amasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw’Akagera. Aka Kagera nari nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry’ ubwato (igice cy’ imbere gisongoye) nabashaga kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye. Ibi bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye). Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya ikome kurubaho rw’ubwato.

Mu ntangiriro za kuriya kwezi (Gicurasi 1994) nibwo navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko w’amasaka bashaka kwambuka ngo bahungire Tanzaniya.

Aba bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za segiteri Kigarama, Gatore…. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.

Ariko ntibyatinze abantu bari bambutse bari mu mashyamba ya Tanzaniya barongera barara bagaruka ijoro ryose bamaze kubwirwa ko zitari inkotanyi zari zageze muri Rusumo ko ahubwo bari abasirikari barinze umupaka wa Rusumo bakambitse ku musozi wa Kiyanzi (aho bitaga kwa Pomari). Ngo barimo batanga signe ko bahagaze neza.

Umunsi ukurikiyeho mu gitondo ku musozi wa Rusozi hiciwe abantu benshi ikivunge abacitse kw’icumu baza bavirirana babwira abantu ko inkotanyi bararanye nazo ko ndetse zishe abantu benshi zibatsinze ku muhanda ujya Kiyanzi kw’isoko.

Ubwo hongera kubaho guhunga mu gihiriri kw’abantu ariko jye sinaba nkibashije kongera kwambutsa abantu kuko ubwato nari maze iminsi nkoresha bwari bwaraye bumenetse ntegereje ko babunyinya. (imvugo y’ abasare bakoresha iyo bashatse kuvuga guhoma ubwato).

Ibintu rero byaje kuba bibi ubwo mu gihe gishyira nka saa munani inkotanyi zahingukaga ku gasanteri ka Kivuko (muri peyizana H) aho bita mu ikoni maze zirasa abantu urufaya bihita byumvikana ko abantu bari banze guhunga bari kwicwa. Ntibyatinze hahise hatunguka umugabo witwaga Riyazari (Eliezel) wari ufite iduka rikomeye aho muri H maze yicara hasi atwereka inda dusanga isasu ryanyuze mu ruhande rumwe rihingukira mu rundi.

Ati “inkotanyi zadufashe zitwicaza mu ikoni turenga nka mirongo itanu zitwahuranyamo amasasu abenshi bapfuye nanjye dore uko nabaye. Icyo gihe umuntu utari uzi koga yasubiye inyuma ajya kubunda mu masaka kuko ayo masasu atigeze ahagarara kandi noneho yakomezaga asatira uruzi.

Bikumvikana ko inkotanyi zari zirimo zirasa abantu umugenda barimo bagana ku ruzi bashaka kwambuka. Nubwo nari nzi koga, ndi umwe mu bantu basubiye inyuma ngenda ngana mu rugo iwacu nciye inzira yo mu mu byuko.

Kuva ku ruzi ujya iwacu, washoboraga kwambukiranya amasambu nk’icumi kuko byasabaga kurenga agasanteri kitwaga Kumbuga. Nari nanze kwiturira mu ruzi rero kuko aha ku Rusumo nari mpari nk’umushyitsi kuko nari narahaje nje gusura imiryango mpita ndaruka nikundira amazi sinaba ngisubiye iwacu kw’ivuko i Butare. Sinashoboraga rero guhungana n’abantu ntazi kandi narinzi ko umuryango wanjye ukiri mu rugo.

Nagezeyo nsanga nta muntu n’umwe uhari. Nasanze ahazirikwaga ihene zose zigihari ariko imwe yo bari bayikuyeho amaguru y’ inyuma yapfuye iri iruhande rw’ igitiyo ku buryo nahise nkeka ko ari abo twabanaga bashatse gukuraho inyama nke zo kuza kurira Tanzaniya. Gusa numvise ngize ikintu cy’icyoba cyinshi kuko nta gitiyo twari dutunze ndetse no mu baturanyi ntaho nari narigeze nkibona.

Ubwo ninjiye mu nzu nini mfite ubwoba noneho mbura umuntu n’umwe. Nshatse gusohoka, nahise mbona abasirikare batandatu b’inkotanyi baje bafite imifuka ibiri mu ntoki. Nibwo nari mbonye inkotanyi bwa mbere. Mbere nibazaga ko inkotanyi nazo zambara imyenda nk’iy’abasirikare nari nsanzwe mbona. Ngiye kubona mbona bambaye nabi ndetse n’inkweto zari zitandukanye kuko harimo umwe wari wambaye inkweto nk’ iz’abasirikare ba mbere. Undi yari yambaye inkweto z’umweru zitameshe zisa nabi, abandi bari bambaye bote nk’iz’abagoronome kandi ingofero zose zabo zarebaga imbere. Nabuze uko nkomeza ngo nsohoke mpitamo kwicara inyuma y’umuvure wari urambitse hafi y’ameza mu ruganiriro. Kuko uwo muvure wari umenetse ndetse urangaye cyane, nakomeje kwitegereza za nkotanyi.

Nibwo umwe yabanje ahambura ya mifuka noneho undi akora muri ya hene bishe akururamo inyama zo munda zose noneho ayishyira kuruhande. Undi nawe afata ihene yindi yari imaze iminsi yimye nuko ayishyira mu maguru hanyuma undi amuhereza cya gitiyo ayikubita mu mutwe ihene mbona irimo iratitira. Nuko nayo bayisatura inda barayifata hamwe na ya yindi ya mbere bazishyira mu mufuka baragenda.

Muri izo nkotanyi uko ari esheshatu babiri nibo bakoraga ako kazi mu gihe abandi bari basutamye bafite imbunda zabo bameze nk’abiteguye kurasa za hene ari nako bakebaguza. Nuko barahambira baragenda nanjye n’ubwoba bwinshi ndasohoka nkata inyuma y’inzu manuka ngana muri ya nzira y’amasaka nari nazamukiyemo.

Nkimara guhinguka mu muhanda wavaga Kumbuga ujya mu mujyi Kiyanzi, nibwo nasanze abantu barenga nka makumyabiri barimo abagore, abagabo, abana b’ abakobwa bato n’ uduhungu duto tubiri bishwe nabi kuko nkurikije uko bari bari kuvirirana, ntabwo bari bishwe barashwe. Noneho nsimbuka umuhanda ariko nitegereza neza twa duhungu duto tubiri uko twabaye kuko two twari twegereye ayo masaka yo nari nsimbiyemo.

Byagaragaraga ko batumenaguye imitwe kuko isura ntiyagaragaraga neza. Ikindi kandi umuntu wese mu bo nabonaga aho yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no ku mutwe. Nkimara kubona ibyo, nahise nibaza ko aho ndi kwerekeza ariho inkotanyi zari zimaze kwica abo bantu ziri. Nshatse gutambika ngo njye mu masaka yarimo umukocye muremure noneho ngo nze kwambuka nijoro mpita nkubitana n’ umugabo uri kuvirirana yicaye afashe munda. Arandembuza numva ngize ubwoba. Akomeje mbona nawe asa n’ufite ubwoba ni uko ndakomeza ndamwegera. Arambwira ati mwana wa, hoshi hunga inkotanyi zamaze abantu. Ati hirya aho niho zari zintsinze. Zaduhondaguye amasuka mu mitwe ziranoza n’umugore n’ abana banjye batanu zabishe. Ati dore uko zingize. Ndebye nsanga umugabo inyama zo munda ziraboneka. Zari zamusatuye inda igifu kiboneka. Umutwe ahagana kw’ijosi hari habyimbye cyane ngo zamukubiseho igisuka.

Agerageje guhaguruka ngo yiruke ahura n’icyuma cyo ku mbunda inkotanyi imwe yahise imusogota mu nda ariko aranga yinjira mu masaka ku bw’amahirwe ngo ntizamukurikiranamo. Ati ubu nanjye zizi ko namaze gupfa mwana wa. Naramubajije nti none se mbigenze gute ko nanjye bari bunyice? Nibwo ntangiye kurira n’ubwoba bwinshi. Ati iwanyu wowe ni hehe? Ndamubwira nti iwacu sino nari naraje gusura abavandimwe iwacu ni i Butare. Ati hoshi komeza iyo hepfo niho hari uruzi nugira Imana ntizikubone wihishe ku ruzi ntuzabura umusare utambuka akazakwambutsa. Ndakomeza ndarira ati mwana wanjye se ko nanjye ino ntahazi ko twaje duhunga abo bagome kuva i Nyarutunga zidukurikirana ariko zica abantu umugenda. Ati hoshi genda zitakuntsinda mu maso jyewe ndabona byarangiye. Ndamubaza nti nonese abantu bose biciwe hariya hirya ku muhanda nibo mwari muri kumwe? Ati twese twaturutse Nyarutunga duhunga inkotanyi zaje zijya Nyarubuye zitubuza inzira ijya Kankobwa niko kuza zitwicamo tutazi n’iyo tujya. Ati mu rugo iwanjye ni Nyabitare. Ati abo bose wabonye bamwe ni umugore n’ abana banjye. Abandi bari abaturanyi bacu. Ati iyo tumenya neza inzira ijya ku ruzi tuba twarambutse ejo ariko twageze ino tukayoberwa inzira twamenye icyerekezo ari uko duhingukiye Bukora aho bororera inka. Umugabo nakomeje kubona ko atavuga neza kubera umubabaro, ni uko ndahaguruka ndamanuka.

Ngeze hepfo numva amasasu ari kuvuga ku ruzi mpita nongera ndatambika nsa n’ugana Nyarwamura. Ngera mu rutoki rwinshi ni uko nicara mu nsina ndategereza ngo bwire. Iryo joro ryose amasasu yaraye ari kuvuga cyane cyane ahegereye kuruzi. Umunsi ukurikiyeho narazindutse ngo manuke mba mpuye n’inkotanyi ngisohoka mu masaka y’umugabo witwaga Legisanderi wari uturanye n’undi mugabo w’umurera witwaga Musaza, zirampagarika zirambaza ngo mvuye hehe?

Mpita ntangira kurira ariko ziranyegera zirambaza ngo ndijijwe n’iki? Ndavuga nti iwacu bose na bakuru banjye na barumuna banjye bose barapfuye none nanjye mugiye kunyica? Mbivuga ndira ndetse mfite ubwoba. Umwe muri bo arambaza ati: iwanyu ni hehe? Nti iwacu ni i Butare ariko nabaga kwa Nshimiye utuye i Kameya ariko we yahunze interahamwe naho njyewe ncikira mu masaka interahamwe ntizambona.Kugeza n’ubu nabuze uwanyambutse ngo anshyire Nshimiye Tanzaniya. Ibi ntabwo byari byo na mba nagira ngo zitanyica.

Umwe muri bo avuga anseka mugiswahiri ati: Acana na huwo mutoto asitupotezeye muda. Bari kumwe n’umukecuru witwaga Bizirema. Bari kumwe n’umugabo witwaga Sekaziga. Bari kumwe kandi n’abandi bantu bari bashoreye bagera nko kuri 15 barimo umuhungu umwe wari waranyigishije koga witwaga Kidamari.

Abo bantu bandi bari abo zari zafashe baturutse Ku murama. Bahita batambika nshaka gusigara bahita bavuga cyane ngo we Kado, inuka twende (bisobanuye ngo wakana we haguruka tugende). Twaratambitse tugera mu rugo rw’umugabo witwa Domiyani wari umudivantisiti ariko yari yaraye ahunze ni uko babaza wa muhungu witwaga Kidamari ngo: Iwanyu nihehe? Arababwira ngo ni hariya imbere gato.

Ubwo twaragiye tugeze imbere arababwira ngo aha niho mu rugo. Bahita badukatana twese. Tugezeyo bategeka ko abantu bose binjira bakatugira inama y’uko turi burare bakaturindira umutekano kuko twari tumaze kuba benshi. Bose babyiganye binjira munzu y’ uwo mugabo witwaga Samweli se wa Kidamari.

Samuel ashatse kwinjira mu cyumba ngo azane imisambi abantu bayicareho baramubwira ngo yihorere ntabwo dutinda hano. Ubwo bigiye hirya gato baravugana (inkotanyi) abantu bari bicaye muri ruganiriro no mu kirongozi. Bagarutse njyewe barampamagaye ngo Kado, ngwino hano. Ndasohoka umwe anjyana inyuma y’inzu amfata ukuboko ngiye kumva numva amasasu menshi arapapaje muri ya nzu.

Kidamari yahise asohoka ahunga wa musirikare wari umfashe yahise amukubita isasu mukuguru nawe ahita ahenuka iruhande rw’ikibindi atangira kurira anwigira. Bamufashe ukuguru baramukurura bamusubiza mu muryango nawe bamuhondagura igisuka bagendanaga duhita tugenda barambwira ngo aba bantu nibo bishe bakuru bawe n’ababyeyi bawe bari baducitse niyo mpamvu tubahannye kuko bakwiciye abantu. Ngo wumvise? Ngo ntiwongere kurira rero.

Dore amazina nibuka y’abantu inkotanyi ziciye mu nzu kwa Samuel: Samuel, umugore we Rayisa, Kidamari, Nyiraneza umukobwa wakurikiraga inshuti yanjye Kidamari, barumuna babo aribo: Bakundukize, Donata, Beyata n’umwana muto w’incuke bitaga Rutwe. Bose nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cy’umukara. Hiyongeraho abagabo n’abagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye Nyamugari baje kwambukira mu byambu by’Akagera.

Ngarutse gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya muze kumbaza muransanga hano nta handi ndi bujye.

Yavugaga mu rugo rw’uwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga Afande Ino).

Ubwo twahise tujya kuba Bukora tukajya tuzana baje guhiga abantu bambuka bahunga. Aho bukora bari bayobowe n’umufande witwaga Emmanuel Gatembe. Uyu mugabo wari mugufi unanutse yari atinyitse mu gisirikare kuko iyo yabahamagaraga barihutaga cyane kandi birindaga gukora ibyo atababwiye. Twahuriye Bukora n’abandi bana b’abacikacumu harimo n’abaturutaga cyane.

Icyo gihe nari mfite imyaka 11 ariko harimo n’ibisore bifite nk’ imyaka 15 na 16. Abo rero natwe baradutegekaga kandi bakambara n’imyenda y’igisirikare. Dutozwa gukundana no kumvikana muri byose utabikoze agahanwa n’umuhungu witwaga Kagibwami (bamwitaga Kagi). Njyewe nakoraga umurimo wo guteka no kubaga inkoko n’ihene. Twajyaga mu giturage kuzihiga turi kumwe n’abasirikare baturinze barimo na Kagi.

Batubujije kwiga imbunda ngo tutazarasana ndetse bakatubwira ko nihagira uzabona mugenzi we ayegereye azabivuga. Batubuzaga kurya inyama z’ingurube ngo kuko zariye bene wacu interahamwe zishe. Mu kwezi kwa munani twahinduriwe imirimo kandi turatandukanwa. Aha niho nongeye kubona uko inkotanyi zari zikomeje kubaga abantu mw’ibanga rikomeye.
Iyo twabaga turi i Bukora twajyaga kumva tukumva amasasu aravuze tukavuga ngo hadui anapigwaaaaaa. Tukiyamira. Twabonaga inkotanyi zigenda mu gitondo izindi zitashye ntidusobanukirwe.

Ubwo bankuye Bukora banjyana i Kameya ku mashuri. Nasanzeyo impunzi nyinshi zigera nko kw’ijana. Babaga mu mashuri hafi ya yose ariko nashishoza nkabona ziganjemo abanyagisaka. Kandi abenshi bari abagore n’abana. Uti ese wabimenyaga ute? Bari bafite inkovu z’ imyotso miremire ishoreye mugahanga no kumatama yabo. Banyuzagamo bakavuga ibintu ntumva nkagira ngo ni abagande. Naje kubasha kuganira na Afande Ino wari warasigaye i Kagasa ku Ya cumi nk’umuyobozi kandi wankundaga. Nza kumuganiriza nsa n’umushimira kuko yankijije interahamwe. Arangije arambwira ati ujye ugira ubwenge kuko ziracyahari. Ati niyo mpamvu iyo zibeshye zigashaka gukora ikosa, turazihana. Nahise nibuka icyo guhana bisobanura mu gikotanyi. Noneho nza no kumubaza abantu baba mu mashuri y’i Kameya icyo bahakora ambwira ko ari nk’ibyo byose noneho aricecekera.

Arambwira ati nijye wagutumyeho ngo uve Bukora uze hafi hano. Nti ese kuki wankuye mubandi bana? Ati niwowe nabonye uzi ubwenge kandi ndashaka kuzakugira umugabo ugakura dore uri wenyine. Nti gute? (mbibaza nseka). Ati ndashakako bakwigisha kuroba ukajya undobera amafi yo kurya. Nahise ntanguranwa nti ndabizi. Ati noneho ejo uzatangira kuroba uzajyana n’umuhungu witwa Kanyandekwe. Uyu Kandekwe yari yaraturutse muri peyizana D muri segiteri Gisenyi. Yarobaga amafi akayajyana muri D ku gisirikare aho bitaga Kigongi. Noneho Afande Ino we akabura umurobera. Kanyandekwe yaje kwimurirwa muri pyizana E aho yaroberaga aho bitaga ku rutare rwa Muzungu. Ariko nawe naje kumva ko ngo yakoze ikosa bagashaka kumwica ngo agacikira muri Tanzaniya mu biyaga bya Kaberenge ho mubanyambo.

Nyuma Afande Kajuga Innocent arushaho kunkunda kuko namubereye umurobyi naba mvuye no kuroba abasirikare bashaka kuzinyaka nababwirako ari iza Afande Ino bagatinya. Uyu mugabo kandi yantumaga abakobwa n’abadamu babaga basa neza bakajya kumureba iwe ku Yacumi i Kagasa.

Nyuma haje kuza umusirikare w’umugome witwaga Afande Pio (bitaga Peace) ahindagura ibintu nanjye angurana na Kanyandekwe (waje gusubizwa muri E aranahunga) nkajya ndoba amafi nkayashyira kwigare nkayajyana i Kigongi muri D. Afande Ino ngo yahise ajya mu mujyi i Kigali.

Umunsi umwe ubwo namanukaga ngiye kuroba nk’uko bisanzwe hari mu kwezi kwa cyenda; abana bo muri za mpunzi z’i Kameya twari tumaze no kumenyerana twarahuye bavuye kuvoma ku ruzi bambwira uko byabagendekeye bagira bati: «Abagabo bose n’abasore n’abakobwa bakuru barabatwaye ntituzi aho babajyanye».

Harimo umuhungu wasaga naho yari mu kigero cy’imyaka 15 witwaga Budandi. Yahise yiyama bagenzi be ngo nimuzibe ahongaho. Uwo mubwira ibyo muramuzi? Ndamusaba nti nimumbwire ninsanga ari ibintu bikomeye ndabafasha kuva hariya. Undi mwana witwaga Ndoyiro ati: « Ni inkotanyi zabishe zibata mu kigega cy’amazi bukeye ziragaruka zidutegeka kubakuramo babajugunya mu musarani w’ishuri.

Narababwiye nti nimwihangane mwebwe ntacyo muzaba kuko hari umusirikare mushyashya waje udashaka ko abantu bazongera gupfa. Tukiri kuganira mfite umutego (twawitaga inyavu ya inchimbili kuko hapfaga amafi twitaga ngo ni isaradini) n’ingashya y’ubwato mu ntoki, inkotanyi zahise zimanuka zishoreye umugabo witwaga Kanyarwanda ngo wari utuye Mahama muri peyizana M. Uwo mugabo mubonye ndamumenya kuko nari narigeze guhura nawe njyanye amafi muri D i Kigongi yikoreye ibitoki hafi y’aho bita ku Cyanika ugisohoka neza mu ishyamba ryo muri yeri (peyizana R). Bari abasirikare batanu bashoreye abagabo 3 n’umusore umwe witwaga Mugenga nawe wari umurobyi. Bari bajyanye abo bagabo ku ruzi kuvoma amazi bafite n’ibijerekani.

Kanyarwanda yarambonye aranyibuka ashaka no kunsuhuza bahita bamujomba imbunda ifunguye icyuma mu mugongo ngo hoshi, muziranye hehe? Bati kandi muze, ufite agasuzuguro nyamara turabonana. Umusaza bakimujomba urwo rwuma rw’imbunda mu mugongo yaratatse yitura hasi atangira kuvirirana amaraso mw’ishati yari yambaye. Bamukubise imigeri arangije arihangana areka gukomeza gutaka atora ikijerekani akomeza ajyana n’abandi kuvoma. Ba bana b’ abanyagisaka barataha nanjye nkomeza njya kuroba.

Icyo gihe hari mu kwezi kwa cumi na kumwe ‘94. Nageze imbere nsanga Kanyarwanda wo muri peyizana M bamwiciye munsi y’umuhanda hafi y’ahantu hari akayaga (dump) kitwaga kwa Yakobo munsi y’agasanteri ko Kumbuga hafi y’urugo rw’umudive witwaga Enoki wari ufite uruhara ariko wari warahunze. Uyu Kanyarwanda yatewe icyuma mu mugongo n’uwitwaga Bwena wari ubajyanye kuvoma amazi ku ruzi ngo bayazane Ku ya cumi aho Afande Pio (Peace) yari atuye n’abasirikare bari barinze impunzi zari zaraturutse i Bugande n’inka zabo. Uyu Bwena yari umututsi w’umudozi wadoderaga ku gasanteri ko Kumbuga aza guhungira Tanzaniya nyuma aza guhunguka ndetse yinjira no mu nkotanyi akajya yitwara nk’umusirikare.

Narakomeje njya ku ruzi nkimara gufata ubwato hepfo yanjye numva amasasu menshi aravuze. Numva induru y’abasirikare narinzi bahamagarana. Abo basirikare uko bari batanu ni: Mahoro, Ndagano, Jules, Munyamukore, hakiyongeraho na Bwena. Ngiye kubona hagati mu ruzi hepfo yanjye mbona wa musore Mugenga arimo koga bamurasa ariko arakomeza aroga kugeza ubwo asatiriye inkombe ya Tanzaniya. Agira ngo akuke yinjire mw’ishyamba rya Tanzaniya ahunge nubwo byabonekaga ko yarashwe, ingona yahise izamuka yogera hejuru iramufata imugarura mu mazi iramwibiza Mugenga apfa atyo. Narinzi ko birangiriye aho ubwo ndaroba ndanazibona nyinshi ku buryo butari busanzwe.

Ntashye ku mugoroba nahise mpura n’ ikirongo kirekire cy’abantu bagenda bazengurutswe n’ inkotanyi nyinshi. Abana bagendaga barira ba nyina babahoza. Nshishoje mu bantu bancagaho, nabonye mo na ba Ndoyiro na Budandi twajyaga dukina umupira ku kibuga i Kameya. Nahise nibaza ibintu bibiri: Wenda abo bana bamenye urupfu rwa Kanyarwanda na Mugenga bityo bakaba bazabibwira ababyeyi bikaba byateza ibibazo nti ni yo mpamvu babimuye babajyanye ahandi; Nti cyangwa se babonye tuganira bakeka ko bari kumbwira uko ababyeyi n’abavandimwe babo bagiye bicwa. Bakaba banze ko bazagira uwo bereka cyangwa bakamubwira wa musarani utabyemo ba bantu bakuwe mu kigega cy’amazi. Nazamutse umutima utari mu gitereko kuko nanakekaga ko bashobora no kwicwa nka ba bantu ba mbere nagiye mbona.

Mu basirikare bari babamanukanye harimo Afande mukuru Gatembe Emmanuel, Afande Peace noneho ntangazwa no kubona Afande Ino nawe wari wiyiziye kandi yari yarimukiye i Kigali. Naragiye ntanga imboga kwa Afande Peace, izindi zijya i Bukora kwa Afande Emmanuel. Bukeye nsubira kuroba nsanga ba bantu babishe bose babajugunya mu ruzi rw’ Akagera ahitwa kuri Managana.

Managana iyi naje gusanga yariciweho abahutu benshi kuko nahasanze imitwaro y’impunzi itandukanye nk’imyenda iri mu bikapu, imisambi izingiye hamwe ari myinshi, ingofero nyinshi z’abasaza n’iz’abasore, ibitenge n’ ibitambaro byo mu mitwe….

Managana iyi iteye itya: Iyo uri kuri Managana ureba hakurya gato ni mu isumo ry’uruzi rw’ Akagera. Ni imanga itagira icyatsi cyangwa igifunzo kandi ndende ku buryo ishobora kuba ifite nk’uburebure bwa 40m. Iyo uyihagaze hejuru, ushobora gusunika n’ikirenge akabuye kakamanuka kakagwa mu mazi. Ni ahantu umuntu atanyura ngo arangare kuko yaruhukira mu ruzi.

Mbere yo gusoza reka mbwire abaturage ba Kagasa muri peyizana G urupfu rw’umugabo witwaga Jyaruwa w’ umurobyi warobeye inkotanyi amafi menshi zikamuhemba kumubaga nyakubaga. Uyu Jyaruwa niwe wahoze ari resiponsabure wa serire Kagasa. Akimara guhunguka hari mu 1996 avuye mu nkambi muri Tanzaniya, inkotanyi zaramwifashishije mu kumubaza amakuru y’abantu bari bakenewe. Ariko iwe murugo ku tubari two ku Yacumi hari harabohojwe n’umusirikare ufite umuryango munini wari waravuye i Bugande. Ndetse baza no kumuhenda ubwenge iyo nzu barayimugurira bamwishyura ibihumbi 150. Amaze guhinga amasambu ye, nibwo inkotanyi zamufashe zimufungira mu mwobo zimufungana n’ uwitwaga Gisubi Ndindabahizi wakomokaga i Bugesera ariko akagira n’imiryango aho muri Kagasa ari naho yakoreraga umurimo wo kuroba.

Babakuye mu mwobo bari bafungiyemo mpari kuko nari nazindutse nshona umutego mushya (inyavu). Babajyanye muri peyizana A aho bita Nyarwamura munsi yo ku Rusozi maze njyana nabo kuko bantumye imishipiri yari yasagutse ntinda kuyibona. Aho nyiboneye Afande Peace abandi bayobozi bitaga JM (cyangwa Jean Marie) arambwira ngo ninkurikire Munyamukore na Jules kandi nihute ndabafatira mu nzira bataragera i Bukora.

Narirukanse ndinda ndenga Bukora ntarababona. Narakomeje ndiruka cyane ariko ngeze mw’ikoni ry’aho bita muri Kabiri mbona bo bari guterera agahanda kagana aho bita ku cyarabu hari n’ikibumbiro inka zanyweragamo aho bakahita muri gatatu. Icyo gihe hari mu gitondo nka saa kumi nimwe n’igice. Hari hatangiye kubona. Ubwo narihuse ngeze kuri cya kibumbiro mbona bamanutse agahanda kajya Ku rusozi kanyuze mw’ishyamba. Naramanutse ndakurikira ngiye kubona mbona umuhanda ugana ku Rusozi barawuretse bakase iy’ishyamba basa n’abagaruka Nyarwamura munsi neza yo Kumurama. Bageze munsi y’igisozi gihari bicaza Jyaruwa na Gisubi nanjye mba mbagezeho. Nahise nsangayo abandi basirikare barimo uwitwa Murefu, Nsaguye, na Rudakubana. Jules arambwira ngo kandi shahu ibi bintu uba wiha kureba Imana n’itazabikubaza n’abantu bazabikubaza. Mu by’ukuri nari nsigaye kubona aho bica umuntu nkabona ari ibintu bisanzwe kabone niyo nabaga nsanzwe muzi. Nabahaye ya mishipiri yakoreshwaga dushona imitego y’amafi mbabwira ko ari Afande Peace untumye (Pio).

Ubwo bafashe ba bagabo bose n’ubundi bari baboshye amaboko bababoha amaguru n’amaboko babafatanije umwe areba ukwe n’undi ukwe. Jyaruwa na Gisubi baboshywe ukwabo hanyuma n’abandi bagenda bababoba babiri babiri. Babategekaga gupfukama babikora bagahenuka bakongera bakababyutsa. Barababwiraga ngo banze gupfukama ngo basabe imbabazi z’ibyaha bakoze ariko barabikora banze bakunze.

Harimo ababashije guhita bapfukama ariko abandi byakomeje kubangira bitewe nuko wasangaga hari umuntu muremure wabohanywe n’umugufi; cyangwa umuntu munini cyane wabohanywe n’ umuntu unanutse bikabije. Aba bantu bose hamwe bari cumi na babiri kuko bari amakipe atandatu ikipe igizwe n’ imbohe ebyiri. Ubwo ni nako babateraga imigeri mugatuza.
Gisubi na Jyaruwa byari byabagoye cyane kuko Gisubi yari umusore ubyibushye kandi muremure. Naho Jyaruwa yari agasaza gato gato kananutse kandi kagufi ariko bidakabije. Bageze aho ariko basobekeranya amaguru birakunda nuko Jules aturuka imbere ya Gisubi naho Munyankore aturuka imbere ya Jyaruwa. Bari bacometse ibyuma by’imbunda kuminwa yazo maze barajombagura kugeza ubwo abo bagabo bombi bahengamiye iruhande rumwe.

Ariko uretse Jyaruwa byabonekaga ko yahise apfa, Gisubi witwaga Ndindabahizi we yari agihirita dore ko yari anabyibushye cyane. Noneho Munyamukore akura pistolet kuri porteur ya Rudakubana hanyuma arasa Gisubi kabiri mu mutwe ahita aceceka na Jyaruwa bamurasa isasu rimwe mu mutwe we ryanapfuye ubusa kuko byari byarangiye.

Twatashye dusubiramo inkuru y’ukuntu Mugenga yariwe n’ingona tugeze Bukora Munyamukore arasigara ngerana Kuyacumi na Jules twenyine icyo gihe Afande Pio ngo yari yagiye mu nama aho bita Rushonga. Abo basirikare bandi bose babaga i Bukora kwa Afande Gatembe.

Mbere kandi yo gusezera reka ngereranye ubushobozi n’amazina y’aba bagome nkurikije uko bubahwaga cyangwa batinywaga n’abasirikare bato. Impamvu nshaka kuvuga ibi ni uko ntari bwasobanukirwe n’ amapeti yo mu gisirikare.

Afande Gatembe Emmanuel yari imibiri yombi kandi akavuga yitonze. Yari muremure bidakabije afite ubwanwa bwo hejuru y’umunwa bucye cyane. Ashobora kuba yari nka capiteni kuko iyo yazaga yabaga ari kumwe n’ abasirikare benshi.

Afande Pio (bitaga peace) yari inzobe itukura neza. Munini w’amaso manini ariko wasaga n’utinywa n’abantu benshi bishoboka ko yari afite nk’ipeti rya Liyetona kuko yageraga buri munsi aho abasirikare bose babaga bakorera. Nabonaga acisha macye cyane iyo Gatembe yazaga kandi ukabona akenshi asubiza ibyo abazwa.

Afande Ino (Innocent) wankundaga cyane yari muremure birenze urugero. Akaba yari ananutse ariko agakunda guseka no kuganira n’abantu bose nyamara akagaragara buri gihe mu gikorwa cyo kwica abantu nta mbabazi na nkeya kabone n’iyo babaga ari abana bato. Uyu niwe wiyiciye umukecuru Bizirema ndetse anategeka ko bamuterura mu gikote yambaraga yanze gukomeza kugenda.

Narangiza mbabwira ko imirambo y’abicwaga nk’iyo nasubiraga kunyura aho biciwe, sinongeraga kuyihasanga. Gusa ndahamya ko abantu biciwe ku mashuri i Kameya bo babajyanye Nyakarambi kuko bataburuwe n’abaturage babashinja ko ari abatutsi bishe muri jenoside.

Hari byinshi ntagiye mvuga kuko mu myaka igera hafi kuri ibiri, ibyo nabonye birenze ibyo inyamaswa zikora kandi sinabona aho mbyandika. Njya nkurikirana kandi nkabaririza iherezo ry’ibi bisurere (aba basirikare) byari byarigabije Nyamugari simenye iyo barengeye.

Ubutaha nzabagezaho uko navuye muri Rusumo nkajya kuba i Mayange mu Bugesera n’uko ninjijwe mu gisirikare cya RDF. Uko nagiye Congo nuko nahunze igihugu.

Bimwe mu byo benshi batamenye ku mubano wa ba Perezida Habyalimana na Bagaza

$
0
0

Muri rusange umubano hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi wari wifashe neza mu gihe ba Perezida Général Major Juvénal Habyalimana na Colonel Jean Baptiste Bagaza bari ku butegetsi.

Ibi ariko ntabwo bishatse kuvuga ko mu mubano w’ibihugu byombi hatigeze hazamo udutotsi rimwe na rimwe twageze n’aho byenda kugana mu ntambara y’amasasu.

Ikizwi kandi cyagiye kivugwa na benshi n’uko ibihugu byombi byari bimeze nk’abakeba bihanganye mu iterambere aho igihugu cyareberaga ku kindi, ndetse hakabaho no kwibana imishinga imwe n’imwe tutaretse no kujya gutanguranwa kwaka inkunga z’iterambere mu bihugu byateye imbere. Ndetse n’ibihugu by’amahanga byafataga ibihugu byombi nk’impanga.

Ikibazo cya Palipehutu

Uretse ikibazo cy’ubukeba, buri gihugu cyari gicumbikiye impunzi zahunze ikindi. Mu Rwanda hari impunzi z’abarundi b’abahutu mu gihe mu Burundi hari impunzi z’abatutsi b’abanyarwanda.

Iki kibazo cy’impunzi ngo kiri mu byatumye haza agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi mu 1979. Nk’uko Colonel Bagaza yabitangarije abanyamakuru ngo igihe yari i Kigali mu nama ya France-Afrique, ngo haba hari abarwanashyaka ba Palipehutu bakoze imyiyerekano yo kumwamagana. Ngo ibyo byatumye ngo ahita ataha i Burundi ikitaraganya. Nyuma ngo yaje kohereza intumwa i Kigali kwa Perezida Juvénal Habyarimana ngo zo kumwiyama.

Ariko ngo Perezida Habyalimana ntabwo yabihaye agaciro ariko Perezida Bagaza we ngo byari byamurakaje cyane. Ba Perezida bombi baje guhurira mu Kirundo aho Perezida Bagaza yabwiye Perezida Habyalimana ko ngo natirukana Palipehutu mu Rwanda nawe agiye guha intwaro impunzi z’abatutsi zari mu Burundi. Ngo kuko Perezida Habyalimana atashakaga ko bikomera byabaye ngombwa ko Rémy Gahutu, Perezida wa Palipehutu ahungira muri Tanzaniya aho yaje kwicirwa mu buryo budasobanutse.

Ubushotoranyi wa Perezida Bagaza

Click here to view the embedded video.

Ku ruhande rw’u Rwanda ababaye mu gisirikare no mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana baganiriye na The Rwandan batubwiye ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari wifashe neza kuva Perezida Habyalimana yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1973 aho yari ameranye neza na Perezida Michel Micombero ariko kuva Perezida Bagaza afashe ubutegetsi mu 1976 ibintu byarahindutse ku buryo ku ruhande rw’u Rwanda abo twaganiriye batatinye kuvuga ko hariho ubushotoranyi bwa Perezida Bagaza bwashoboraga no kuvamo intambara y’amasasu.

Ikibazo cy’imipaka

Aho byakomeye ndetse hakenda kuba imirwano ni mu Bugesera aho hari ikibazo cy’imbibi hagati y’ibiyaga bya Cyohoha y’epfo na Rweru, hamwe na hamwe imbago zaragaragaraga ariko ahantu ntazari zihari na busa, ndetse n’amakarita yasizwe n’abakoroni ntabwo yerekanaga neza neza aho umupaka hagati y’ibihugu byombi wacaga. Mbese uretse kwifashisha abasaza bazi amateka nta bundi buryo bwari buhari bwo kumenya aho umupaka uca nyabyo.

Aho ikibazo cyakomereye ni uko aho hantu mu Bugesera hatari hatuwe, uretse ko hari ahantu haragirwaga amatungo n’abashumba baturutse mu bihugu byombi. Igikomeye kurushaho ni uko ari naho ingabo z’ibihugu byombi zitorezaga!

Mu 1979 abayobozi bo mu Bugesera bagiye kubona babona abarundi baje gushinga ibisima bibiri binini ku butaka bw’u Rwanda ni ukuvuga ko u Burundi bwari bushatse gutwara u Rwanda ahantu hajya kungana n’imisozi 2 ni ukuvuga hafi Hegitari 200!

U Rwanda icyo gihe rwabigenzemo gahoro kuko rwari ruzi ko ubutegetsi bw’i Burundi bwari mucuditse n’igihugu cy’u Burusiya ku buryo kuva mu 1972 u Burundi bwabonaga imyitozo n’intwaro zigezweho bivuye mu Burusiya, ikindi ni uko muri icyo gihe intambara yacaga ibintu hagati ya Uganda ya Idi Amin yari ishyigikiwe na Libiya byari bihanganye na Tanzaniya ya Julius Nyerere. Rero ku Rwanda ntabwo cyari igihe  cyiza cyo kwishora mu ntambara.

U Rwanda rwahisemo gukoresha Diplomasi n’amayeri muri iki kibazo. Mu Bugesera hari ikigo cya Gako cyigishaga abasirikare bakinjira, ariko icyo kigo cyari kinafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu muri ako gace. Aho gushyira ingabo nyinshi ku mupaka ahubwo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (FAR) bwakoresheje amayeri yo kurandura bya bisima bakabitwara abarundi batarabutswe.

Ako kazi ntabwo kari koroshye dore ko ibyo bisima byari bishinze mu butaka kugera muri metero 2 z’ubujyakuzimu, ariko abasirikare ba FAR bitwikiriye ijoro barara bacukura ibyo bisima ku buryo byageze mu rukerera babiranduye ndetse n’aho byari bishinze bahateye ibiti n’ibihuru ku buryo hari hatakigaragara.

Hagiyeho akanama gahuriweho n’ibihugu byombi kagerageza gukemura ikibazo kifashishije amakarita yasizwe n’abakoroni, imbago zitari zarasibamye, cyangwa ubuhamya bw’abasaza bari bahatuye kuva kera. Abarundi bari bizeye ko bya bisima byabo bari bashinze bizatuma biborohera ariko siko byagenze kuko kugeza ubu icyo kibazo cy’umupaka kiracyahari hagati y’u Burundi n’u Rwanda mu gace k’u Bugesera.

Marc Matabaro

Mbonyumutwa Dominique ni Intwari – Yakundaga umurimo – Avuka mu muryango w’abahutu n’abatutsi

Incamake y’igitabo cya Lt Ruzibiza mu kinyarwanda yakozwe na Pierre Céléstin Havugimana

Major Théogène Rutayomba ati: abahutu bishwe na FPR baruta abatusi bapfuye inshuro 3!

Viewing all 142 articles
Browse latest View live