Quantcast
Channel: Amateka Archives - Umunyarwanda
Viewing all 142 articles
Browse latest View live

Pierre Céléstin Havugimana aratanga incamake y’igitabo IGICUMBI CY’IKIYOMA cyanditswe na Hassan Ngeze


Ubuhamya bw’uko Anastase Makuza atari umututsi.

$
0
0

Nshuti kandi bavandimwe,

Nakomeje gusoma ibyo muri kwandika ku rubuga bijyanye n’ubuhutu n’ubututsi mu banyarwanda, ariko cyane cyane kubyerekeranye n’ubuhutu cyangwa se ubututsi bwa Anastase Makuza.

Mbere na mbere nagirango nshimire Bwana André Sebatware kuko nibura we avuga ko “yumvise bavuga….., (Ubututsi bwa Makuza, ni Rizinde akimara kuba Maneko nyuma ya Coup d’Etat yakorewe Président Kayibanda, wagiye gucukumbura mu mafishi y’abakozi bo hambere asanga Makuza baranditse ko ari umututsi, ariko ibyo numvise bavuga, sinabihagazeho, ngo bamuciye amafaranga (amende) ya falsification des documents, noneho bamusubiza ubuhutu bwe, et non ubututsi. Icyo nemeza nuko ari muri Repubrika yambere ari n’iya kabiri, Anastase Makuza yarazwi ko ari umuhutu.) ariko ko atabihagazeho”. Aha rero murumva ko harimo gushindikanya mu byo avuga.

Nyamara ariko ibyo Dr Guillaume Murere na Dr Anastase Gasana bandika, bo basa n’abemeza ko ibyo bavuga ari inkuru y’impamo. Aha rero nagirango mbwire kandi nibutse aba badogiteri bombi ko inkuru iyo utayizi neza ugerageza kuvuga uziga, kuko kenshi ushobora no kuvuga amahomvu wibwira ko uri kuvuga ukuri!

Jye rero ndashaka kuvuga kubya Anastase Makuza kuko aribyo kandi neza. Anastase Makuza ni mwene Nyabutare w’umwihage. Uwashaka kumenya niba Nyabutare yari umuhutu cyangwa umututsi yabaza Justin Munyemana nawe w’umwihage kuko bafitanye amasano yafi cyane. Naho nyina wa Anastase Makuza ni umwana wa Muhire mwene Gitovu, akaba mushiki wa sogokuru wanjye Nyamwasa ya Muhire wa Gitovu. Aha rero murumva neza ko nyina wa Anastase Makuza dufitanye isano yafi cyane. Aha naho biragaragara ko uwo mukecuru  nta bututsi afite kuko bitabaye ibyo nanjye ubwo naba ndi umututsi kuko sogokuru ubyara data yaba ariwe.

Kubyerekeye rero guhindura ubwoko kwa Makuza, iyo nkuru nayibwiwe bwa mbere na Jean Mwambari wari Directeur General wa amaposita . Icyo gihe hari 1982 turi Arusha muri Conference des Plénipotentiaires de l’Union Panafricaine des Postes (UPAPU). Uriya musaza Mwambari wari patron wanjye kandi n’inshuti yanjye yambajije uburyo Makuza yaba umututsi ariko jye nkaba umuhutu! Icyo gihe nabuze icyo namusubiza kuko ntacyo narifite kuri iyo dossier. Uwo nihutiye kubaza icyo kibazo ni data umbyara kandi akaba mubyara wa Makuza kuko se wa data na nyina wa Makuza ari abana ba Muhire. Data yarantsembeye ambwira ko Makuza nta raso ry’umutsi rimurangwamo.

Nakomeje ariko gushakisha kuruhande rwa se Nyabutare; nzagusanga ko Nyabutare se wa Makuza ari umwihage kandi icyo nzi nuko nta mwihage w’umututsi n’umwe ubaho mu Rwanda.

Naho kubyerekeye kuba yarahinduye ubwoko, nabyo narabikurikiranye nza kumenya ko mbere yuko Anastase Makuza ajya kwiga muri Université de Kisantu yavuye ku buhutu ahinduka umututsi kugirango ashobore kubona bourse. Bitari ibyo ntakundi yashobora kujya kwiga muri Université. Avuye i Kisantu rero Makuza ntiyakomeje kuba umututsi , ahubwo yagarutse ku buhutu bwe. Igihe yari Administrateur ku kibuye, akabano muri Conseil Supérieur du Pays, Anastase Mukuza yari umuhutu, bigaragara rero ko yari yarasubiranye ubuhutu bwe.

Ibindi rero namwe muzabyishakire; ariko mureke kwemeza ibyo mutazi neza. Ni mureke kuba nka Dr Gichaoua,ufata ibyo abajeune bari mu mashyaka batukaga abo batari mu ishyaka rimwe akabifataho ukuri kandi ngo ari umusherisheri (chercheur) wo murwego rwo hejuru.

Imana Itugenderere.

Anastase Munyandekwe

Ibibazo byateye ihirikwa rya Repubulika ya Mbere. Sebatware mu murongo wa kudeta ya 73.

$
0
0

Nifuje kugira icyo mvuga ku gitabo “Ruhengeli, territoire du Rwanda. Jadis, hier, aujourd’hui” cya Andereya Sebatware. Igice kimpagurukije ni icyo Sebatware yise « Crises Politiques », (guhera kuri paji 119 kugeza kuya 165, igice gikubiye mu mutwe wa 9). Ni igice yageneye ibyo abona nk’ibibazo byakuruye ihirikwa rya Repubulika ya mbere.

Kwandika igitabo ni umurimo ukomeye. Ubikoze wese aba yafashe igihe gihagije cyo kubitekerezaho kandi aba afite impamvu ikomeye ibimuteye. Nyuma yo gusoma nitonze ariya mapaji 47, nyuma kandi yo kwumva ibiganiro atanga ku maradiyo, nasanze inyungu, intego rukumbi ya Sebatware ari ugukwirakwiza ibitekerezo bigamije gutesha agaciro Leta ya mbere, Prezida Kayibanda ubwe, na bagenzi be bahitanwe na Coup d’état ya 73.

Ntabwo ari igitabo kigisha amateka, nta n’ubwo ari igitabo nyirubwite agerageza kugaragazamo imyumvire ye ku bibazo byabaye, ngo yerekane aho yari ahagaze n’icyo yamaze. Ahubwo usanga icyo agamije ari ugushyigikira ibitekerezo n’imyumvire by’abakoze kudeta ya 73, agamije gutsindagira mwene iyo myumvire mu mitwe y’abantu, kabone naho azi ko ari ibinyoma. Ntawatinya no kuvuga ko agamije kwihimura (règlement de comptes), uretse ko atagaraza impamvu zabyo. Abo yandarika avuga ko bamugiriye neza, bari inshuti ze. Ibi byitwa nguki ?

Muri iyi nyandiko, Sebatware arasobanura ko impamvu zakuruye ihirima (tujye tuvuga ihirikwa ni byo bihuye n’ukuli) rya repubulika ya mbere ari eshanu. Mu by’ukuli, nk’uko nabivuze haruguru, usanga asubiramo atsindagiraimpamvu zatanzwe muri 73 n’abakoze Kudeta, yirengagiza nkana ko nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, byamaze kugaragara nta shiti, ko abantu bashakaga gufata ubutegetsi ari bo bateje akaduruvayo, baje kuriririraho ngo bahirike Repubulika ya mbere. Usibye ko n’izo nyandiko benshi badakeneye kuzisoma kuko biboneye n’amaso yabo uko ibintu byagenze, n’ababikoraga.

1° Amatiku (amakimbirane) hagati y’abanyepolitiki ba Gitarama

Aha ingero Sebatware atanga ni ebyili : ivanwa rya Mbonyumutwa ku mwanya wa Perezida / Guta umurongo kwa Rwasibo nyuma y’amakimibirane hagati ye na Mulindahabi.

Nkuko umuryango wa Prezida Kayibanda wabimugaragarije mu nyandiko wamwoherereje nyuma yo gusohora kiriya Gitabo, Mbonyumutwa ubwe yemeye ko Prezida Kayibanda yari afite plus de légitimité kuri uwo mwanya nk’umukuru w’ishyaka, bitewe kandi n’uruhare yagize mu nkundura ya demokarasi. Ibi yabitangarije umuhungu we mu kiganiro bagiranye kigashyirwa mu nyandiko. Uburyo Mbonyumutwa yavuyeho bwaciye mu mategeko kandi nyirubwite yarabwakiriye.

Ku birebana n’amakimbirane hagati ya Mulindahabi na Rwasibo. Kayibanda yafashe icyemezo, bombi abakura muri Gouvernement, ariko bagumya kuba abadepite. Mulindahabi kugeza yitabye Imana, naho Rwasibo we yaje guta umurongo nyuma, yirukanwa mu milimo y’ubuyobzi bw’ishyaka. Bari inshuti ze bombi, ariko yarebye inyungu z’igihugu n’izi shyaka. Rwasibo wavugwaga kuba intandaro y’iyicwa ry’abana be, ntawamukozeho.

Iki kibazo cy’amakimbirane hagati ya Rwasibo na Mulindahabi, ntabwo cyaciye intege leta, cyangwa se ngo gishyamiranye abanyagitarama, nkuko Sebatware abyemeza, Leta n’ishyaka byakomeje imilimo yabyo. Buhoro buhoro Prezida Kayibanda yagiye asimbuza abasangirangendo be b’ibanze, abakozi bashya bari basohotse za kaminuza. La continuité de l’Etat était assurée et le fonctionnement s’en portait mieux.

Sebatware ahita na none azana ibindi bibazo agamije kwerekana ko Prezida Kayibanda yari umunyagitugu, ubundi ko yasuzugurwa n’abadepite: ati imyanzuro ya Commisions parlementaires yari igamije kwirukana Ministre Harelimana muri Gouvernement yaburijwemo, ati Mpakaniye yatowe kuba Perezida w ‘inteko Kayibanda atamushaka, Kayibanda yanze kongera gutoresha Makuza ku mwanya wo kuyobora inteko, …, ifungwa n ‘itoroka rya Semusambi, ….

Nyamara muri uko gushaka kwandagaza Prezida Kayibanda na Leta ye, Sebatware amwerekana mu buryo buteye ishema muri iyo myaka ya mbere ya repubilika, u Rwandarugisohoka muri cyami : Prezida Kayibanda yemeraga ko abadepite bavuguruza ibyemezo bye, abo atemeranijwe na bo ntabakureho (barangizaga mandat zabo), ntabajugunye mu minyuru cyangwa se ngo abice. Ibyo u Rwanda rubiheruka ryari ? Ngo guta umurongo ? Ni fonctionnement normal d’un système (parti) démocratique. Iyo uri mu ishyaka hari discipline usabwa, hari amahame ugomba kubahiriza, iyo utabishaka, uragenda, cyangwa bakagusezerera. Ba Rugira, Nzeyimana, Rwasibo, Bicamumpaka, Otto, ntibari abacuruzi babayeho neza cyane ? Yego wenda si byo bari bahisemo, ariko ishyaka rigira amategeko rigenderaho. Iyo bikomeza gutyo, abo dukuye muri Leta tukabaha amahirwe yo kwishakishiriza ubuzima hanze yayo. Makuza yigijweyo nyuma aragaruka, aba ministre ! ati ibyemezo bya commission byaburijwemo ! Ese ntibyaciye mu matora y’abadepite ? Kandi mu mpande zombi zahanganaga kuri icyo kibazo, hari abadepite bakomoka mu maprefegitura atandukanye, …Gufunga Semusambi, nagira icyo mbivugaho ari uko nzi amategeko yamufunze icyo yavugaga. Abanyamakuru ntabwo bagira immunité, bagira amategeko agenga umwuga wabo, kandi ateganya ko bashobora gufungwa nk’abandi baturage. Birashoboka ko haba harabaye un abus.

Bibaho. Demokarasi ni isafari. Nk’uko yadufashaga (Semusambi) kubiririmba muri MDR ivuguye, 25 ans après ! Ubuze icyo atuka inka, aravuga ngo dore urwo rucebe. Kuyobora igihugu si umukino, ese duhore Prezida kayibanda ko yageregeje kubahiriza amahame ya demokarasi ?

2° Kwikubira, gutonesha (Gitarama), guheza (Gisenyi, Ruhengeli)

Mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bw’igihugu, Gisenyi na Ruhengeli si zo zari zihejwe ugereranije n’amaperefegitura nka Kibungo, Gikongoro cyangwa se Byumba. Ahubwo umuntu yavuga ko amaperefefigitura atatu ariyo Gitarama, Gisenyi, na Ruhengeli ukongeraho Butare yari yararyamiye andi mu mibereho ya Leta ya mbere kuva yashingwa. Muri 63, 64, Ruhengeli yari ifite abaministre bane : Bicamumpaka yari muri intérieur, Bagaragaza muri coopération, Otto Rusingizandekwe muri TP, Ayinkamiye muri affaires sociales. Kandi ntawabyinubiye icyo gihe. Umuntu ashobora kubyumva arebye aho abarwanashyaka b’ibanze ba Revolisiyo bakomokaga, ukongeraho n’ubushobozi bwo kwiga ku bantu bari hafi ya Rwaza, Kabgayi, Save, cyangwa se Nyundo.

Mu bihe bya nyuma bya Leta ya mbere ubwiganze bwa ba Ministre bava i Gitarama (nko kugira Cpt Bizimana ministre ; bari batanu), bugaragara nk’ingaruka za opposition qui se faisait de plus en plus sentir de la part y’amajyaruguru vis-à-vis ya Politiki ya Kayibanda ( Abakonde, ubushake bwo gucuruza ku bakozi ba Leta, abasilikare bashakaga imyanya politique (babona za coup d’état ahandi). Kayibanda yiyegereje abantu yizeye, bamwumva, nabo biyegereza abo bizeye, mu buryo bwo kugirango Leta ikomeze imirimo yayo, kandi baterane inkunga. Ibyo bitavuze ko amajyaruguru yari ahejwe. Iyo akarere kagenzura burundu inzego z’umutekano mu gihugu (ingabo, ubutasi, ubutegetsi bw’igihugu, ubutabera), kagategeka inteko ishinga amategeko, banki y’igihugu, …biraruhije kuvuga ko kahejwe.

3° Gushaka kugundira ubutegetsi

Inyandiko Bagaragaraza yasohoye kuri iki kibazo yerekana ko Prezida Kayibanda atifuzaga gukora mandat y’indi. We yabifataga nko kwigira umwami. Ariko bamwe mu barwanashyaka ba MDR bakabimuhatira. Nta mwanzuro yari yagafashe. Kubimugerekaho ni procès d’intention. N’ubwo constitution yari yarahinduwe, ntawari uzi icyemezo cye. Nk’uko bamwe babivuga dutegereze, wenda umunsi umwe Disikuru yari yateguye kubwira Congrès préfectoraux za MDR le 5 juillet izaduha igisubizo.

Ikiri cyo ni uko kuba yari acyuye igihe, byakajije amakimbirane hagati y’udutsiko twabifuzaga ko uwamusimbura yava muri bo. Bamwe batekereza ko byanyura mu nzira ya demokarasi, abandi bashaka kubicisha mu nduru y’amasasu n’imiborogo. Niyo yifuza gukomeza nari kubibonamo ubushake bwo gucubya amakimbirane hagati y abashakaga kumusimbura, noneho agafata umwanya uhagije wo gutegura igenda rye. Icyizwi uyu munsi ni uko atabyifuzaga. Bivugwa ko abo Prezida Kayibanda yifuzaga ko babahitamo umusimbura ari Makuza, Bagaragaza na Habyalimana. Izina rya Sebatware ryumvise bwa mbere mu gitabo cye !

4° Kunanirwa kwa Perezida Kayibanda utarugikora akazi ke (ananijwe n’abanyagitarama yari yiyegereje)

Iyi ni ingingo Sebatware agarukaho cyane, mu gisa n’umugambi ukomeye wo guharabika no gutesha agaciro Prezida Kayibanda. Ku bw’uwo mugambi ntatinya guhindura cyangwa se guhimba za citations. Biti hi se ati umuboyi, umuzamu runaka yarambwiye !

Ku rupapuro rwa 127 aratanga iyi citation avuga ko yakuye mu gitabo cya Baudouin Paternostre kuri page 221 :
“Audiences et entretiens se prolongeaient souvent jusque tard dans la nuit. Et son organisme avait fini par s’en fatiguer durement et par en souffrir, l’obligea plusieurs fois à s’aliter et même parfois à remettre l’hebdomadaire conseil de gouvernement. Le pouvoir s’en trouvait évidemment affaibli. Ce sont les termes personnels du président Kayibanda » (pg 127 AS).

Ibi sebatware arabivuga nk’ikimenyetso cy’uko Prezida Kayibanda ataragikora akazi, ngo yabaga yiryamiye ku manywa, yaraye mu bitaramo !

Ibintu bibili by’ingenzi :
Icya mbere. Iyi nteruro « Ce sont les termes personnels du président Kayibanda » ni iyo Sebatware yiyongereyemo, ntayiri mu gitabo cya Baudouin Paternostre. Nyamara Sebatware yayishyize nayo muri guillemets, nko kumvisha abantu ko iri mu gitabo cya Paternostre, ibi akaba ari Prezida Kayibanda ubwe wabyivugiye.Si ukuli.

Icya kabili. Dore citation complète et authentique ya Paternostre :
« Les activités gouvernementales se poursuivaient intensivement, en l’année 1973, sous la conduite du Président Kayibanda. Et pour celui-ci le temps passait sans diminuer en rien ses innombrables activités… au contraire, sa volonté délibérée d’écarter les règles du protocole, qu’il considérait comme un obstacle aux contacts humains, contribuait à alourdir sa tâche. Audiences et entretiens se prolongeaient souvent jusque tard dans la nuit. Et son organisme avait fini par s’en fatiguer durement et par en souffrir, l’obligeant plusieurs fois à s’aliter et même parfois à remettre l’hebdomadaire conseil de gouvernement. Le pouvoir s’en trouvait évidemment affaibli.» ¨BPM, pg 221

L’idée c’est qu’il travaillait trop et se fatiguait et non l’inverse.

Hari kandi n’iyi citations Sebatware avuga ko iri kuri page 22x (umubare wa nyuma ntusomeka) muri icyo gitabo cya Paternostre :
« En fait le Président Kayibanda était réellement fatigué, d’abord par son travail de fourmi, avant, pendant et après la révolution de 1959, ensuite par son entourage qui l’empêchait de dormir pendant la nuit et inconsciemment l’obligeait à garder le lit pendant la journée pour lui couper tout contact avec le reste du monde. Une information qu’il confirmera personnellement dans son carnet de notes journalières, après le coup d’état ». AS pg 150.

Narayishatse kuri page zose zitangirwa na 22 narayibuze.Uwayibona yambwira, nkayisomera, kuko nabonye trucage ari ikimenyerewe muri iki gitabo. Niba kandi itarimo nabyo tubimenye.

5° Imvururu mu gihugu. Perezida Kayibanda na bamwe muri Leta barareberega cyangwa bagakongeza.

Nka Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu n’ubucamanza, twari tumutezeho ko atubwira akari imurori ku mvururu, amakimbirane yabanjirije kudeta n’uburyo yagenze. Ariko ibyo umuntu asoma muri iki gitabo ni agahomamunwa. Habuze iki ?

Sebatware arakusanya ibintu byinshi, muri rusange byagiye bivugwa cyangwa byandikwa n’abari mu murongo wa Kudeta, n’ubwo bimaze kugaragara ko ari montage. Mu ntokiza Sebatware bihinduka uruvangitirane, umuntu ntamenya aho ibintu byabereye, igihe byabereye, n’ababigizemo uruhare.

Amasanira ari hagati y’ibintu n’ibindi ntagaragara. Ibintu avuga ni ibintu bikomeye, byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’igihugu, ku buzima bw’abantu batagira ingano, nyamara arabivuga nkucira abana umugani ku ishyiga. Aucune rigueur dans l’écriture, ni dans la présentation des faits. Tout est tronqué. Muri iki gice murebe mumbwire un seul événement abasha gusobanura neza uko yagenze, yerekana uko yatangiye, abayigizemo uruhare, aho yabereye, uko yarangiye. Muri aya mapaji yose nabonyemo amatariki atanu yonyine (de notoriété publique) : 5 juillet 1973, la nuit du 6 au 7 juin 73 (coup d’état imaginaire de Gahanga), 19 mai 73 (coup d’état du camp Kanombe), 26 juin 73 (Dissolution de la Police), 7 mars 1985 (Nomero y‘imvaho yatangaga lisiti y’abanyapolitiki bishwe). Muri rusange turi dans l’approximation, arabara inkuru.

Ku rundi ruhande Sebatware araceceka ibintu bizwi na bose kandi bigaragara ko bifite uruhare rukomeye mu gusobanura no kwumvikanisha neza biriya bihe. NK’uko umuryango wa Prezida Kayibanda ubimwibutsa mu nyandiko wamwoherereje amaze gusohora iki gitabo,

- Comités du salut public ntazo azi , ntazo yigeze yumva ? Ese asobanura ate ko abari bazigize bahindutse abantu bakomeye cyane muri Repubulika ya kabili, aho guhanirwa imvururu bateje mu gihugu ?

- Ijambo Prezida Kayibanda yavuze atanga ihumure mu gihugu ntaryo yamenye ? Inyandiko yasohoye, ibindi bikorwa byose yakoze afatanije na gouvernement ye ngo ahagarike imvururu, byabaye ari he ? None ko atabivuga ?

- Uruhare rw’inzego za gisilikare n’izishinzwe umutekano mu guteza no gukwirakwiza imvururu mu gihugu hose ntacyo abizi ho ? ubuhamya bwatanzwe na Colonel Balthazar Ndengeyinka uvuga ko abanyeshuli bo muri EO biboneye Colonel Kanyarengwe amanika ku biro bya Sirwa amalisti y abatutsi bagomba kwirukanwa, yatubwira impamvu ntacyo abivugaho ? Kagenza we ubwe wivugira ko Yavuye i Bugande aje gutegura kudeta ?Abakozi bo muri camp Kanombe kuri chantier bahawe congé zo kujya kwirukana abatutsi mu biro?

- Aravuga ibya Shyogwe (nta gihamya atwereka ko abana bagiye koko kwa Perezida akabasubiza mu ishuli kandi bishe abantu). Nyamara araceceka ko inama ya Leta yirukanye abanyeshuli bose ba Ecole des assistants médicaux, igafunga iryo shuli, coup d’état yaba ikimara kuba, inama ya Leta nshya ikabaha bose imbabazi bakagaruka mu ishuli. Témoignage ya St Lt Hakizabera Christophe ku buryo abana b’abatutsi n’abanyenduga barimo kwirukanwa muri Saint André n’abasore bo mu majyaruguru, … … ibyo byose se tuvuge ko atabizi ? Les faits sont têtus, monsieur le Ministre !

Ahubwo Sebatware aratuzanira izindi faits dont l’authenticité est plus que douteuse (asa nkaho yihimbiye ntagihamya atwereka, ngo ababoyi, abashoferi, Gervasi, baramubwiye, ibindi yabibwiwe n’abantu batakiriho : Nzanana, Habyalimana, …). Iyi méthode ya propagande irazwi, yo kuvuga ngo niba mutabashije kwerekana ko mbeshya (nari mpari nka ministre) ubwo ibyo mvuga ni ukuli ! Oya, Nyakubahwa, ni mwebwe mugomba kwerekana ko ibyo muvuga ari byo, mubitangira ibimenyetso, naho ubundi byaba ari ukwishyuhiriza ikiganiro. Ni nkaho nanjye nakwandika ko umuboyi wawe yambwiye ko …cyangwa ko data umbyara yasize ambwiye ko Sebatware…). Murumva se ibyo twabivamo ? Amateka y’u Rwanda yahinduka iki ? Ngo bashatse kukwica ? wowe kubera iki ? ngo za commando zagombaga kujya mu ngo kwica abantu ? harya ngo plus le mensonge est gros, mieux on y croit ? Mais si vous apportez des faits probants, je changerai d’avis.

Sebatware ati nakoresheje inama, Perefe wa Gitarama ntiyayizamo, ngiye kumureba nsanga yimuriwe muri ONACO, asize atwitse iyo Perefegitura. Sinzi uwo avuga uwo ariwe, kuko atanagararagaza ibyo avuga igihe byabereye, ngo atange n’amazina. Icyo nshaka kuvuga à ce sujet, ni uko Louis BIZINDOLI wagizwe DG wa ONACO ishingwa en juin 73, yahawe uwo mwanya avuye muri Présidence ya Repubilika aho yari umujyananama wa Prezida. Nta mulimo yigeze ashingwa muri Gitarama. Kudeta yanyu yabaye ataramara umwaka arangije kwiga !!

Muri make, tugarutse kuri iki gitabo muri rusange, Ingero ni nyinshi zigaragaza ko Sebatware abererekera ukuli nkana, ku nyungu zo gusebya no gutesha agaciro uwamubereye Perezida n’abo yita abaminstri na ba Ofisiye b’i Gitarama. Sebatware na Bagenzi be barimo guhembera ibyo bakoze birimo kubahirimana.

Nyuma yo guteza imvururu mu gihugu, no gufata ubutegetsi bazitwaje, nyuma yo kwica abanyepolitiki bo mu Nduga babititrira izo mvururu n’idi migambi y’ubwicanyi, byari ngombwa muri iki gihe abanyarwanda barimo kugenda bamenya ukuli kubyabaye byose, ko haboneka umuntu usohora inyandiko nkiriya isubiramo kandi ishimangira disikuru ya kudeta. Sebatware, wawundi Prezida Kayibanda yibwiriye ati uri umugambanyi (byanditse mu gitabo cye), ni we wahawe cyangwa witiriwe uwo murimo.

Mugire amahoro.

Albert BIZINDOLI.

UBUHAMYA BWA CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE: intambara yarwanye, urupfu rw'umwamikazi Gicanda n'ibindi..

$
0
0

Impamvu y´ubu buhamya:

Njyewe CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE nemera nkomeje ko UKURI konyine ari ko kuzunga abanyarwanda. Abanyarwanda nibatabwizanya UKURI kubyo bahagazeho, biboneye, bamenye neza badashyizemo amarangamutima, ubwiyunge hagati y’abavukarwanda ntabwo buzagerwaho. Ni muri urwo rwego niyemeje kwegeranya ibyo nzi, niboneye, nahagazeho, namenye neza hagati ya Mutarama 1990 na Kanama 1994, nshaka ko ubu buhamya buzegeranywa n’ubw’abandi bukazafasha kubaka UKURI nyako kuzageza abanyarwanda k’UBWIYUNGE.

Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana:

Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI. Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n’aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y’iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n’aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983. Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires. Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw’iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d’Allemagne). Navuyeyo mu mpera z’umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry’aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990. Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y’Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n’ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k’imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z’UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 1991. Bukeye badusubiza mu Ruhengeri guhangana n’inkotanyi zari zahakoze «RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI.

Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y’aba sous-officiers nyuma y’aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990. Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d’Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w’akarere k’imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n’inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994. Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.

I. HAGATI YA MUTARAMA 1990 na 17 UKWAKIRA 1990 :

Nageze muri ESO mu ntangiriro za Mutarama 1990. Nasanze Commandant de Place ari LT COL BEM GATSINZI Marcel. Préfet wa BUTARE yari KARANGWA Frédéric wakomokaga i GITARAMA naho Commandant wa Groupement ya gendarmerie ya TUMBA yari Cdt Gd MUHIRWA. Natangiye akazi mba commandant wa Session ya 25 y’abanyeshuri bigiraga kuba ba Sergents. Natangaga n’amasomo muri session ya 24 yarangizaga. Muri rusange muri Butare hari ituze. Ahagana mu mpera ya GICURASI 90, umucuranzi rurangiranwa w´umu«zayirwa» witwa BOZI BOZIANA na orchestre ye baje gucurangira i BUTARE mu nzu bitaga Permanence ya MRND. Iyo soirée narayitabiriye. Igihe igitangira bigishyuha, twumvise urusaku rw’amasasu hanze hafi aho. Soirée yarahagaze, nuko Préfet KARANGWA aza kubwira abari muri salle ko basohoka bwangu berekeza ruguru ahagana iyo za Hoteli IBIS na FAUCON zari ziherereye, kuko urundi ruhande nirwo amasasu yavugiragamo. Dusohotse twasanze ari abagendarmes bahanganye n’abanyeshuri ba Université (UNR) bashakaga kwinjira mu gitaramo ku ngufu batarishye. Tuza kumenya ko umunyeshuri umwe bamurashe agahita apfa abandi 3 bagakomereka bakajyanwa mu bitaro. Uwapfuye yitwaga RWANYONGA wakomokaga muri GIKOMERO ya KIGALI, twari twarinjiranye muri ESM ntiyabasha kuyikomeza. Ubu bushyamirane nibwo bwabyaye «REVOLTE» ndende y’abanyeshuri ba UNR yamaze icyumweru cyose bamagana Préfet KARANGWA na Cdt Gd MUHIRWA. Yaje guhoshwa n’uko abo bategetsi bombi bimuriwe ahandi bakanakurikiranwa. Préfet usimbura KARANGWA yabaye TEMAHAGARI Justin wakomokaga i BYUMBA na we waje gusimburwa na HABYARIMANA JEAN BAPTISTE wa PL mu mwaduko w´amashyaka menshi, naho Commandant wa gendarmerie y’i TUMBA aba Major Cyriaque HABYARABATUMA. Icyo gihe ni Compagnie yanjye yagiye gukata ibiti byinshi byari byatuwe mu muhanda munini wa makadamu n’abo banyeshuri bikaba byari byahagaritse amamodoka yose kuri uwo muhanda ; tubivanamo tunarinda umuhanda ngo badasubizamo ibindi. Twahamaze icyumweru, tuhava abanyeshuri bamaze gutuza.

Mu kwa cyenda uwo mwaka, iminsi mike mbere y’uko PAPA YOHANI PAHULO WA II asura U Rwanda, twahawe ibaruwa iturutse muri ETAT-MAJOR ya Gendarmerie yavugaga iby’umutekano. Yarimo igika cyavugaga ko nyuma y’uruzinduko rwa PAPA, igihugu gishobora guterwa. Kuva ubwo twashyizwe kuri alerte, bidusaba kuguma mu kigo amanywa n’ijoro.

Tariki ya 30 NZERI uwo mwaka najyanye abanyeshuri ba session nayoboraga, muri CECDO BIGOGWE gukorera Brevet Commando. Tutaramarayo kabiri, tariki ya mbere UKWAKIRA saa ine z’amanywa Commandant wa CECDO ariwe Cdt David TURIKUNKIKO yaduhamagaje twese atubwira ko U Rwanda rwatewe i KAGITUMBA, ko poste ya KAGITUMBA yari iyobowe na Adjudant GASORE bayigwiriye gitumo. Nyuma twaje kumenya ko harokotsemo abasirikari mbarwa barimo opérateur radio wahungiye mu kigo cya gisirikari i BYUMBA

Icyo gihe EM AR yasabye ko CECDO yikoramo i Compagnie ikihutira kujya mu Mutara. Nyuma gato tariki ya 4 Ukwakira 1990, nahawe itegeko ryo gusubiza iyo session y’abo banyeshuri i BUTARE. Twahise tugenda tugerayo uwo munsi, dusanga abo twahasize bigaga COURS D babakozemo i Compagnie bajyanwa na LT COL BEM GATSINZI Marcel i RWAMAGANA. Cyakora ntibatinzeyo kuko nka nyuma y’iminsi itatu babagaruye i BUTARE, ahubwo abo banyeshuri ba COURS D basubizwa muri za unités zabo baturutsemo. Aba banyeshuri ba COURS D nibo bise GATSINZI icyitso cy’inkotanyi bwa mbere ngo kubera i RWAMAGANA habaye kurasana kwa ESO na Batayo commando Ruhengeri na Compagnie Territoriale ya Gendarmerie y’aho RWAMAGANA.

Muri aya matariki yakurikiyeho hatangijwe opération yo gushakisha ibyitso by’inkotanyi. Iyi opération yakozwe n’abasirikari ba ESO na Camp NGOMA na Gendarmerie y’I TUMBA.

Abafatwaga bajyanwaga ku KARUBANDA muri Prison yayoborwaga na Adjudant Chef KAGANGO.

II. KUVA TARIKI YA 17 UKWAKIRA 1990 KUGEZA TARIKI YA 5 WERURWE 1991:

Tariki ya 17 Ukwakira 1990, nahawe mutation muri Batayo HUYE I Kibungo mpita ngenda, nagezeyo saa tatu z’ijoro, mpabwa amategeko na LT COL BEM KAMANZI Innocent, mpita njyanwa I NYANKORA ya RWINKWAVU gufata commandement ya Compagnie ya mbere nsimbura SLT NZEYIMANA STANISLAS we bari bahaye Compagnie kabiri yari mu kigo I Kibungo.

Twakoraga za patrouilles za contre-infiltration duhereye NASHO tukazamuka muri Parc hagati ariko tugataha aho i NYANKORA. Mbere yuko nsimburwa ngo compagnie yanjye igaruke I KIBUNGO mu kigo, nagiye muri patrouille muri Parc rwagati ngera ku musozi muremure wa MUTUMBA.

Imvura yaragwaga. Nuko tuba tuguye gitumo abasirikari babiri b’INKOTANYI bari bitwikiriye ihema rya gisirikari « PONCHON». Batwikanze umwe arasimbuka ariruka turamurasa. Undi amanika amaboko turamufata, turamusaka tumusangana grenades défensives 2 n’umuba w’imisagara yaryaga. Namubajije byinshi ambwira ko yitwa GASORE JOHN PAUL ko batatanye bavuye I NAMUHEMURA aho we yarashinzwe mécanique des appareils dore ko yanyemeje ko yari Ingénieur.

Naramutahanye i NYANKORA ndamugaburira tumwitaho neza, nyuma aho indi compagnie ije kunsimburira (yari iya Cdt KARUGAHE), ndamutahana mu kigo muha Comd Bn. Nyuma ETAT-MAJOR (G2) yaje kumutwara. Icyo nzi nuko nyuma muguhererekanya imfungwa z’intambara, uyu GASORE JOHN PAUL yaje gusubira I Buganda. Niba akiriho, iyi nkuru twayihuza neza.

I Compagnie yanjye yagumye mu mujyi I Kibungo kugera ahagana kuri 23 Ugushyingo. Niho twasubiye ku rugamba, duhera muri Segiteri JURU ya commune RUKARA twirukanka ku nkotanyi zari zasohotse Parc ziza muri ako gace. Muri iyi mirwano compagnie yanjye yari ifatanyije na batayo ya 5 y’abagendarmes yari iyobowe na Maj GD RWARAKABIJE Paul irimo na Lt Gd HABIMANA bitaga Isugi na Lt Gd RWAGAKINGA. Ariko batashye batarwanye ku rugamba rwa TWINSURE. Mu kuzikinagiza nibwo twasanze indiri yazo mu gishanga cya Nyamashuri ahitwa TWINSURE ku matariki ya 26 na 27 Ugushyingo turazitikiza by’intangarugero. Umutware wari uziyoboye tutamenye izina zimusiga aho zimwubakiye ikiraro zisiga umurambo we hagati y’indi mirambo ibiri ihagatiye za kalachinikovs nshyashya, ku buryo byagaragaraga ko uwo mugabo yari akomeye. Twabanje kugira ngo ni Afandi KALISOLISO w’inkotanyi twishe, nyuma tuza kumenya ko Atari we. Ariko uwo ntitwamumenye. Bose hamwe aho muri TWINSURE haguye inkotanyi 129.

Twakomeje ratissage twerekeza amajyaruguru ya Parc tugera I GABIRO mu matariki ya 3 UKUBOZA 90. Nuko I Compagnie yanjye baduha position I RYABEGA muri Contre-Infiltration ariko abacu bari imbere ahitwa NTOMA, KABOROGOTA na TABAGWE kuko inkotanyi zari zaratatanye ari intarutsi zigenda zisubira I Buganda. Perezida HABYARIMANA aza gusura ingabo I GABIRO ku tariki ya 7 Ukuboza 1990, compagnie yanjye yari I RYABEGA.

Ku itariki ya 17 Ukuboza 1990, compagnie yanjye hamwe n’indi compagnie y’abaréservistes yari iyobowe na AC NZAMUYE twoherejwe muri renfort muri secteur Ops NGARAMA yari iyobowe na Colonel BEM NSABIMANA Déogratias. Twatangiriye imirwano ahitwa GATSIRAGE urenze ku Muhambo. Ayo ma compagnies yacu yombi yari ayobowe na Cdt UWIMANA François.

Twageze ku Muhambo dusanga intumbi z’inkotanyi ari agahiryi kuko hari i «Coy» yazo yari yaguye muri embuscade ya Compagnie PM ya SLT TURATSINZE VICTOR na Batayo imwe ya CI Bugesera yari iyobowe na Cdt NIYONSABA, iyo «COY» ishirira aho.

Compagnie yanjye yarwaniye i GATSIRAGE twerekeza ku musozi muremure wa NKUBWE uteganye n’umusozi wa NKANA aho bita mu Bivumu bya Muhinda. Twatashye ku musozi wa NKUBWE tariki ya 20 Ukuboza 90. Naho Batayo CI Bugesera ya Cdt NIYONSABA na Batayo GITARAMA yari iyobowe na Major SINGIRANKABO na compagnie PM ya SLT TURATSINZE banyura ahagana CYONDO bazamuka ku musozi wa NKANA muremure mu burambararo. Twe tukigera hejuru i NKUBWE twahise turasa mu birindiro by’inkotanyi mu Bivumu bya Muhinda. Tuharashisha imbunda nini za appui (canon sans recul, Mi.50 na Mor 81 mm) mu gihe abo bacu bazamukaga bajya hejuru aho uwo musozi wa NKANA utangiriye.

Aha i NKANA mu Bivumu bya Muhinda niho izo nkotanyi zari zaritwaje umucunnyi wazo w’umugore w’ibere rimwe ; na we wahasize ubuzima.

Imirwano ikakaye yabaye kuva tariki ya 21 kugeza kuya 24 ukuboza 1990. Iyo mirwano yari ikaze cyane ku buryo ku itariki ya 23 Ukuboza twitabaje na za hélicoptères 2 Gazelle zarashe mu ibanga ry’uwo musozi ahagana CYONDO aho tutabashaga kurasaho kandi ariho inkotanyi zari zihindiye.

Izarokotse aho nkeya cyane zatashye intatane i KAMWEZI ya BUGANDA ku tariki ya 24 Ukuboza 90. Zasize zanditse ku kibaho (tableau noir) mu ishuri ry’ahitwa CYONDO aho I NKANA ngo: «Basirikari Ngabo z’U Rwanda, dusanze atari mwe turwana ahubwo turwana n’UBUMWE bwa MRND. Dusubiye inyuma, ntimugire ngo turatsinzwe, tuzagaruka ubwo bumwe butagihari.»

Nyuma yaho Batayo ya Cdt NIYONSABA na Compagnie ya PM ya SLT TURATSINZE byaje kwerekezwa ahandi, naho Batayo GITARAMA na compagnie yanjye n’iya baréservistes dusigara ku musozi wa NKANA ariko nta mwanzi urangwa aho hafi. Ku itariki ya 17 Mutarama 1991, izo compagnies zacu zasubiye i GABIRO kuruhuka. Akaruhuko kabaye gato kuko tariki ya 20 Mutarama 1991, Batayo HUYE yahawe amategeko yo kurara itashye muri secteur Ops RUHENGERI. Twageze mu Ruhengeri saa cyenda z’ijoro. Aho kugira ngo uwari Commandant secteur Ops Ruhengeri icyo gihe ariwe Col Gd UWIHOREYE aduhagarike, adushyire muri positions aho, yaraturetse turakomeza tujya mu kigo ku Mukamira. Twatangajwe no kugera ku Mukamira tukumva ngo RUHENGERI irafashwe, ngo inkotanyi zifunguye Prison spéciale ngo zirobanura abanyururu zitwara abarimo Major LIZINDE, Cdt BISERUKA na Capitaine MUVUNANYAMBO zikabajyana mu ndiri yazo mu Birunga, muri icyo gitondo cya tariki ya 21 Mutarama 91. Abandi banyururu barimo Major HAVUGWINTORE berekeje i Nyakinama aba ariho Leta ibafata iberekeza ahandi.

Muri urwo rukerera, Batayo HUYE usibye i Compagnie yanjye, yoherejwe mu mirwano mu Ruhengeri itangirira ku Musanze igomba kuzahura na Batayo Paracommando yo yahereye ku Cyabararika. Nyuma imirwano yerekeje iy’i Birunga. Nyuma y’icyumweru na compagnie yanjye yimuriwe muri Camp MUHOZA dutangira kujya dukora rotation n’izindi za Batayo yacu mu Birunga.

Tariki ya 1 Werurwe 1991 nagiye kwivuza i KANOMBE nuko nyuma ahagana tariki ya 5 WERURWE 1991 nzakubona mutation ngo nsubire kwigisha muri ESO icyo bise Formation accélérée des sous-officiers aho programme twayivanye ku myaka ibiri tuyizana ku mezi ane kubera za batayo nshya z’abarikiri zavaga mu Bigogwe zabaga zikeneye aba cadres benshi ndetse no gusimbura abasigaga ubuzima ku rugamba n’abahamugariraga.

III. KUVA WERURWE 1991 KUGEZA UKUBOZA 1993 :

Nsubira muri ESO aho muri WERURWE 1991 nasanze Col BEM GATSINZI Marcel yitegura kujya muri GOMN. Nasanze S3 ari Maj Anastase NTIRURASHIRA waje guhita arwara cyane igihe kirekire kugeza yitabye IMANA. Nasigaranye ibiro bya gatatu (S3). ETAT-MAJOR AR yohereza LT COL CGSC NZABANITA gusigarana commandement intérimaire ya ESO. Nyuma y’amezi nk’arindwi, COL BEM GATSINZI MARCEL yaragarutse ayobora ishuri rye. Ahagana Werurwe yahamagariwe gusimbura COL  BEM NSABIMANA i NYAGATARE kubera NSABIMANA yari arwaye agiye kwivuza i KANOMBE. Muri ESO ni Major BAM Aloys BARANYERETSE waje gusigarana ubuyobozi yamazeho amezi abiri akabusubiza COL BEM GATSINZI wari ugarutse. Icyo gihe GATSINZI yaje ababaye kuko bamwise bwa kabiri icyitso cy’inkotanyi ngo kubera yashatse kwimurira QG Sect Ops Nyagatare i NGARAMA kubera umwanzi yari abasumbirije abarusha amabombes. Yaje gusubira muri GOMN asimburwa na LT COL CGSC HAKIZIMANA STANISLAS ahamara amezi atandatu na we asimburwa na MAJ NTUYAHAGA wahamaze nk’amezi ane agasimburwa na Maj UWIMANA François, na we nyuma y´amezi nk’ane agasimburwa na COL NDIBWAMI Déogatias. Uyu akaba ari we wasubije Col BEM GATSINZI Marcel ubuyobozi bwa ESO mu UGUSHYINGO 1993. Icyo gihe COL NDIBWAMI yimuriwe muri MINADEF aho yashinzwe Direction générale des affaires administratives et juridiques «DIRAJ». Ibyaranze iki gihe ni inkundura y’amashyaka menshi n’ibyo yitwaje byitwa kubohoza. Ikindi cyakomeje kuboneka ni opérations za sabotage nka poses des mines hirya no hino, gutera grenades mu isoko rya Butare, ubujura bwitwaje imbunda bwayogoje umujyi wa BUTARE no hanze y’umujyi. Natanga urugero kuri Bande armée ya SLT KOROTO Bernard wa ESM wigaga muri Médecine waje kugira umutwe w’amabandi 18 yibye i NDAGO, i NYANZA, no muba Pallotins i BUYE ya BUTARE ndetse bakiyemeza no kwiba kwa Frère BERNARD muri Groupe scolaire de BUTARE, ari naho twaboneye ibimenyetso bituma uwo mutwe tuwuronda tugafata abawugize uko ari 18 n’imbunda 4 n’amasasu bakoreshaga. Muri enquête irambuye, SLT KOROTO yaje kwerekana ko bakoreraga FPR INKOTANYI.

Ibinyamakuru nabyo ntibyatanzwe mu kubiba icyuka kibi mu bantu. Ibyakunze kutugeraho muri ESO ni ISIBO, RWANDA RUSHYA, KANGUKA na KANGURA bitatinyaga guharabikana n’inkuru za propagande. Ntange urugero ku ISIBO yigeze kugira umunyamakuru witwa HABIMANA Jacques wihandagaje muri 1992 akanyandikaho amapages 3 ansebya ngo ndategura abanyeshuri ba ESO kuzatsembatsemba abatutsi n’abanyenduga. Icyo gihe naramushakishije mugeraho iwe i NGOMA, mubajije ambwira ko iyo nyandiko yayiyitiriye ariko ko yari iya Préfet HABYARIMANA JEAN BAPTISTE wamuhembye inoti ya bitanu by’amafaranga y’U Rwanda! Murumva uko ibintu byatangiye kera.

Nyuma Préfet HABYARIMANA JEAN BAPTISTE yaje kwitabaza PREMIER MINISTRE AGATHE UWIRINGIYIMANA bansabira mutation kwa GENERAL  BEM NSABIMANA bavuga ko ndikuzambya BUTARE. Habaye iperereza rifata ubusa

Nuko mu KUBOZA 1993 mu gihe nari nagiye muri séminaire ya Droit International Humanitaire ya OUA na CICR yabereye i NAIROBI muri PNUE i GIGIRI aho nageze tariki ya 3 Ukuboza nkahava tariki ya 11 Ukuboza 93, ku rutindo rwa RWABUSORO muri commune MUYIRA hicwa abantu 2 babata mu mazi tariki ya 7 Ukuboza, maze Préfet HABYARIMANA arihandagaza mu nama y’umutekano ya Préfecture yemeza ko afite amakuru yuzuye ko abo bantu bishwe na Capitaine NIZEYIMANA Ildephonse. COL BEM GATSINZI wari muri iyo nama aramunyomoza abwira abari aho bose ko NIZEYIMANA ari i NAIROBI kuva tariki ya 3, ati ushaka afate téléphone amuhamagare kuri HOTEL INTERCONTINENTAL i NAIROBI. Abari aho bagwa mu gatangaro, inama irangira nabi.

Ikindi cyaranze ibi bihe : ni ibyabereye i Burundi muri Kamena 1993 no mu Kwakira 1993. Muri Kamena 1993 i Burundi, FRODEBU yatsinze amatora yakozwe muri demokarasi isesuye. Bityo PEREZIDA wa mbere w’umuhutu ashyirwaho n’amatora. NDADAYE MELCHIOR atsinda BUYOYA PIERRE ku majwi 66% kuri 34%. Na FRODEBU itwara imyanya myinshi yiganza mu nteko ishinga amategeko. Iyi ntsinzi yakiriwe neza i BUTARE ahabarurwaga impunzi nyinshi z’abarundi b’abahutu kuva muri 1972 na 1988. Iyi ntsinzi yatumye impunzi nyinshi z’abahutu b’abarundi batahuka iwabo ndetse benshi binjizwa mu butegetsi. Ariko ibi byabaye iby”agahe gato cyane kuko ku tariki ya 21 UKWAKIRA, habaye ubwicanyi ndengakamere i Burundi aho abasoda bagandaguye Perezida MELCHIOR NDADAYE bakirara mu ba minisitiri n’abadepite na b’abayobozi b’intara n’abandi banyuranye. Ubu bwicanyi bw’i Burundi bwazuye umwuka mubi hagati y’abahutu n’abatutsi muri BUTARE yose n’ahandi mu Rwanda. Ndetse iyo ESO na Gendarmerie badahosha cyane, isubiranamo ry’amoko muri BUTARE ryari rigiye kuhaba kandi rikaba ribi. Icyo gihe Butare yakiriye impunzi nyinshi z’abarundi cyane cyane mu makomini yo ku nkiko.

IV. KUVA MUTARAMA 1994 KUGEZA KU TARIKI YA 6 MATA 1994 :

Ubunani bwa 1994 nabusangiye na COL BEM GATSINZI na JULIENNE umudamu we na Bwana HIGANIRO na ALPHONSINE umudamu we na Dr NTEZIMANA VINCENT na Agnès umudamu we n’abandi nari natumiye iwanjye ijoro ryo kuwa 31 UKUBOZA 1993 kugeza mu gitondo cyo kuya 1 Mutarama 1994. Njye nabanaga neza n’abankuriye kimwe n’abo nari nkuriye tuziranye. Uko twasangiraga ninako twahanahanaga amakuru tukajya n’impaka zubaka kubireba umwuka wariho mu gihugu muri rusange n’i Butare by’umwihariko. Aho ni mu gihe ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano y’amahoro ya ARUSHA ryashyirwagamo amananiza n’imibare ihanitse ya FPR n’amashyaka yari ayishyigikiye. Nyuma gato tariki ya 5 Mutarama 1994, bamwe twishimiye irahira rya JUVENAL HABYARIMANA nka Perezida w’inzibacyuho yaguye. Uwo muhango nawukurikiriye kuri TVR-televiziyo nyarwanda. Twumvaga inzego zose zirarahira. Biza kudashoboka kuko twabonye nyuma ya saa sita abagombaga gukurikiraho mu kurahira banga kwitabira uwo muhango muri CND ku Kimihurura. Umunsi ukarangira nabi gutyo irahira ritabaye ku zindi nzego. Ibyo byaduteye kwibaza cyane uko iminsi iri imbere izaba isa. Mu mpera za MUTARAMA, COL BEM GATSINZI MARCEL yagiye muri MINUAR bivugwa ko byari iby’igihe gito, ku buryo nta commandant bashyizeho ngo aze gusigarana ishuri. Bansabye gucunga les affaires courantes z’ikigo nta cyemezo nafata ntabajije.

GASHYANTARE 94 ijya gushira twagiye kumva twumva ko i KIGALI bwana GATABAZI Félicien yiciwe ku rugi rw’igipangu cy’iwe arashwe n’abantu bahamutegeye bagahita bihisha ntibamenyekane. Aho hari mu ijoro ryo kuwa 21 uko kwezi. Ibi byagombaga gukurura imvururu muri BUTARE aho GATABAZI yavukaga. ESO na Gendarmerie ya TUMBA twigiriye inama yo gushyiraho za barrages mu mujyi kugera i SAVE ngo nihaba imyigaragambyo ibe mu ituze ntacyangizwa. Koko ntacyangirijwe. Ariko habaye umwuka mubi kubera amagambo mabi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugiye kuri VOA yemeza ko GATABAZI yishwe na MRND yiganjemo abakiga. Birumvikana ko abanyabutare bashakaga kwihorera ku bantu bazwi ko baturuka mu rukiga cyane GISENYI na RUHENGERI. Cyakora kubera quadrillage y’umujyi n’abasirikari n’abagendarmes uwo mugambi ntiwakoretse. Ahubwo tariki ya 22 saa saba ku manywa, nagiye kumva numva CAPITAINE TWAGIRAMUNGU THEOPHILE wari «officier de semaine» muri ESO arantelefonnye ndi imuhira ambwira ko BUCYANA Martin amaze kwicirwa i MBAZI ku muhanda hafi y’ahazwi nko kwa NKUNDABAGENZI. Aho hari mu gace gendarmerie ifitemo barrages zayo.

Nasabye CAPT TWAGIRAMUNGU kujyayo ngo tumenye uko bigenze, cyane ko na we yashakaga kujyayo nk’utabaye mwenewabo w’«umushi». Niwe wanazanye uwo murambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Université I BUTARE. Twahise dutangira enquête ako kanya kandi ntiyaruhije kuko byabaye ku manywa y’ihangu. Ibyo twabashije kumenya, nuko BUCYANA yageze kuri IBIS muri ayo ma saa sita akaharuhukira akanya gato. Noneho agakomeza umuhanda werekeza I KIGALI. Abagabo bari aho harimo NSABUMUKUNZI STRATON, LYAMBABAJE ALEXANDRE na BASHIMIKI n’uwo bitaga BIZURU n’abandi. BUCYANA ahagurutse yakurikiwe na BASHIMIKI na BIZURU n’abandi muri PAJERO yari ifite plaque y’I Burundi, niyo BASHIMIKI yari asanganywe muri iyo minsi. BUCYANA yageze kwa NKUNDABAGENZI abaturage bigaragambya banga ko atambuka. Yavuye mu modoka ajya mu rugo kwa NKUNDABAGENZI. Muri ako kanya BASHIMIKI n’abe baba barahageze bamusanga aho kwa NKUNDABAGENZI bamuvanayo bamugarura ku muhanda bamwicira aho bamutemaguye. Naho Umuchauffeur yabonye bikomeye atwara imodoka agana kuri bureau communal ya MBAZI aho yageze ayivamo yihisha mu gisenge cy’inzu ya commune. Abamukurikiyeyo baje kumubura batwika iyo modoka.

Iyi dosiye yashyikirijwe Procureur BUSHISHI kuri Parquet ya BUTARE ariko aza kugira ingorane zikomeye kuko yatewe ubwoba ko Parquet bayitwika, abigenza buhoro. Umwuka wari mubi cyane. Iyi dosiye ntiyigeze ikurikiranwa ukundi.

Nyuma y’aha gato, COL BEM GATSINZI Marcel yahise agaruka ku buryo mu gushyingurwa kwa GATABAZI, COL BEM GATSINZI yari ahari. Ninjye yashinze umutekano uwo munsi. Abantu bari isinzi n’amamodoka menshi. Muri uwo muhango hajemo n’inkotanyi ziturutse kuri CND ku Kimuhurura. Zaje muri pick up ebyiri, abakuru barimo ni RUTAREMARA na BIHOZAGARA bari kumwe na Général Roméo Dallaire. Umuhango wo gusezera kuri GATABAZI wabereye kuri stade HUYE naho uburuhukiro bwe bwa nyuma buba iwabo i SAVE. Abandi bose bageze aho hakozwe imva ye, ariko za nkotanyi zo ntizagiyeyo, ahubwo zahise zitaha zerekeza i KIGALI zonyine nta bacu baziherekeje !!!

Mu mpera z’uko kwezi kwa GASHYANTARE nibwo LT COL MUVUNYI Tharcisse yagaruwe gukorera muri ESO aho n’ubundi yari yarabaye imyaka myinshi kuva muri 1982 kugeza muri 1990. Ahageze yahawe imirimo ya S1-S4 wa ESO.

Ku itariki ya 23 Werurwe 94 nagiye muri séminaire ya gatatu ya Droit International Humanitaire twakoreshwaga na CICR ifatanyije na OUA. Kuri iyi nshuro iyi séminaire yabereye i YAOUNDE muri CAMEROUN muri SOFITEL MONT FEBE. Nayijyanyemo na Major BEM NERETSE Emmanuel na LT Juriste KARAMIRA. Twurira indege I KANOMBE hari inkotanyi eshatu civils nazo zuriye indege hamwe natwe ya CAMAIR turajyana dutanira I DOUALA, twe dukomezanya n’indi ndege ntoya yatujyanye I YAOUNDE.

Nyuma twaje kumenya ko izo nkotanyi zari zigiye mu nama I BOBO DIOULASSO muri BURKINA FASO. Twahagurutse I YAOUNDE tugarutse, tuza na BUS kugera I DOUALA. Twuririye indege I DOUALA dusangamo za nkotanyi 3 nazo zigarutse. Njye nicaye imbere yazo hamwe n’umudamu w’umunyamakuru wo mu Bwongereza wari ugiye I KIGALI. Mubyo numvanye izo nkotanyi byankuye umutima, ni uko zagize ikiganiro ku KINANI (HABYARIMANA JUVENAL), zikagera aho zivuga ngo umva ko IKINANI kirusimbuka ngo nigisimbuka urw’iriya ndege ngo tuzitahira I Buganda. Nakomye agatima kuri télégramme y’inkotanyi twari twarafashe kuri radio muri ESO aho zavugaga ngo «les missiles sont arrivés au CND». Nahise numva ko zifite umugambi wo kurasa indege ya Perezida. Tugeze I KIGALI, nihutiye kujya gutanga ayo makuru muri ETAT-MAJOR, nayabwiye Général BEM NSABIMANA Déogratias ubwe. Ambwira ko babikurikirira hafi. Nuko ntaha I BUTARE kuri iyo tariki ya 29 Werurwe 1994.

Nyuma ho gato ku itariki ya 6 Mata 1994 ahagana 20h30 nibwo twahise tumenya ko FALCON 50 ya Perezida irasiwe hejuru y’iwe I KANOMBE aho yari itangiye kumanuka iza ku kibuga cy’indege. Njye iyi nkuru nahise nyibwirwa na HIGANIRO ALPHONSE, mpita ntelefona COL BEM GATSINZI ahita ambwira ko na we aribwo akibimenya.

V. KUVA TARIKI YA 7 MATA KUGERA TARIKI ya 19 MATA 1994 :

Ku itariki ya kalindwi Mata mu rukerera, COL BEM GATSINZI yakoresheje inama ya ba ofisiye bose ngo abahe amakuru n’amabwiriza. Mubyo yavuze yemeje ko indege ya Perezida HABYARIMANA yarashwe na FPR igashya, abarimo bose bagapfa. Avuga ko kuva iyo ndege yaraswa, mu duce twinshi twa KIGALI hatangiye kumvikana amasasu. Avuga ko FPR yari ifite ba «infiltrés» benshi mu mujyi wa Kigali nk’uko itabihishaga mu mvugo yayo. Ati intambara yubuye kandi ishobora gutangizwa no mu tundi duce tw’igihugu. Ari yo mpamvu yahise atanga amabwiriza akurikira :

– Gukora défense périmétrique y’ikigo cya ESO

– Gutanga renfort ku kigo cya Ngoma nacyo kikarindwa bihagije

– Gufasha gendarmerie kubungabunga umutekano mu mujyi wa BUTARE abantu ntibasubiranemo ;

– Kurinda za «points vitaux» z’umujyi wa BUTARE arizo LABOPHAR, SORWAL na ANTENNE y’itumanaho kuri Mont HUYE ; LABOPHAR na SORWAL zagiraga produits chimiques zishobora kugurumana zigatwika umujyi zose.

– Gushyiraho za détachements zicunga umupaka w’U Rwanda n´UBurundi, zigashyirwa kuri douane AKANYARU HAUT, kuri Mont MAKWAZA, no ku rutindo rwa Rwabusoro muri Commune MUYIRA.

– Gukora za patrouilles zihoraho hagati mu makomini bareba uko umwuka ugenda umera.

Yahise amenyesha ba ofisiye ko we COL BEMS BAGOSORA yamutelefonnye saa munani z’ijoro akamubwira ko inama y’aba ofisiye yabaye muri ETAT-MAJOR ikamuhitamo ko yaba CHEF EM AR ad interim kandi ko agomba guhita aza gutangira imirimo ye. Avuga ko asigiye LT COL MUVUNYI ubuyobozi bwa ESO na Place ya BUTARE GIKONGORO ku buryo bw’agateganyo. Iyo nama yarangiye nka saa mbiri. LT COL MUVUNYI yahise ajya mu nama y’umutekano ya Perefegitura. Naho njye, saa ine, COL BEM GATSINZI yarampamagaye arambwira ati urabona kuba maze igihe banyita icyitso cy’inyenzi bakaba bampisemo ngo mbe Chef EM AR «a.i» buriya ntibashaka kunyica ? Ambwira ko bashatse kumwoherereza hélicoptère akayanga, akababwira ko aza iy’ubutaka.

Naramubwiye nti uramutse upfuye wishwe muri ubwo buryo waba uhaye igihugu amaraso yawe, ntiwazasibangana mu mateka y’igihugu. Aha nibukaga intego ya ESM yagiraga iti «TURERERWA KWITANGIRA IGIHUGU». Yahise antegeka kujya kuzana Umusaza SINDIKUBWABO THEODORE kuko na we yari yagizwe Perezida wa Repubulika w’agateganyo hakurikijwe Itegekonshinga ry’igihugu rya mbere y’Amasezerano ya ARUSHA. Nagiye ku Mukoni nsanga Umusaza SINDIKUBWABO yiteguye, muzana mu ijipe Mercèdes aguma mu Kigo kugeza cortège ye na COL BEM GATSINZI ifashe inzira ijya i KIGALI ahagana saa munani ayo manywa ya tariki 7 MATA 94. Muri iyo cortège hagiyemo na Dr BARARENGANA SERAPHIN na HIGANIRO ALPHONSE bagiye kw’itabaro ry’ababo baguye muri ya ndege. Hagiyemo na CAPITAINE Gd Ildephonse NZABAHIMANA wari muri mission muri ESO kubera aba caporaux gendarmes bigaga Cours C Spécial icyo gihe.

Kuva uwo munsi amasomo ya ESO yarahagaze, hakorwa imirimo yo kurinda ikigo na ya mirimo yategetswe na COL BEM GATSINZI muri ya nama. Mu mujyi wa BUTARE no mu nkengero yawo nta mvururu zaharanzwe, ndetse abantu bakomeje gusohoka no gutembera hanze ndetse n’isoko rya BUTARE ryemerewe kurema ngo abantu babone uko bahaha ibiribwa. Icyagiye kivugwa ni amagambo y’ubushotoranyi yavugwaga na bamwe mu batutsi hirya no hino nko kuvuga ngo «ko umwami w’abahutu yatanze baragana he ?» Iminsi ya mbere nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida, muri BUTARE nta mvururu zaharangwaga. Ariko muri Perefegitura ya GIKONGORO si ko byari bimeze. Ku itariki ya 10 MATA, ETAT-Major AR yasabye ESO i compagnie en renfort.

Twakoze i Compagnie yuzuye iyoborwa na SLT BISENGIMANA Alexandre, irimo na SLT Gd RUKUNDO na Adj NTEZIRYAYO bitaga NDUME. Iyo compagnie yahise ijya muri position bari bayihaye ku GITICYINYONI na GATSATA i KIGALI. Iyo ntiyagarutse muri ESO.

Ku itariki ya 9 MATA, nagiye ku musozi wa HUYE kureba détachement ya ESO yari yahashyizwe.Mpageze nakubiswe n’inkuba ndebye imiriro muri GIKONGORO yose kuva ahagana GISOVU ya Kibuye ukaza Bunyambilili yose. Izo mvururu zo muri GIKONGORO ntizatinze gukongeza amakomini ya BUTARE ahana imipaka nayo. Ku buryo kuva tariki ya 13 Mata, bene izo mvururu zari zatangiye muri NYABISINDU ahagana GACU na MPANGA, RUHASHYA, MARABA, RUNYINYA, GISHAMVU na NYAKIZU. Izi mvururu zatumye INAMA ya Perefegitura y’umutekano ishyiraho za délégations zimanuka muri ayo makomini kugerageza kugarura umwuka mwiza (pacification). Izo délégations zatangiye kugenda tariki ya 14 Mata 94. Zabaga zigizwe n’abasivili baherekezwaga na officier wa ESO n’abasirikari nka babiri cyangwa batatu. Hagati aho ku matariki ya 15 na 16, mu mujyi wa BUTARE hatangiye kwimurirwa ibitaro bya Gisirikari by’i KANOMBE byayoborwaga na LT COL Med MUGEMANYI yungirijwe na LT COL Med BIZUMUREMYI, bicumbikirwa muri Groupe Scolaire ya BUTARE. Himurirwa n’imfubyi za CROIX-ROUGE ya KACYIRU. Hazanwa n’abanyeshuri b’i NYAGAHANGA ya BYUMBA. Ninako ibitaro bya Université byatangiye kwakira inkomere z’aba GP bavaga mu mirwano ku KIMIHURURA; bamwe bazanwaga na za hélicoptères, abandi bakaza n’amamodoka. Uwacungaga aba basirikari b’aba GP kimwe n’ababaga ku MUKONI kwa Perezida SINDIKUBWABO kimwe no kwa Dr BARARENGANA murumuna wa Président HABYALIMANA ni CAPITAINE KABERA SEDECIAS wa Batayo GP. Naho Compagnie Médicale yari muri Groupe Scolaire ya BUTARE yari iyobowe na CAPITAINE Med NSABIMANA STANLEY.

Kubera za mvururu zaturutse muri GIKONGORO byabaye ngombwa ko haba inama kuri Perefegitura ya GIKONGORO tariki ya 16 MATA yahuje Perefe BUCYIBARUTA wa GIKONGORO na Perefe HABYARIMANA JB wa BUTARE na Comd de Place a.i LT COL MUVUNYI na Comd wa Gpt ya Gendarmerie ya BUTARE, MAJOR GD HABYARABATUMA Cyriaque na Comd wa Gpt ya gendarmerie ya GIKONGORO, Major Gd BIZIMUNGU. Bafashe ibyemezo byo gutuma ibiva ku GIKONGORO bidakomeza kwambuka muri BUTARE bashyiraho za laisser-passer zituma urujya n’uruza ruhagarara, bafashe n’ibindi byemezo by’umutekano.

Kuri 17 MATA na Perezida SINDIKUBWABO yasuye inama y’umutekano ya Perefegitura ya GIKONGORO kubera imvururu zari zikomeye, aho bavugaga ko impunzi z’abatutsi zifite imbunda na za grenades zimanuka zishaka kujya I BURUNDI. Icyo gihe zari zigeze I CYAHINDA muri commune ya NYAKIZU. Aha naho ku tariki ya 15 MATA izi mpunzi nyinshi zaturutse muri GIKONGORO zarwanye n’abaturage ba NYAKIZU barimo n’impunzi z’abarundi babaga hafi aho barinzwe n’abagendarmes ba Groupement ya BUTARE. Izi mvururu zo kuya 15 MATA aho I CYAHINDA zaguyemo abagendarmes 2, abo batutsi babishe bahisha imirambo yabo n’imbunda zabo 2. Ibi byatumye Maj HABYARABATUMA abibwira Perefe HABYARIMANA JB wahise akoresha inama y’umutekano tariki ya 17 mu gitondo, hakemezwa ko hoherezwa I CYAHINDA delegation ya pacification iyobowe na Perefe ubwe kuko hari ibihuha muri izo mpunzi ko Perefe HABYARIMANA JB yishwe, bikaba byari byongereye umwuka mubi muri izo mpunzi. Délégation igizwe na Perefe, Procureur BISHISHI, SRP HALINDINTWARI SYLVAIN, PADIRI NYAMINANI; hari hasabwe ko na LT COL MUVUNYI Comd de place ad interim ajyana nabo ariko yoherezayo Capt NIZEYIMANA Ildephonse wari ushinzwe umutekano wa Délégation muri rusange ariko n’uwa Perefe HABYARIMANA by’umwihariko.

Nagiyeyo n’abasirikari 6. Perefe yaretse kugenda muri Peugeot 305 ye ahitamo kugenda muri jeep mercedès nari ntwaye. Perefe yari afite mitraillette UZI nshya na grenades 2 tutagiraga muri arsenal yacu, ahubwo zagirwaga na FPR. Naramubajije nti ese burya wize kurasa no gutera grenades ? Aransubiza ngo erega ibintu byarahindutse. Ntiyagira ikindi arenzaho. Twageze I CYAHINDA hafi saa kumi. Nta bourgmestre nahabonye. Twegereye izo mpunzi aho zari zigandagaje ku kibuga cya Paroisse no mu Kiliziya, duhagarara hagati yazo nuko Perefe afata ijambo avugira muri mégaphone. Yagize ati: «Ninjye Perefe HABYARIMANA YOHANI BATISITA. Naje kubasura no kubihanganisha. Ndaranganyije amaso muri mwese mbona muri abatutsi gusa kandi murababaye. Ariko mwihangane ni iby’agahe gato. Akebo ni geramo.» Aya magambo yakongeje imvuru kuko abahutu bari inyuma barekereje bahise batangira gukubita impunzi no kuzicumita ibisongo. Nyuma twumva udusasu duke. Perefe yamfashe ku ikoti arambwira ati mvana aha hantu. Twakoze uko dushoboye dusohoka muri iyo mbaga dufashijwe na ba basirikari twazanye, turiruka tugana aho twasize amamodoka kuko twari twayasize kure gato. Cyakora dutwara n’umugore umwe bari bacumise igisongo mu mugongo gihinguka mu nda. Twatashye gutyo ntacyo tugezeho, tutabonye ya mirambo ya ba bagendarmes babiri n’imbunda zabo. Twagejeje wa mugore ku bitaro, tumushyikiriza Dr YOTAMU NSHIMIYUMUKIZA, dukomeza mu kigo cya ESO nka saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu. Twineguriye muri mess des sous-officiers kugeza amakuru ya RADIO RWANDA atangiye saa moya. Muri ayo makuru twatunguwe no kumva umunyamakuru avuga ko inama ya gouvernement yateranye igashyiraho aba Perefe bashya, i BUTARE n’i KIBUNGO. Twumva ko Perefe mushya wa BUTARE yabaye NSABIMANA SYLVAIN. HABYARIMANA JB yakubiswe n’inkuba. Arambwira ati ubu ndabaho nte? Nti humura turi kumwe, uzabaho uko turi kubaho. Ati mperekeza ungeze iwanjye. Nafashe ikaziye ya primus nshyira mu ijipe, ndamutwara dukurikiwe na Peugeot ye. Namaze iwe nk’igice cy’isaha tunywa primus ariko we n’umugore we wabonaga nta mahoro bafite.

Uwo mugoroba nibwo, tumaze kuhava, abasoda bari bavuye kugemurira détachement yo ku KANYARU HAUT yagarukanye mu kigo umuryango wa RUHUTINYANYA wari washatse kwambuka I BURUNDI bagakumirwa na za barrages z’abaturage bo muri NYAKIZU aho bari bagiye kwicirwa. Uwo muryango waraye muri ESO. Bukeye, LT COL MUVUNYI awuha LAISSER PASSER, ategeka na SLT BIZIMANA na section ye kubaherekeza bakabarenza izo barrages bakabambutsa umupaka ku KANYARU.

SLT BIZIMANA, atashye, yabwiye LT COL MUVUNYI ko atamenye uko byagendekeye uwo muryango ngo kubera abaFAB ingabo z’Uburundi zari mu misozi icungamiye douane nyarwanda ku Kanyaru zarashe amasasu menshi kuri section ye igatatana. Yemeza ko atamenye aho abari muri HIACE y’uwo muryango berekeje igihe cy’iryo rasana.

Nk’uko nabivuze rero haruguru, umujyi wa BUTARE wakomeje kuzura abantu bageraho baba uruvunganzoka. Ibicumba n’ibimuga n’abagarde-malades babo bageze aho buzura umujyi, kandi niko n’inzara yazanaga irari ryo gushaka gusahura amaduka ariko hakabura imbarutso.

Inama y’umutekano yo kuri 15 mata yari yasabye LT COL MUVUNYI gushyiraho abasoda barwanya inzererezi z’abasoda n’abagendarmes (déserteurs et irréguliers), agashyiraho na segisiyo y’abasoda barwanya abashaka gusahura. Ni gutyo LT COL MUVUNYI yashyizeho Section d’antipillage igizwe n’abasoda 11 iyobowe na SLT BIZIMANA PIERRE ikagira amamodoka abiri. Ashyiraho na section PM igizwe n’abasoda 12 yahaye équipement yuzuye ya PM ikayoborwa na AC NTAMUHANGA. Izi sections zombi zatangiye gukorera mu mujyi n’inkengero zawo kuva tariki ya 16 Mata.

Ku tariki ya 18 Mata, EM AR yohereje télégramme isaba ESO gutangiza centre d’instruction y’abarikiri I MATA muri RWAMIKO, ngo higishirizwe abasoda bo kugoboka urugamba. Iyo CI yagombaga kwakira abarikiri bava muri GIKONGORO na BUTARE. Ni njye LT COL MUVUNYI yashinze gushinga iyo CI ku buryo bwihuse no kuzayiyobora. Bityo imirimo nakoraga muri ESO yegurirwa SLT GAKWERERE by’igihe gito kuko ahagana kuri 25 Mata EM AR yohereje muri ESO CAPITAINE NDAYISABA BERNARD aba ari we uba S3 wa ESO.

Kuri iyi tariki ya 18 Mata nyuma ya saa sita, hari umusirikari wa Compagnie Trans yakoreraga I KANOMBE wanyuze muri ESO ajyanye umuryango we iwabo muri HUYE unyuze KADAHOKWA. Yaje gusaba amasasu y’imbunda ye. LT COL MUVUNYI abwira LT Gd NDIBWAMI wari S4 kongerera uwo mucaporal amasasu. Twaherutse agenda. Bukeye, abaturage baje kuvuga ko uwo musirikari yishwe n’abatutsi bakanatwara imbunda ye. Ibi byarakaje Lt Col MUVUNYI, yohereza ipeloto iyobowe na AC KAYINAMURA guhiga abishe uwo caporal no gushaka iyo mbunda ya Leta. Bagiye mu Bisi bya HUYE unyuze KADAHOKWA barasana n’abo batutsi rurambikana biratinda. Abo batutsi berekeza iya Gishamvu.

Umusomyi w’ubu buhamya ntiyumve ko ibintu byari byoroshye I BUTARE kubera ko BUTARE yageze aho iba ubuhungiro bwa bose abari bugarijwe n’intambara n’umwiryane. I Butare hakoraniye abaturutse cyane cyane KIGALI, KIBUNGO, GIKONGORO, abasivile n’abasirikare n’abagendarmes. Butare yari isanganywe inzara yaje kubura ibiribwa, abantu bose bakumva basahura amaduka. Abantu baturutse aho intambara yaciye ibintu cyane cyane abatakaje ababo bari abarakare, batangiye kuvuga ko umujyi wa BUTARE wuzuye inkotanyi, ndetse ko n’abasirikari bahakora ntacyo bamaze. Umwuka mubi ukomeza gututumba.

Ku itariki ya 18 Mata, EM Gd N yatumijeho Groupement ya TUMBA gukora Compagnie yuzuye ikajya muri renfort kuri JALI kandi basaba ko ijyanwa na Maj HABYARABATUMA. Abagendarmes bose bari kuri za barrages mu mujyi na twa détachements barahamagajwe basubira mu kigo kwitegura kujya ku rugamba I KIGALI. Byabaye ngombwa ko aho bavuye hose hajya abasirikari ba ESO. Ibi nabyo ababibonye ntibasobanukiwe, babibonyemo impinduka ziganisha ku ntambara. MAJOR HABYARABATUMA n’I compagnie bahagurutse kuri 20 MATA bajya I KIGALI. Izi mpinduka zose zabaga muri ka gahe ko guhererekanya ubuyobozi bwa perefegitura hagati ya HABYARIMANA JB na NSABIMANA SYLVAIN.

Kuri iyi tariki ya 18 MATA nibwo MSF yatangiye gukorera mu bitaro bya Université. Kubera Dr RONY ZACHARIAH wayoboraga iyo MSF yasabye kujya abona uko amenya amakuru y’umutekano, yasabye ko MSF na Perefegitura na Commandement de place bajya babonana kare kare mu gitondo bagahanahana amakuru. LT COL MUVUNYI yansabye kujya muhagararira muri ako kanama mbere yuko nimukira i MATA. Muri ako kanama kasuzumaga uko biramutse mbere yuko MSF ijya mu mirimo, twateranaga saa mbiri z´igitondo ari njye, Dr RONY ZACHARIAH, Sous-Préfet NYIRINKWAYA ZEPHANIE, Bwana MUNYAZIKWIYE IGNACE wa Fédération Internationale de la Croix-Rouge, twahuriraga muri salle polyvalente ya Préfecture yahoze yitwa Permanence du MRND. Mbere y’uko njya i MATA nabashije guhura na Dr RONY ZACHARIAH kuya 18, 19, 20, 23 na 24 MATA.

Ku itariki ya 19 MATA, muri salle polyvalente habereye inama ihuje abakozi ba Perefegitura na ba burugumesitiri ba Butare na services zose z´umutekano. Iyi nama yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’agateganyo Dr SINDIKUBWABO Théodore wari umaze nk’iminsi ibiri mu karere kuko yasuye na GIKONGORO. Iyi nama niyo yashimiye HABYARIMANA JB inamusezerera, ikanerekana Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI. Muri iyi nama hanavugiwemo iby’umutekano aho Nyakubahwa Perezida yabwiriye abayirimo amakuru yavanye ku GIKONGORO asaba abantu kutaryana, ariko akanavuga ko abaturage bafite imbunda bagomba kuzakwa ku ngufu kuko ku GIKONGORO bari bamuhaye raporo ko impunzi z’abatutsi zifite amabunda na grenades. Ikinyarwanda Perezida yakoresheje bose ntibacyumvise kimwe, igihe yavuze ati abanyabutare bigize ba «ntibindeba».

VI. KUVA KU ITARIKI YA 20 MATA KUGEZA KUYA 30 MATA 94 :

Kugeza kuri iyi tarika ya 20 MATA 1994 i BUTARE hari hakiri section ya MINUAR yari iyobowe na LT COL BERENA wo muri TOGO bacumbitse muri HOTEL IHURIRO ya Bwana NTAHOBARI MAURICE. Uyu LT COL BERENA yakundaga kuza kundeba muri ESO ngo afate amakuru kuri situation iri I KIGALI. Ni njye LT COL MUVUNYI yari yashinze kujya nakira abo baMINUAR

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nyuma ya saa sita I BUTARE haje indege nini ya C-130. Yari ifite urusaku rwinshi ku buryo abari mu mujyi bose bayibonye cyangwa se bayumvise. Nyuma yaje kugwa kuri aerodrome ya BUTARE. Nuko mbona LT COL BERENA n’abasirikari be bose mu mamodoka ane, baje kundeba, bansaba kubaherekeza ku kibuga cy´indege, ansobanurira ko iyo C-130 ije kubatwara. Ansaba ko tujyana n’abashoferi baza kugarura izo modoka zabo zikabikwa muri ESO. Narabaherekeje nitwaje abashoferi bane n’abasirikari bane ba escorte. Ku kibuga cy’indege twahasanze iyo ndege hagati mu kibuga itazimije za moteurs, ikikijwe n’abasoda b’ababiligi hirya no hino bayirinze. LT COL BERENA yansezeyeho ambwira ko i JEEP ye nyigumana singire undi muntu nyiha, naho za pick up 3 avuga ko yumva zaba zikoreshwa nk’izindi modoka mu kigo. Buriye ya C-130, na ba babiligi umwe umwe barurira, indege yongeza umuriro cyane ihita ihaguruka ku kibuga itabanje kwirukanka kuri iyo piste. Njye ngaruka muri ESO n’iyo convoi y’amamodoka ane ya MINUAR na jeep Mercedes nari nagiyemo. Kuva ubwo natangiye kugenda muri iyo JEEP NISSAN 4×4 yera iriho inyandiko «UN» ku nzugi no hejuru, niyo najyanye i MATA ndayigumana kugeza tariki ya 17 GICURASI 94. Naho ya Jeep mercedès ikoreshwa na Slt GAKWERERE (Bureau S3) na Adjudant KANYESHYAMBA (Bureau S2).

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nibwo kuri Perefegitura hatangiye R-R y’ubuyobozi, ihererekanabubasha hagati ya Perefe ucyuye igihe HABYARIMANA JB na Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI.

Kuri iyi tariki nibwo Major HABYARABATUMA n’i Compagnie y’abagendarmes bahagurutse berekeza i KIGALI. Ikigo cya TUMBA gisigaranwa na Major Gd RUSIGARIYE n’abagendarmes bake

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo hatangiwe guhwihwiswa ko hari abasirikari n’abasivile binjiye mu rugo rw’umukecuru ROZALIYA GICANDA ngo bakahafata ibikoresho bya gisirikari n’umugabo witwa PARIS DAMASCENE wavugwaga ko yagendaga cyane ku MULINDI mu nkotanyi. Kubera za éléments za ESO zakoraga hanze zakoraga no mu ijoro, inkuru ntiyabashije kumenyekana neza. Mu gitondo cyo kuri 21 MATA, SLT Pierre BIZIMANA na AC NTAMUHANGA bakoreraga mu mujyi, bahakanaga ko ibyo batabizi ko hashobora kuba ari abaturutse muri Groupe scolaire bagiye kwa GICANDA. Icyo gihe LT COL MUVUNYI avuga ko agiye gutangiza iperereza ryimbitse, abo bifata akabashyikiriza parquet ya BUTARE. Njye icyo gitondo cyo kuya 21 n’abasirikari 9 nagiye i MATA ku GIKONGORO gukora «reconnaissance» y’uburyo tuzahakirira abarikiri bagera ku 1200. Twaraye i MATA dukomeza ako kazi kuri 22, dutaha ku mugoroba.

Tugeze mu kigo twasanze inkuru yamenyekanye ko section ya SLT PIERRE BIZIMANA yahurujwe n’abaturanyi ba ROZALIYA GICANDA bakinjira iwe bakahasaka bakahabona ibikoresho bya gisirikari bagahita batwara PARIS DAMASCENE na GICANDA n’abandi bari bahari, bakabajyana ahagana KADAHOKWA bakabarasira mu gashyamba bakabica. Twasanze LT COL MUVUNYI yahagaritse SLT BIZIMANA kuri ka kazi ko gusubira mu mujyi. Ariko guhana officier ni procédure ifata igihe kuko habamo inyandiko nyinshi hagati y’inzego zigenga uwo officier.

Sibyo gusa. Twasanze na CAPITAINE KABERA SEDECIAS n’abasirikari be b’aba GP bararasanye n’abantu bari bihishe mu bitaro bya université barahazanywe na MSF belge kuhabavurira ariko baza bafite amabunda mu bikapu byabo. Abo baGP bemezaga ko abo bari inkotanyi zakomerekeye mu mirwano ku KIMIHURURA hagati ya batayo ya FPR na batayo GP.

Si ibyo gusa twasanze no muri UNR abanyeshuri batari baragiye mu biruhuko basubiranyemo, batangiye kwicana. Ndetse na Professeur KARENZI PIERRE CLAVER yari yaraye yishwe. Ubwicanyi bwavugwaga hirya no hino mu maquartiers y’umujyi. No muri quartier BUYE mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22, hishwe abantu benshi bari bacumbitse kwa Bwana Sous-Préfet NYIRINKWAYA na Bwana MATABARO wari wungirije procureur BUSHISHi, nabo bagwa muri ubwo bwicanyi. Aba bishwe n’igitero cyarimo abambaye igisirikari n’abambaye gisivile batabashije kumenyekana.

No muri Groupe scolaire hahise hatangira isubiranamo. No muri quartiers MATYAZO na NGOMA batangiye gusubiranamo.

Kandi no hanze y’umujyi byari gutyo za SAVE na za GIHINDAMUYAGA. Nk’i SAVE ubwicanyi bwahageze tariki ya 23 Mata, bwibasira aba furere b’abamaristes. Harokoka Frère Provincial NKURUNZIZA PASCAL n’undi umwe b’abatutsi. NKURUNZIZA PASCAL n’uwo wundi birukiye kuza ku kigo cya ESO baje kunshaka kubera NKURUNZIZA yari azi ko mpaba, yambereye Directeur muri HUMANITES SCIENTIFIQUES ku MUSANZE hayoborwaga n’abamaristes. Dukubitanye amaso Umusaza yararize nanjye intimba iranyuzura, ambwira uko batewe n’abo babisha atamenye bakica kakahava. Ati mbabarira umfashe ngere ku KANYARU ndebe ko nakwambuka nkajya mu bigo byacu I BURUNDI. Byahuriranye nuko hari patrouille igemuriye détachement yo ku KANYARU. Mbwira Premier-sergent wari ugiyeyo n’abasirikari be batanu, nti mukore ibishoboka byose mwambutse uyu musaza ku mupaka muveyo yambutse. Baramujyana, bagaruka bavuga ko bamwambukije. Mbese habaye serwakira iteye ubwoba kuva kuri ayo matariki kugeza mu mpera za MATA.

Imiryango yari icumbikiye abatutsi yagize ibihe bibi, kuko insoresore n’uruvange rw’abasoda bava hirya no hino ntibatinyaga no gushaka gutera no mu ngo zacu. Barabigerageje iwanjye bashaka kujya kwicirayo Gerant wa BK MUKIMBIRI JEAN n’umugore we ANTOINETTE n’abana babo 2 ndetse na mukuru we RUDASINGWA LONGIN wari wahungiye iwanjye. Yewe barabigerageje no kwa COL BEM GATSINZI ahari harahungiye imiryango myinshi yaturutse i KIBUNGO na KIGALI. Bagerageje no gutera Musenyeri GAHAMANYI. Aho hose bagashaka kurasana na garde bahasanze bagatinya.

Kuya 23 MATA nabonanye na Dr RONY ZACHARIAH antekerereza ukuntu mu gitondo cya tariki ya 22 yagiye kureba sous-préfet NYIRINKWAYA yagera imbere y’iwe akahasanga imirambo myinshi ariko akahavana umugore n’umwana batari bahwereye akabajyana kubavurira ku bitaro. Arambwira ati nta mutekano na muke uri ku bitaro kubera aba GP bahivuriza nta wundi muntu bahashaka. Ati kandi sinamenya kuvangura abarwayi. Nti ndabaza LT COL MUVUNYI arebe icyakorwa. Iryo joro barara bishe abakozi ba MSF babiri. Bukeye duhuye nsanga yazinze ibye byose n’abakozi be bose mu mamodoka biyemeje kujya i BURUNDI. Ambwira ko atabasha gukomeza gukorera ahantu atabona umutekano. Bansezeraho baragenda. Uwo munsi nanjye nari ngiye i MATA na NSHILI na MUNINI kubonana n’abategetsi baho ngo mbamenyeshe ko tugiye kuzana abantu benshi i MATA kandi ko tuzajya dukenera inkunga yabo. Twaragiye twirirwayo ariko turara dutashye kuri uwo mugoroba. Iyo nzira twanyuraga hose ubwicanyi bwari bwararangiye mu matariki ya 12 Mata 94 kubera abatarishwe bari barahungiye kure berekeza i Burundi.

Hagati aho mu makomini ya BUTARE na GIKONGORO ba Burugumesitiri barimo bajonjora abasore bazinjizwa mu gisoda ndetse n’abandi bazajya kwiga ibya Défense civile kuko nayo yari yatanzweho amabwiriza na Ministeri y’ingabo. Imvururu zagendaga zifata umurego mu mujyi wose n’inkengero zawo cyane cyane aho havumburiwe ibyobo birebire hirya no hino byaje kumenyekana ko byacukuwe na Entrepreneur NSONERA wajyaga guhisha itaka (déblais) mu ishyamba rya Kaminuza (Arboretum). Ibi bigahurirana n’amagambo abatutsi bamwe bavugaga ngo «mudutanzeho amasegonda make» cyangwa ngo «abahutu mugira IMANA ntimujya inama».

Ku itariki ya 25 Mata, mu kigo cya ESO natangiye kwakira abarikiri bazanwa na ba burugumesitiri. Ku itariki ya 26 Mata najyanye contingent ya mbere y’abarikiri i MATA. Nagabanyije kabiri abacadres nahawe njyana bamwe abandi basigara bakomeza kwakira abo barikiri no kubazana progressivement i MATA. Mu kigo nasizemo SLT GATSINZI Modeste wari unyungirije ari na we S3 wa CI MATA. Na we yazanye contingent ya nyuma tariki ya 30 Mata 94. Yasanze ndimo kwakira contingent y’abarikiri b’abarundi bari baturutse mu Mutara, baje mu ma BUS 8 ya ONATRACOM. Bari bayobowe n’aba officiers batanu b’abarundi. Nabo bakomereje imyitozo aho hamwe n’abacu.

VII. KUVA TARIKI YA 01 GICURASI KUGERA TARIKI YA 04 KANAMA 1994:

Nibutse ko kuva tariki ya 26 MATA 94, ntongeye kuba I BUTARE. Imirimo yanjye yakomereje I MATA muri komini RWAMIKO muri Perefegitura ya GIKONGORO aho nayoboraga ikigo cyigishaga abarikiri bagombaga kujya kunganira urugamba. Nahabaye kugera tariki ya 26 GICURASI 94 ubwo nahawe mutation yo kujya kuba S1-S4 wa Secteur Ops NYANZA. Muri iki gihe namaze I MATA, nagarutse I BUTARE Général BEM GATSINZI Marcel antumyeho ngo ngarure ya JEEP NISSAN ya MINUAR nagendagamo. Abo muri MINUAR bari baje gushyikira za modokari 4 zabo LT COL BERENA yari yadusigiye agenda naya ndege C-130. Iyo JEEP naje kuyitanga tariki ya 17 GICURASI, mpita nsubiranayo TOYOTA 4×4 Diesel ya CUSP. Muri iki gihe nari i MATA nta kintu nahamya nabonye. Uretse ko namenye ko ahagana tariki ya 3 GICURASI Ex-Préfet HABYARIMANA JB yaje gufatirwa iwe akoherezwa I MURAMBI aho Gouvernement yakoreraga, akaba ataragarutse. Kandi ko umugore we n’abana be b’abakobwa 2 bishwe n’abasoda b’ibicumba, byabicishije imbago byagenderagaho. Ntabwo rero HABYARIMANA JB yapfiriye mu mujyi wa BUTARE nk’uko hari ababivuga gutyo batabizi. Ikindi nabwiwe n’urupfu rwa BASHIMIKI urya uri mubishe BUCYANA Martin. BASHIMIKI yaje gushaka guhungira I BURUNDI anyuze inzira ya MUYAGA. Yaje gutangirwa n’abaturage bamwambura ibifaranga yari afite bamwicana n’umupolisi wa SHYANDA wari amuherekeje ngo amurenze ibyambu byo ku Kanyaru. Naje kumenya ko BASHIMIKI atari ahunze ubwicanyi ahubwo ko yari atorokanye amafaranga miliyoni umunane ya TABARWANDA nk’uko nabibwiwe na MUCUMANKIKO SILAS wayoboraga urwo ruganda rw’itabi. Yabimbwiriye i MATA ahanyuze araharuhukira. Ayo mafaranga yari ayo yavanye muri livraison y’itabi rya TABARWANDA yari amaze iminsi avuye kugurisha I BUJUMBURA.

Ikindi nabonye ni ibonekerwa ryabaye I KIBEHO tariki ya 15 GICURASI 94 nyuma ya saa sita. Nagiyeyo. Hari abantu benshi baturutse hirya no hino. Aho I KIBEHO hari za ruines za KILIZIYA, hananuka cyane kubera imibiri y´abantu benshi bahahambwe mu byobo rusange. Ubwicanyi bw’I KIBEHO bwabaye mu matariki ya 10, 11 na 12 MATA 94.

Ni NYIRAMUKIZA VALENTINE wabonekewe icyo gihe. Yasubiyemo ubutumwa bwa BIKIRA MARIYA bwahatangiwe aho I KIBEHO uko imyaka yakurikiranye. Nyuma aza kuvuga ngo «Igisabo cyanjye cyaramenetse. Naracyakiriye». Bamwe twatashye tuzi ko icyo gisabo ari Perezida HABYARIMANA JUVENAL!!!!

Ku itariki ya 26 GICURASI mu gitondo nabonye COL Joseph MURASAMPONGO wari G1 EMAR angezeho aho nari ncumbitse mu nzu y’abashyitsi y’uruganda rw’icyayi rwa MATA. Arambaza ngo mbese sindamenya ko nahinduriwe imirimo? Nti OYA. Ati funga ibyawe tugende wimuriwe muri Sect Ops NYANZA, ugiye kuba S1-S4. Nagize bwangu turagenda. Uwo munsi twahuye n’abanyeshuri ba ESM mu mujyi ku Gikongoro baturutse I NYANZA muri CHRIST ROI bimukira ku KIGEME. Bari kumwe na Général Léonidas RUSATIRA.

Nageze I NYANZA nka saa kumi nsanga abo tugomba gusimbura bari mu nama. Hari Col BEM NDENGEYINKA, Lt COL BEM Phéneas MUNYARUGARAMA, MAJ Evariste NYAMPAME na MAJ BAM BARIHENDA. Abagombaga gufata ubwo buyobozi bw’iyo Sect Ops ni LT COL BEM Edouard GASARABWE (Comd), Maj NTAMAGEZO (S2-S3), nanjye (S1-S4). Nyuma y’umunsi umwe gusa, byabaye ngombwa ko njya I BUTARE muri ESO kwifashisha Général BEM GATSINZI ngo atubonere ibikoresho twabasha kujya tugaburiramo abasirikari, aho hari tariki ya 28 GICURASI. Navuyeyo uwo mugoroba Géneral BEM Gatsinzi anyemereye kubishaka akabyegeranya akabitwoherereza. Mu gutaha naguye muri embuscade y’inyenzi zari zigaruriye igice cy’umuhanda I KAVUMU kuri Forge gouvernementale. Kubera nari nkurikiranye na VW Combi ya Compagnie TRANS nayo yerekezaga I KIGALI byatumye nshobora gusimbuka n’abasirikari bane twari kumwe, dusiga imodoka aho twiruka dusubira inyuma. Hagwaga imvura nyinshi. Tugeze ku gasozi hakurya y’akabande mu cyerekezo cya NYANZA, nabonye colonne y’amamodoka imanuka yerekeza I BUTARE itaragera aho embuscade iri. Natanze amategeko abo basoda bane barasa mu kirere berekeza hejuru y’izo modoka, dushaka ko bumva ko bageze ahantu habi basubire inyuma. Bamwe basubiye inyuma, abandi barakomeza bagwa muri ya embuscade.

Naje kumenya nyuma ko ayo masasu twarashe ariyo yatumye COL Francois MUNYENGANGO na LT COL BEMS Alphonse NTEZIRYAYO batagwa muri iyo embuscade kubera bayumvise basubira inyuma banyura umuhanda wa NYANZA-RUKONDO-GIKONGORO. Ahubwo aha niho hafatiwe umuhungu w’impfura wa Feu Dr AKINGENEYE Emmanuel, ariwe EUGENE, waje kwicirwa muri NTYAZO.

Twageze muri CHRIST ROI saa sita z’ijoro, mpita mpamagara Général BEM GATSINZI mubwira uko byangendekeye kandi ko baba vigilants kuko inyenzi zafashe umuhanda wa makadamu ko zishobora kumanuka I BUTARE ku buryo bworoshye. Bukeye, inkotanyi zateye umujyi wa NYANZA, nuko abarikiri twari dufite bahunga intatane berekeza bamwe I RUKONDO ya GIKONGORO, abandi berekeza kuri Komini MURAMA.

Njye na LT HATEGEKIMANA Ildephonse twihutiye kujya gutangira abo barikiri berekeje iya GIKONGORO, tubahagarikira ku biro bya Komini RUKONDO. Turi aho nibwo twakiriye abanyururu benshi baturutse I NYANZA batubwirako, PRISON yakinguwe n’inkotanyi, zikabahitishamo gukorana nazo cyangwa gukurikira benewabo. Aha twibajije impamvu COL BEM NDENGEYINKA atasize afunguje iyo PRISON yari yegereye aho yakoreraga (QG ye). Abo banyururu bakimara gufungurwa n’inkotanyi, Igice kimwe cyahise kiziyoboka, ikindi kiba icyo twakiriye. Muri abo baziyobotse niho cya gico cy’amabandi cya SLT KOROTO Bernard cyari gitegereje imanza muri Appel, niho cyafatiye imbunda gikorera inkotanyi kuva ubwo. Ihererekana buyobozi bwa Secteur Ops NYANZA bwabereye kuri Komini MURAMA ku matariki ya 1, n´iya 2 KAMENA.

Intambara ntiyatworoheye muri iki gice kubera inkotanyi zari zarageze mu mago hafi yose zihishemo. Byabaye ngombwa ko tuhava twigira inyuma tujyana Centre Logistique (C Log) kuri komini Masango.

N’umuhanda wakoreshwaga kuva BUTARE na GIKONGORO werekeza I GITARAMA wari uwo kuva GIKONGORO ukanyura RUKONDO ukanyura MUSANGE ukaza MASANGO ugakomeza MUSHUBATI gutyooo…. Ni aho nabonye Premier Ministre KAMBANDA ari kumwe na Madame NYIRAMASUHUKO (Ministre w´umuryango) bangezeho bavuye I BUTARE berekeza mu NGORORERO.

Aha niho unités zacu zaburiye amasasu, zisigara zirwanisha za grenades strim gusa. Ni nyuma y’uko ONU yari yaradufatiye Embargo, itubohera amaboko imugongo. Byabaye ngombwa ko nimurira C Log I Rwankuba, naho tutatinze, nongera kuyimurira kuri commune MUSANGE, naho biratugora, twimukira hafi ya Sous Préfecture KADUHA. Mu ijoro ryo kuya 6 Nyakanga 94 ndi aha I MUSANGE, LT COL BEM Edouard GASARABWE yangezeho avuye ku GIKONGORO ambwira ko yari ku KIGEME, ko aje acitse yanze gusinya DECLARATION yahakorewe ihagarariwe na Général RUSATIRA Léonidas na Général BEM GATSINZI Marcel bavuga ko bitandukanije na FAR. Iyo DECLARATION yasinywe na ba officiers 9 aribo: Gén Léonidas RUSATIRA, Gén BEM Marcel GATSINZI, Col BEM Venant MUSONERA, Lt Col Med Forduald MUGEMANYI, Maj BEM HABYARIMANA Emmanuel, Maj GD Jeanne NDAMAGE (femme), Maj Alexis RWABUKWISI, Maj Martin NDAMAGE (homme), Maj GN Cyriaque HABYARABATUMA

Aho I KADUHA niho nasabiye permission y’iminsi ine ngo njye guhungisha famille yanjye yari yarageze ku Gikongoro. Narayifashe, mfata inzira ya MUKO nerekeza GISOVU, nyura mu BISESERO mpasanga abafaransa barinze inkambi y’insoresore z’abatutsi nyinshi zashoboraga kubarirwa hagati ya 700 na 1000. Ngera ku KIBUYE ndaharara. Bucya nkomeza iya Gisenyi. Ngeze kuri Pfunda nsanga mwarimu wanjye Philosophe MANIRAGABA BALIBUTSA n’umudamu we n’abana be bapfukamishijwe n’abagoyi bariye karungu bafite intwaro n’amahiri. Mbasha kubasobanurira ko uwo mugabo ari Professeur ukomeye wa ESM na UNR, ko nanjye yanyigishije, baramurekura, we n’abe basubira muri DAIHATSU yabo ndabashorera mbageza mu mujyi ku GISENYI. Aho hari tariki ya 10 NYAKANGA 94.

Nasanze GISENYI ihagaze nabi kuko yari yuzuye impunzi kandi umwuka w’intambara wari wose. Mu ijoro ryo kuya 11 rishyira 12 haraye humvikana amasasu hirya no hino. Bukeye byabaye ngombwa ko nsubiza umuryango wanjye mu nzira ya KIBUYE. Ngeze ku Kibuye nahahuriye na LT COL BEM Edouard GASARABWE ambwira ko nkimara kuva I KADUHA bahise babona itegeko ribabwira kuhava bakerekeza iya CYANGUGU. Ubwo nakomeje urugendo nerekeza I CYANGUGU.

I CYANGUGU nahasanze Feu Dr SINDIKUBWABO n’imiryango ye, nanahasanze Madame NYIRAMASUHUKO Pauline n’abandi. Bahise bambuka umupaka kuri 17 NYAKANGA. Abasirikari banyuraga kuri RUSIZI ya kabiri bakajya I PANZI I BUKAVU. Njye nasigaye ncumbitse muri Home y’ababikira ba Saint Vincent. Nagombaga kuvuza umudamu wanjye wari ufite menaces d’avortement. Nagize amahirwe yitabwaho n’abaganga b’abafaransa bakoreraga kuri stade Kamarampaka n’aho mu ba Saints VINCENT. Mubatwitagaho harimo na AUMONIER DIRKE wa Opération Turquoise. Yakundaga kuza kutureba aho twari ducumbitse.

Naje kugira isanganya: tariki ya 3 KANAMA saa saba nagiye kubona mbona ipeloto yuzuye y’abafaransa isesekaye aho nari ncumbitse, irahasaka cyane, iramfata inyambika amapingu inyuriza imodoka injyana I KAMEMBE aho QG ya TURQUOISE yari. Général IG Gratien KABILIGI na Major Evariste NYAMPAME bagerageje kuza kumbohoza birabananira. Ndi aho ku KIBUGA I KAMEMBE nabashije kubona Hélicoptère PUMA yatwaraga abantu bavaga muri cave kuri bout y’ikibuga ahagana mu mujyi ikaguruka yerekeza mu gihugu hagati hashira nk’iminota itanu ikagaruka, igafata abandi. Yakoze tours eshatu ndeba. Muri tour ya gatatu muburiye nabonyemo uwitwa HABIMANA JACQUES wa wundi wanyanditseho mu ISIBO navuze haruguru. Nagize Imana mbona AUMONIER DIRKE angezeho ambaza uko byangendekeye mubwira ko ntazi impamvu nafashwe. Ajya kubaza LT COL HOGGAR wari Comd w’iyo Opération TURQUOISE aho I CYANGUGU.

Nyuma saa moya z’umugoroba, nahamagajwe na LT COL HOGGAR ambwira ko banyibeshyeho, ko andekuye. Ngo bari bamubwiye ko mfite umugambi wo kwica umu Liyetona wabo wakoraga ku KIRARO hafi ya HOTEL DU LAC. Yampaye ijeep insubiza ku icumbi ryanjye kuri Home Saint VINCENT.

Bukeye kuri tariki ya 4 KANAMA nafashe icyemezo cyo kwambuka nerekeza I BUKAVU. Nyuma gato naje guhurira na HABIMANA JACQUES ahitwa BAGIRA. Mubaza ibya ya hélicoptère yabatwaye ndeba. Ambwira ko abo yatwaraga bari abahutu babaga bafashwe mu mukwabu wa nijoro mu mujyi I KAMEMBE. Yambwiye ko yabagejeje hejuru ya NYUNGWE bagakingura bakabajugunya hasi. We yashoboye kuramirwa n’ibigozigozi by’ishyamba rya NYUNGWE, nyuma ashakisha inzira imugeza I Cyangugu ngo abone uko ahungira I BUKAVU. Ati nabonye UKUBOKO KW’IMANA.

VIII. UMWANZURO: ICYO MBONA CYATEYE UBWICANYI MU MUJYI WA BUTARE

a. Impamvu za kure:

– Uko Butare yari isanzwe izwi ni uko yarimo abatutsi benshi ariko babashije kwivanga n’abahutu (insertion sociale parfaite). Abahutu n’abatutsi barashyingiranaga, bahanaga inka, basangiraga byose. Ariko ubwicanyi bwabaga I Burundi bwakomeje kwinjiza mu banyabutare umwuka mubi kubera impunzi z’abahutu zahoraga zisukiranya mu makomini ya BUTARE. Twibuke ko BUTARE yabagamo inkambi z’impunzi z’abarundi zirenze 3, ziyongera ku barundi benshi babaga mu mujyi wa BUTARE.

– Ibyabaye I NTEGA na MARANGARA bikajya bibonwa n’abaturage b’amakomini ahana imipaka n’u Burundi byatumye umwuka mubi hagati y’abahutu n’abatutsi muri BUTARE wiyongera cyane. Za kajugujugu z’intwaramiheto z’I Burundi zirasa abahutu zaragaragaraga. Abahutu bahunga bagwa mu ruzi rw’akanyaru byaragaragaraga. Imirambo mu ruzi rw’akanyaru yaragaragaraga.

– Ku itariki ya 21 UKWAKIRA 93, Iyicwa nabi cyane rya Perezida wa mbere wari watowe I Burundi tariki ya 24 KAMENA 1993, akicanwa n’abandi barundi bari baratahutse iwabo bavuye I BUTARE, ryazuye umwuka mubi udasanzwe hagati y’abahutu n’abatutsi muri perefegitura ya BUTARE. Abenshi muri abo bishwe bari bazwi neza muri BUTARE. Abahunze icyo gihe bagaruka bazanye inkuru z’ubwo bwicanyi budasanzwe zavugaga ko na Paul KAGAME yari aburimo I Bujumbura.

– Kuva intambara yatera tariki ya 1 UKWAKIRA 1990, ndetse na mbere y’aho gato, havugwaga igenda ry’insoresore z’abatutsi bavaga mu miryango mu makomini ya BUTARE bakajya kwitoza ibya gisirikare I Buganda mu Nkotanyi. Bikaba bibi cyane iyo nyuma bagarukaga ku misozi bakomotseho nyuma y’iyo myitozo.

– Kuva intambara yatera, imvugo mbi y’ubwishongozi yakomeje kuranga abatutsi bamwe na bamwe. Urugero nko kuvuga ngo «Izacu z’amarere ntizikomwa imbere». Kubwira abaturanyi ko mwebwe mufite ingabo zanyu bifite icyo byasigaga mu mitima y’ababwirwaga.

– Igitero cyo ku itariki ya 1 UKWAKIRA 90 cyashyize umukangi hagati y’abaturage, haboneka abashyigikiye Leta, n’abandi bashyigikiye abateye igihugu. Bikagaragarira no muri za recrutements mu ngabo aho abasore bamwe bemeraga kujya mu ngabo za FAR, abandi bakajya kwigishirizwa mu Nyenzi-inkotanyi hanze y’igihugu. Ibi kandi ninako byajyanaga n’imisanzu inyuranye yatangwaga kuri ubwo buryo. Abatutsi bakagurisha inka bakohereza imisanzu mu Nyenzi-inkotanyi.

– Stratégie ya FPR Inkotanyi yo gukwirakwiza abacengezi bayo n’imbunda n’amasasu na grenades mu makomini ya BUTARE. Bimwe byarafatwaga bikaba gihamya ko izo ntwaro n’abantu nkabo bihishe mu baturage.

b. Impamvu za hafi:

– Inkuru y’ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA n’urupfu rwe byongereye umwuka mubi mu baturage, ariko nta bwicanyi byazanye ku ikubitiro. Uru rupfu rwakurikiwe n’agahinda kuri bamwe n’ibyishimo ku bandi. Ndetse abishongora ntibatinze kujya babivuga, ngo « Ko umwami w’abahutu atanze baragana he?».

– Kumva ko Inyenzi-inkotanyi zarenze ku masezerano y’amahoro ya ARUSHA zikubura imirwano mu turere twaberagamo imirwano hiyongereyeho n’umujyi wa KIGALi byatumye icyizere cy’amahoro kiyoyoka mu bantu. Ni nako imvugo ngo «izamarere zasonze mbele» mu bwishongozi buhanitse, yateye ubwoba buganisha k’ubwihebe bw’abantu.

– Uruhuri rw’impunzi rwisukiranyije I BUTARE rwateye ubwoba budasanzwe mu bantu. BUTARE niyo yabaye HAVRE de sécurité yakomeje kwakira impunzi ziva imihanda yose. Mwumve inkuru n’impuha n’ibikurukuru byaherekezaga uru ruhuri rw’abantu mu mujyi wa BUTARE.

– Inzara mu bantu. Butare ubwayo yari isanganwe inzara. Birumvikana ko izi mpunzi nyinshi zatumye INZARA yikuba nka 3 mu mujyi. Icyakurikiyeho ni agatima karehareha ko gushaka gusahura ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu maduka.

– Ubuyobozi bwa Gisivile bwageze aho bugira intege nkeya kubera ibibazo byinshi by’inzara cyane cyane, no kugéra (gérer) abo bantu b’imbazanyamoko bahahuriye, ndetse barimo na ba infiltrés b’inyenzi inkotanyi.

– Abasirikari baturutse mu bigo binyuranye by’i KIGALI babaye benshi mu mujyi wa BUTARE. Ni nako n’abadéserteurs b’abasirikari n’abagendarmes bari benshi mu mujyi no mu nkengero zawo. Bityo abambaye imyenda ya gisirikari barivanze. Habura Coordination mu buyobozi bw’izo ngabo nyinshi ako kageni. Iki kibazo cya manque de Coordination mu buyobozi bw’ingabo zari mu mujyi wa BUTARE cyatumye amategeko n’amabwiriza ajya aba impfabusa: twibutse ko hari ESO, Groupement TUMBA, Camp NGOMA, Hopital Militaire de KANOMBE, Compagnie Médicale, Eléments du Bataillon GP, Eléments de la Compagnie des Transmissions (Cie Tr).

– Contrôle iruhanyije yabasirikari bakoreraga hanze y’ikigo cya ESO, ababaga kuri za détachements, kuri za barrages bashinzwe kureba niba inkotanyi zitarinjiye mu mujyi, abarindaga imiryango ya ba ofisiye muri quartier résidentiel ya BUYE, abari bashinzwe kubuza isahurwa ry’umujyi n’aba PM bahigaga abadéserteurs na ba irréguliers, ba garde-malades mu bitaro bya UNR….

– Umwuka mubi waturutse ku rupfu rw’abagendarmes babiri biciwe I CYAHINDA, bishwe n’impunzi z’abatutsi baturutse ku GIKONGORO. Izi mpunzi zahishe imirambo yabo n’imbunda zabo. Ibi byatumye abagendarmes ba Groupement TUMBA barakara birenze urugero, ndetse kubera négociations za Perefe HABYARIMANA Jean Baptiste zananiranye I CYAHINDA ku tariki ya 17 MATA 94, Groupement TUMBA yoherejeyo abagendarmes n’imbunda zabo bajya kurwanya abo ba inciviques ngo babambure iyo mirambo n’imbunda zabo, aho hari tariki ya 18 na 19 MATA 94.

– Mu mujyi hari mo abantu benshi barekereje bafite umutima wo kwihorera kubyababayeho iyo baturutse, baba abasivile baba abasirikari. Bari bategereje icyaba imbarutso ngo birare mubo bashaka kwihoreraho. Njye ntekereza ko ari muri urwo rwego amagambo yavuzwe na Perezida SINDIKUBWABO Théodore mu nama yo kuya 19 MATA 94 mu nama yo kwerekana Perefe mushya, yumviswe ku buryo bunyuranye. Abari barekereje bati amabwiriza yatanzwe kuko babise ba «nyira ntibindeba» cyangwa se ngo «abo bitwaje intwaro mubadukize». Kuva tariki ya 20 Mata 94, ibintu byarahindutse, hatangira ubwicanyi hirya no hino, buba bubi cyane kubera ukuntu abantu bari benshi umujyi wose. Kandi byakubitiye rimwe kuya 21 MATA 94 ku buryo nta na hamwe hatavugwaga ubwicanyi. Bityo kuba ubuyobozi bwa Perefegitura n’umujyi n’inzego z’umutekano byatabara birananirana kw’ikubitiro. Byabaye ngombwa ko Gouvernement imanuka gukoresha amanama ya pacification ariko biba iby’ubusa.

Ngibyo iby’I BUTARE. Sinemeranywa n’abavuga ko Perezida SINDIKUBWABO yatanze amabwiriza yo kwica abatutsi, keretse utazi umuryango we. Yari gutanga amategeko se yo kwikora mu nda? Sinemeranywa n’abavuga ko hatanzwe amategeko cyangwa amabwiriza yo kwica abantu. Kandi abavuga batyo nta gihamya bagenderaho uretse ibitekerezo bigirira mu mitwe yabo. Ubwicanyi bw’i BUTARE nta rwego uru n’uru rwabuteguye na gato. Iyo biba gutyo ntibuba bwarategereje kuba nyuma y’ibyumweru bibiri ahandi butangiye. Iyo abasirikari bari basanzwe i BUTARE bashaka kwicana rugikubita ntawari kubasha kubatangira.

Capitaine NIZEYIMANA Ildephonse

ubuhamya-bwa-capitaine-nizeyimana-ildephonse-pdf

Ninde wavuga ibyanjye adategwa cyangwa ngo atatire?

$
0
0

Yanditswe na Vestine Umugwaneza

Tariki ya 1 Ugushyingo 1996, Umunsi w’abatagatifu mu gihe kingana n’ umunota umwe nawitiranyije n’uwa penekositi: Numva imirindi n’umuriri nk’uw’ imvura ihinda nibaza ibirimo kubera hanze dore ko ijoro ryari ryaranzwe n’urusaku rw’amasasu.

Nasohotse hanze ngo ndebe ikibaye

Mbona abahungu bambaye imyenda ya gisilikari n’imbunda ku bitugu kamwe inyuma y’akandi nihisha ku ruzitiro ngo ndebe neza niba ntarota mbaga amatwi mu muhanda numva abahungu baravuga ikinyarwanda.

Berekezaga kuri mont Goma baturuka iwabo mu Rwanda.

Bagendaga biyongera ariko ntibatinze kurasa kuko bageze kuri mont Goma bateye ibibunda ubundi bakangura umugi wose.

Bamena amaraso amagara barasesa!

Bararashe karahava bararasa tuva aho twari dukwira imishwaro narazamutse njya mu birere mpura n’abandi babuyera si abasilikare barwananaga ni abicanyi barasaga igihita kitwa umuntu.

Umusilikare warebaga nk’inshira yarasaga nk’uwahanzweho mbona sindi bubacike nicara hasi nururutsa umwana ngo ntapfa niruka bandase nicaye nsambe ntarushye.

Uwo musilikare yarashe umugabo wari undi iruhande umutwe urasandara umwana wanjye abibonye ararira cyane yari uruhinja rufite umwaka mbura uko mbigenza kuko najye iryo sasu nari nditegereje nagize ubutwari mpoza umwana ngo adapfa asakuza nti humura mama; Wa musilikare ati humura mwe ntacyo mbatwara!

Akomeza urugendo atoteza abandi ntiyari wenyine kuko bari benshi bambariye kwica mbega imirambo mbega imiborogo!

Ubwo naranyereye njya kwihisha mu rugo rwari hafi y’ikivu ku nzira ijya ku cyambu.

Inzira yose yari imirambo abatoteza bari barangije gutsemba no gutera ubwoba.

Nakiriwe n’umuzamu yo karamba!

Ubwo ni ko amasasu tuyumva hirya amarira n’imiborogo byari byose.

Twari dutegereje ko dupfa tubona umunsi urije ndetse burakeye.

Iminsi ikurikiyeho Umunyarwanda yari umuhigo ahigwa n’umunyarwanda nako yari interahamwe ntiyari umuntu.

Oya si umuntu wahigwaga ni umuhutu yaba uwo mu Rwanda yaba uw’ i Congo yicwa bumonyo ahigwa bunyamaswa uwamuhigaga ni umututsi wari uturutse i Rwanda yitwaje imbunda

Nari mpari nararokotse kuri uwo munsi. Goma yigabizwa n’amabandi aturutse mu Rwanda arica, ariba arasahura ibyo narabibonye..

Abasilikare b’u Rwanda rwa Paul Kagame n’igishushugwa Bizimungu Pasiteri bafata umugi bafata bugwate abanyekongo barica bariba barashinyagura .. .

Inzigo iravuka umututsi asiga umugani i Congo!

Arapfa Pangarasi wakoraga muri Tabarwanda

Arapfa Coletta twitaga Pajero wakoreraga Tumbako comme hotesse

Arapfa Alice w’umurundikazi wasukaga inyweri i Goma

Arapfa Major Ntizihabose Aroni na mwene nyina n’umugore we

Arapfa Dr Marie

Arapfa Gatambiye papa Mogès

Arapfa Ruvunge

Arapfa Rwabahenda

Arapfa Kapiteni Kabunga

Barapfa i Goma kandi noneho barobanura abicwa bazira Mobutu cyangwa ubuhutu…. bishwe n’abatagatifu ntibizitwa jenoside nyamara barahizwe bazira ubwoko.

Nararokotse ndashimira Imana

Narabibonye umutagatifu yica

Narabibonye abazayirwa bicwa bacuzwa utwabo bari iwabo bafatwa bunyago

Nahumure uwo musilikare ureba nk’inzoka y’incira yarishe aransigaza ngo mbare inkuru agati gateretswe n’Imana

Nahumure ndamubona iburayi turahura kenshi yabaye indondogozi y’umusinzi gusa sinzi niba yibuka ibyo yakoze muri Congo agakungu nigashira azavuga.

Imana imukize ibizinga by’amaraso bimuzunguza agire ubuzima.

Umunsi mwiza abarokotse uwo munsi

Umunsi mwiza n’ubwo ibikomere ari byinshi amarira ari yose aseseka

Iruhuko ridashira abapfuye uwo munsi.

Ndashima Imana ndashima n’abantu ndashima abayagatifu bose bampagazeho.

IBYIZA BIRI IMBERE BANYARWANDA

Ni ukuri “UTABA AMATEKA NTABOBA ITAKA”

Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Samantha Power yasabye Perezida Kagame kudafata manda ya 3

Sigaho Rugano uraroga abana

$
0
0

Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n’iyo wazivuga mu magambo meza ate, n’iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk’ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. Iyo igihugu cyose kubeshya kibigize umuco, abasaza bakabeshya, abasore bakabigana, abana bagakura bitiranya ikibi n’icyiza. ingaruka zabyo tuzazakiza amaboko yombi.

  • Abafaransa bapfa iki n’Abanyarwanda?

Rugano wishakira igisubizo cy’ibibazo byacu mu Bafaransa kuko ubwacu ntitwiyoroheye. Birashoboka ko baba baragize uruhare ariko abakurambere bacu bavugaga ko usenya urwe umutiza umuhoro.

None se Rugano uzavuga ko Abafaransa aribo babigishije kubeshya bisigaye byarabaye indangamuntu ya kabiri nako ngo ni ugutekinika, ubwo ikinyoma kikaba “tekinike”. Burya n’iyo imbwa wayambika ikanzu ikomeza kuba imbwa.

Rugano rero reka kugoreka amateka. Bariya Bafaransa warondoye ntabwo kuba bava mu Bufaransa bibagira abanzi b’Abanyarwanda. Baje bafite ubutumwa n’ubu bugikomeza. Umva, ntibaje mu Rwanda gusa hari n’ahandi bagiye. Sinzi icyo bapfaga n’uRwanda (rutari rwakabayeho uko turuzi ubu). U Rwanda rwari rumeze uko rwari rumeze nta kidasanzwe cyarimo nk’uko ushaka kubyumvikanisha. Ntabwo muri Afrika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara hari u Rwanda gusa, n’ikimenyimenyi babanje kubufatanya n’ibice by’ibindi bihugu: Nyanza Merdional, Rwanda-Urundi n’ibindi. Ibyo byabaye ejobundi kandi byanditse henshi. Buriya nta n’ubwo abaturage b’u Rwanda bageraga nibura kuri miliyoni imwe. U Rwanda rudasanzwe, Abafaransa baje bashaka urukurahe urukurahe? Ubwibone hano. Iyaba wari uziko n’uyu munsi Abafaransa benshi batazi urwo Rwanda uvuga aho ruherereye.

  • Subiramo ubushakashatsi bwawe

Icyumweru cya Gihanga cyabayeho kuva ryari? Gihanga uwo yabayeho gihe ki? Urajya ufata imigani (mythes) ariyo urunda mu mitwe y’urubyiruko ngo uravuga amateka. Twubakire ubuzima bw’igihugu kuri migani(mythes).

Izo nka mwavugiraga ntizabaga mu Rwanda honyine. Si namwe mwazivugiraga gusa. Ikindi rero si n’ibyo kurata. Ukagira ngo kubyinira inka wabyita ubuhanga, ntuziko byerekana abantu bakiri inyuma mu mitekerereze (primitifs). Ubwabyo kubyinira inka ukazambika inigi ntubona ko ari uko twari tukiri inyuma. Guha agaciro inka kurusha abantu urabyita gutera imbere. Ubu Perezida Kagame tumushakire inka zijye ziyereka aho yagiye gusura abaturage?

  • Kumena amaraso mu mateka yacu birimo

Kugira abakurambere bacu abamalayika sibyo bizavura ibibazo dufite. Rugano niba ugerageza gusoma amateka twagize abami b’abicanyi kabuhariwe bagombye kujya muri CPI. Mazimpaka mu busazi bwe yishe abanyarwanda benshi kugera no ku bana be. Rwabugiri wahoraga yasinze, yishe abo ashoboye. Ubwo u Rwanda rwari paradizo. Inkota y’Imbirima na Matovu uzi icyayikurikiye. Rwabugiri yarishe kugera no kuri base wabo. Wandusha kumenya niba Abafaransa baramuhaye imyitozo cyangwa bakamuha intwaro. Ndahamyako ku Rucunshu hatarimo Abafaransa. Nyamara haguye abanyarwanda benshi kongeraho abaguye mu bwicanyi bwakurikiyeho. Intambara za Basebya na Ndungutse ndemeza ko Abafaransa nta ntwaro batanze.

Rugano reka amateka yacu tuyakire uko ari. Ni ayacu abandi. Kuko Abanyarwanda birwa baraswa ngo bacitse polisi ntituzabeshyera Abanyamerika cyangwa Abongereza, ahubwo ni ugukunda amaraso kw’Abanyarwanda. Twishimira ko amaraso ameneka byarimba tugakoma amashyi. Ibyo ni ibya kera n’abazungu bataraza. Nitudakira iyo ndwara yo gukunda kumena amaraso si abazungu bazayidukiza. Wabonye aho bavuga kumena amaraso abantu bagakoma amashyi. Ukagira ngo abana bazakura batazi ko kwica ari byiza. Niba se umuyobozi yivugiye ko yabanza akakwica uragira ngo uwiba ahetse ntabwiriza uwo mu mugongo. Tuvuge ko na byo ari Abafaransa ko atanabivuga mu gifaransa.

  • Rugano umuhanga mu mateka

Rugano ubushakashatsi mu mateka bugira uko bukorwa. Amateka ni ubumenyi (science), bufite umurongo n’inzira (méthode) bukoresha. Amateka ntabwo ari ukugerekeranya imikarago mu magambo meza ibyo n’imivugo. Si no gufata ibitekerezo by’abiru bari bashinzwe gucura no kurinda ingengabitekerezo y’ubwami ngo tubyite amateka.

Abiru hari ibyo bagiye bahimba, ibindi bakabikabiriza kugira ngo barinde ubwami kuko aribyo bari bashinzwe. Ntiwaterura inanga z’abacuranzi basingizaga umwami, ngo ugerekeho ibyivugo by’abarwanyi n’ibitekerezo by’abiru ngo ubyite amateka. Ntukihe rubanda batazagira ngo turi abaswa bigeze aho. Ibya “ Ndi umunyarwanda” byo nawe urabizi ko ari ingengabitekerezo y’ubutegetsi buriho, ni nk’uko benshi baririmbye “Umugambi n’umwe”. Nta gishya utubwira. Ariko birumvikana igihe.com ni uruganiriro nzi neza ko aho abahanga mu mateka bateraniye utahajyana uru rwenya rwawe . Jya uganirira ku gihe, impungenge ni uko biyobya abakiri bato.

Musangwa Emmanuel
musangwae@yahoo.fr


Emmanuel Bushayija yasabye imbabazi Kigeli V Ndahindurwa

$
0
0

Inyandiko The Rwandan na Kanyarwanda.net dufitiye kopi yo mu 2011 irerekana neza uburyo uwimiswe nka Yuhi VI ari we Emmanuel Bushayija unakoresha izina rya Ruzindana yasabye imbabazi umwami Kigeli V Ndahindurwa mu mwaka wa 2011 nyuma yo gukoresha izina ry’ubwami bw’u Rwanda atabiherewe uruhushya.

aragira ati:

“Kuri nyiricyubahiro King Kigeli V, Umwami w’uRwanda.

Nkurikije inama nagiriwe n’umuryango wanjye ndetse n’umutima nama wanjye, byatumye nfata urugendo
tariki ya 01 Ukwakira mu 2011, nzakubareba kugirango mbasabe imbabazi z’ibyo nakoze kandi ntabifitiye uburenganzira cyangwa  uruhushya rwanyu.

Ndasaba imbabazi kandi umuryango wanjye kubera ibyo nakoze niyita igikomangoma ntabyemerewe n’umuco Nyarwanda n’amategeko agenga ubwami bw’uRwanda.

Ibyo bigaragara muli site http://www.royal-court.org/ nihaye gushyiraho kandi niyemeje guhita nyikuraho nkimara gusinya iyi baruwa. Ndangije nsezeranya Umwami w’uRwanda n’Abanyarwanda ko ntazongera kujya mu bikorwa bigayitse nkibi.

Bikorewe i Washington, tariki ya 2 z’ukwacumi 2011.

Emmanuel Ruzindana.”

Iyi nyandiko kandi igaragara ku rubuga rwitwa Le Médiateur-Umuhuza rwa Padiri Théophile Murengerantwari aho urwo rubuga rwayisohoye tariki ya 2 Ukwakira 2011.

Andreya Sebatware aratubwira uko byagenze kuri 28 01 1961 hashingwa Republika i Gitarama

Imyaka 43 irashize Perezida Habyalimana atangije umuganda

$
0
0

Hari ku itariki ya 2 Gashyantare 1974, mu gishanga cya Nyarugunga (hagati ya Masaka na Kanombe)

Nibwo Nyakubahwa Jenerali Majoro Yuvenali Habyalimana yatangije igikorwa cy’UMUGANDA ari kumwe n’ingabo z’igihugu, abakozi ba Leta n’abandi.

Niba nibuka neza icyo gihe UMUGANDA bawitaga SALONGO.

Bahinze imboga, nyuma baharuye imihanda y’imigenderano, bubatse amashuri, ibiro by’ amakomini, ibiro by’amasegiteri, hubakiwe abatishoboye n’ibindi…….

Umuganda, umuganda ye batura Rwanda…(mukaririmbe abakibuka)

Umunsi mwiza!

 

 

Vestine Umugwaneza

Abanyarwanda baguye mu ndege yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994: Amafoto

Uruhare rw’Abanyamerika mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana (6/04/1994)

$
0
0

Muri video clip aho amurika igitabo cye amaze gusohora cyitwa « U.S. Made » ndetse na nyuma yaho no mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Itahuka Bwana Jean-Pierre Mugabe hari aho yavuze ko Abanyamerika (abasirikare) bari Entebbe muri Uganda mbere y’ihanurwa ry’indege mu kwa 4/1994. Aha mfite icyo nabivugaho.

Dore uko byari bimeze icyo gihe. Nibyo koko mbere y’uko indege « Mystère-Falcon 50 » ifite nimero 9XR-NN y’igihugu cy’u Rwanda yari ishinzwe gutwara umukuru w’igihugu (avion présidentiel / presidential aircraft) ihanurwa n’intwaro 2 za RFP-Inkotanyi zakorewe m’u Burusiya zo mu bwoko bwa « 9K310 Igla-1 », ministeri y’ingabo y’Amerika (US Department of Defense) ikunze kuyita « SA-16 » cyangwa umuryango wa OTAN (NATO) nawo ukayita « Gimlet », mu ma saa mbili mw’ijoro ryo kuwa 6/04/1994 abasirikare 330 b’Abanyamerika bari bamaze iminsi mike cyane bakambitse ku kibuga cy’indege cy’i Bujumbura mu Burundi. Ntabwo ari Entebbe (Uganda) nkuko twabibonye haruguru.

Leta ya Prezida Bill Clinton yari ishyigikiye ko Paul Kagame na RPF-Inkotanyi bafata ubutegetsi biciye munzira y’imirwano y’amasasu bamaze kwivugana Umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana. Mbere yiraswa ry’indege babanje kohereza mu karere k’ibiyaga bigari abasirikare b’Abanyamerika kugira ngo bazabashe gutera ingabo mu bitugu mu gihe RPF-Inkotanyi idashoboye gufata igihugu. Iyo Leta ya Prezida Clinton yari izi neza ingaruka ry’iraswa rya Prezida Habyarimana. Ni ukuvuga ibizakurikira bishingiye kubwicanyi ndenga kamere ! Ntabwo iyo Leta ya Prezida Clinton yari yitaye k’ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange ahubwo umugambi wayo kwari kuzakoresha Paul Kagame na gatsiko ke gutera no kwigarurira igihugu cya Zaïre kubera umutungo kamere gitunze. Abasirikare b’Amerika boherejwe ntabwo bari abo gutabara abanyarwanda ahubwo bari abo guha ibikoresho n’amakuru ingabo za FPR hifashishijwe ikoranabuhanga no kuzitabara mu gihe zagira intege nke ku rugamba.

Nibwo rero bohereje aba « Marines » 330 i Burundi ndetse n’ubwato bw’intambara ku inkombe z’inyanja i Mombasa muri Kenya. Abo ba « Marines » bitiriwe « Ishema ry’inyanja ya Pasifika » (Pride of the Pacific) ni inzobere mukurwanira mu mazi kandi bazobereye mukujya gutabara byihutirwa aho byakomeye (forward-deployed, rapid-response forces) ba barizwa mu mutwe witwa « 11th Marine Expeditionary Unit » mu gikorwa bise « Operation Distant Runner » yari iyobowe na colonel James T. Iulo. Uyu mutwe (Unit) ukaba ari umwe muri zirindwi z’ingabo z’Amerika zihabwa amabwiriza na « US Marine Corps » nayo ikaba ari imwe muri eshanu zigipande (branch) cy’ingabo z’Amerika (US Armed Forces) igahabwa nayo amabwiriza na ministeri y’ingabo z’Amerika (US Department of Defense).

Abo baje bafite ibirwanisho bihambaye. Navuga nka za kajugujugu z’intambara (Attack helicopters) zigera kuri 3, indege 4 za gisirikare zitwara abantu, izitwara ibikoresho bya gisirikare n’izindi zitwara za bombes za korewe mu ruganda rwa « Lockheed » : imwe yo mu bwoko bwa « C-130 Hercules », indi yo mu bwoko « C-141 Starlifter » n’ebyiri zo mu bwoko « C-5 Galaxy ». Kubera ubuto bwa parking bw’ikibuga cy’indege cy’i Bujumbura kitashoboraga kuzakira zose icyarimwe izi eshatu zanyuma (1 « C-141 Starlifter » ne 2 za « C-5 Galaxy ») zo zari ku kibuga mpuzamahanga cy’i Nairobi muri Kenya. Ebyiri murizo (C-5 Galaxy) zafashije u Bubiligi mukujya kuzana bamwe mu ngabo zayo bari muri za unités zigize « Régiment Para-Commando ». Ni ukuvuga : « Compagnie Antichar Para-Commando », « Escadron de Reconnaissance Para-Commando », « 3e Bataillon Parachutiste », « Batterie d’Artillerie de Campagne Para-Commando », « 4e Chasseurs à Cheval (« Escadron A » na burende zayo CVR-T) », n’aba-para 29 bo muri forces spéciales bo muri « 1e Cie d’Équipes Spécialisées de Reconnaissance » bose hamwe bagera kuri 600 mu gikorwa bise « Opération Silver Back » na « Opération Blue Safari » yari iyobowe na colonel Jean-Pierre Roman.

Iyo ya mbere (« Silver Back ») yari inshinzwe gucyura abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe ubwicanyi bwari butangiye nyuma yihanurwa ry’indege naho iyo yakabiri (« Blue Safari ») yari inshinzwe gucyura bataillon yayo iba muri « MINUAR » (kuva hagati mu kwa 3/1994) ariyo « 2e Bataillon Commando » (2 Bn Cdo). Nibutse ko iyi « bataillon » yasimbuye mugenzi wayo yatangiranye na MINUAR (18/11/1993) ariyo « 1er Bataillon Parachutiste » (1 Bn Para). Aba (1 Bn Para) nibo baherekeje bamwe mu bayobozi ba RPF na bataillon ya RPA (3rd Battalion) babavana ku Mulindi (General Headquartes) bakabageza muri CND i Kigali kuwa 28/12/1993 mu gikorwa bise « Opération Clean Corridor ».

Mbere yihanurwa ry’indege abasirikare muri rusange ba « MINUAR » bari 2.548. Muri bo 440 bari Ababiligi (abi indorerezi (observateurs) 12 n’abakomando 428 ba « 2 Bn Cdo »). Ni muri abo hishwemo 10 mu gitondo cyo kuwa 7/04/1994 n’abandi 3 batavugwa namba bo bishwe n’injoro indege ikimara guhanurwa kandi mu karere ka Masaka-Kanombe aho iyo indege ya Mystère-Falcon 50 yarasiwe !

Abanyamerika bo muri « 11th Marine Expeditionary Unit » bari bafite imitamenwa arizo « burende » (blindés / Tanks) zo mu bwoko bwa « M-113 ». Ebyiri muri zo zagaragaye mu Rwanda mu ngabo z’Ababiligi ubwo zari zifite inshingano zo guherekeza imodoka zahungishaga abanyamahanga biganjemo Ababiligi 1500, Abafaransa 525, Abadage 350, Abanyamerika 255, Abanyekanada 200, Abataliyani 198, Abasuwisi 175, Abanyespanyole 135, Abaholandi n’Abongereza guhera kw’itariki ya 10/04/1994 mu gihe abasirikare b’Abafaransa bagera 190 bo muri « 3e RPIMa » ndetse na bamwe bo muri « Commandement des Opérations Spéciales » (COS) mucyo bise « Opération Amaryllis », yari iyobowe na colonel Henri Poncet, bo batangiye kuzana ingabo zabo guhera kuwa 9/04/1994 hamwe n’abandi bakomando b’Abataliyani bo Special Forces : 112 bo muri « 9° Reggimento d’Assalt Paracadutisti » ibarizwa muri « Brigade Folgore » (Brigata parcadutisti « Folgore »), abakomando 65 bazobereye kurwanira mu mazi (Incursori della Marina) bo mu mutwe witwa « Gruppo Operativo Incursori » n’abandi basirikare 78 bazobereye kurwanira mu kirere bo muri Brigade ya mirongo ine na gatandatu (46^ Brigata Aerea) n’indege zabo eshatu (1 « C-130 Hercules », 2 « Aeritalia G.222 ») mucyo bise « Operazione Ippocampo ».

Kugira ngo uwo mugambi wabo utazabapfubana Leta ya Prezida Clinton yategetse Abafaransa ndetse na Leta y’Ababiligi kutivanga mu bibazo byo mu Rwanda no guhita bavana ingabo zabo gitaraganya kugira ngo bitamera nko mu kwa 10/1990 muri « Opération Noroît » y’Abafaransa (4/10/1990 – 14/12/1993) bafatanyije na « Division Spéciale Présidentielle – DSP » (Zaïre) yari iyobowe na Général Mahele aho bafashije ingabo z’u Rwanda (Forces Armées Rwandaises – FAR) kurwanya Inkotanyi kimwe na « Opération Green Beam » y’Ababiligi (4/10/1990 – 2/11/1990) yo yacungaga umutekano w’umujyi wa Kigali no kurinda ikibuga cy’indege cy’i Kanombe kugira ngo kidafatwa na RPF-Inkotanyi. Banategetse na « MINUAR » kutagira icyo bakora. Byageze kuri 21/04/1994 abenshi bazinze akarago bataha iwabo hasigara abasirikare 270 gusa !

Umutwe w’aba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) wari utewe inkunga n’ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika bugenewe gutwara za kajugujugu (Landing Helicopter Assault), n’indege nto ziguruka kandi zikagwa ahantu hagufi (short take-off and landing – STOL) ni zihaguruka no kugwa zihagaze (Vertical and/or short take-off and landing – V/STOL) aribwo bwitwa « USS Peleliu » (LHA-5) bakunze kwita « The Fighting Five ». Ubwo bwato bwari ku nkombe z’i Mombasa muri Kenya. Buhabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’ingabo bwazobereye kurwanira mu mazi ariyo « US Navy » nayo ihabwa amabwiriza na « US Department of Defense ». Ubu bwato bw’intambara « USS Peleliu » (LHA-5) bufite ibikoresho bihagije byo kuba bwakwirwanaho cyangwa mugutera. Uretse imbunda zarutura navuga ko ubwo bwato bufite indege z’intambara 6 zo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas AV-8B Harrier II » na za kajugujugu 31 zo mu bwoko bwinshi bunyuranye.

Abo ba « Marines » (11th Marine Expeditionary Unit) baje no kuza mu Rwanda nyuma gato RPF-Inkotanyi ifashe Ikigo cya Kanombe (camp Colonel Mayuya) n’ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe (aéroport international Grégoire Kayibanda) tariki ya 22/05/1994 aba ariho banakambika.

Ngayo nguko iby’Abanyamerika mu Rwanda 1994.

F-Flavien Lizinde (FlavLiz)

Bruxelles, 19/05/2017

Kagame Abatutsi yabagize ikiraro yambukiyeho ngo agere ku butegetsi: Ambasaderi Ndagijimana

Noble Marara yanditse igitabo yise: Behind the Presidential Curtain


Uruhare rwa Sisi Evariste mw’itekerezwa n’ishingwa ry’ishyaka PL (Parti Libéral)/ Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana.

$
0
0

Mu by’ukuri kuva mu mpera z’umwaka wa 1990, inama n’utunama ziga kw’ishingwa ry’ishyaka ritavuga rumwe na MRND, zarakozwe mu mugi wa Kigali, zahuriragamo abahutu gusa. Mu kwezi kwa gatatu 1991, ngo nibwo abakoraga inama bananiranwe babyara ibikundi bibili, icyaje kuvutsa cg kuzura MDR n’icyaje kuvukamo PSD. Mu by’ukuri bananiranwe bapfa gusa izina bakwita ishyaka bashakaga gushinga.

Mu kwezi kwa kane 1991, nibwo ibyitso byafunguwe maze inama turazungikanya turi abatutsi gusa gusa, natwe twiga kucyakorwa, Sisi Evariste niwe wari coordinateur wa groupe yacu ndetse inama nyinshi twazikoreye iwe.

Twagiranye umubonano n’abaje kuba ba fondateurs ba PSD ariko turananiranwa; inama twayikoreye muri cabinet medical ya Dr Gafaranga hariya iNyamirambo.

Nyuma y’iminsi ibarirwa ku ntoki, Sisi Evariste wari en contact na Mugenzi aduhuza na Mugenzi na bagenzi be Mbonampeka Stanislas na Agnès Ntamabyaliro, bo tubasha kumvikana, twakoreye Inama mu biro bya Mugenzi munsi ya Rond Point gato umuntu agana ku Muhima. Nyuma y’iminsi nk’itatu, twongera kugira inama muri Hotel Chez Lando, twemeza gushinga PL, nyuma y’icyumweru dukoranira muri SORWACI ya Mugenzi ku Mulindi maze twemeza burundi statuts n’izina ry’ishyaka.

Nk’umuntu wafatanyije n’abandi gushinga PL, nzi neza ko koko abagabo Mugenzi Justin na Sisi Evariste, aribo bakoze coordination na mobilisation mw’ishingwa rya PL.

Ikindi gikorwa cy’ingenzi mu miterere y’imikurire y’ishyaka PL, ni ivuka ry’ikinyamakuru Rwanda Rushya, by’umwihariko numuro 1 y’iki kinyamakuru ifite inyito igira iti : “Ni nde uzitoragurira abatutsi, ni PL” .

Kameya nyiri iki kinyamakuru, yatugishije inama kuri iyi nyito, inama yayitugishije turimo dutegura itangazwa ry’ishyaka, maze journal Rwanda Rushya iba ivukiye rimwe na PL.

Mu bihe byakurikiyeho, kubera ko Sisi Evariste ingoma ya Habyalimana yari yaramugize ruharwa, bongeye kumufunga muri 1992, afunguwe ahita ahungira iBurundi, PL ikomeza urugamba adahari kugeza ahungutse nyuma y’intsinzi y’Inkotanyi muri juin 1994.

Tatien Ndolimana Miheto

NDAMIRA – Episode 24


$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Byageze nimugoroba, tujya ku meza, tuva ku meza tujya kuryama, ku wa mbere ukurikiyeho nibwo amasomo yatangiye. N’ubwo bwose ubwo nari nkiga kuri ESA nari umuhanga, ariko ibintu nari naranyuzemo n’imihangayiko nari mfite byari byaransubije inyuma cyane. Ntabwo nigaga rwose ngo mfate, nta n’ubwo nashoboraga gusinzira nararaga nkanuye amaso mpaka mu gitondo. Amasomo twarayize njyewe nta kajyamo, nabunzanga imitima, hari mu gicuku, masomo menshi nari narayize haba kuri CETAI cyangwa kuri ESA kandi nyumva neza, ariko icyo gihe nabonaga ntazi iyo biva niyo bijya, nasaga n’utararangije na primaire.

Ku ishuli icyo gihe nari mfite amahane menshi cyane, gusa nyuma naje kumenya ko nari mfite ibikomere ku mutima by’igihe kirekire, umuntu yankorera agakosa gatoya, kagatoneka wenda igikomere maranye imyaka icumi, uwo mujinya w’imyaka icumi nkahita nywumusukaho wose uko wakabaye, hari benshi babirenganiyemo. Nari maze kuba umusore, kandi mfite ingufu zihagije sinifuga kongera gusuzugurwa cyangwa guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Naragukubitaga wajya nkundega kwa préfet de discipline ugasanga nagutanzeyo mpagaze ku rugi, nkakubwira ngo ibeshye winjiremo, ubwo wahitaga usubira inyuma nta mahane. Ntabwo ari abanyeshuli gusa bahuye n’uburakari bwanjye hari n’abarimu babigendeyemo.

Harimo umwe ntari buvuge izina ku bw’icyubahiro mugomba nka mwarimu wanjye ndanakeka ubu ari umuntu ukomeye, rimwe rero nari niviriye muri atelier ninaniriwe, ansanga aho mpagaze hanze ya atelier ntegereje bagenzi banjye yaramfashe arambaza ngo harya sha ni wowe wigize akari aha kajyahe hano muri iki kigo? Ntabwo yari azi mu by’ukuri uwo afashe uwo ari we, yajyanga yumva ngo Ndamira yakubise umuntu akumva ari ibintu byoroshye ko agomba kunkosora. Uko yakamfashe rero, nanjye sinzi uko byagenze namubonye aryame hasi, ubwo ahita ahaguruka abanyeshuli bari badusohotse inyuma, bahita batujya hagati.

Ubwo ako kanya inkuru yahise igera muri direction bati Ndamira akoze ishyano akubise mwarimu, abarimu si bose ariko bahise basaba ko banyirukana ikubagahu, inama ya discipline yahise itumizwa, ariko amahirwe yanjye twagiraga umuyobozi w’ishuli wari umuhanga cyane. Ntabwo yahubukaga mbere yo gufata icyemezo yabanzaga kwiga neza impamvu y’ibintu, bityo akirinda gufata icyemezo ahubutse.

Directeur wanjye nyakwigendera Ir MVUKIYEHE Denys, yampamagaye mu biro bye, ndicara yabanje kunyitegereza mu maso nk’umunota wose ntacyo avuga, arangije arambaza ngo byangenze bite? Namusubizanyije uburakari bwinshi buvanzemo n’ubuswa , ariko ntiyabyitayeho kuko yifuzaga kumfasha.

Twaraganiriye ngerageza kumwereka ko ndi umwere, ko ibyo nakoze bifite ishingiro ariko nawe agerageza kunyumvisha amakosa yanjye nkanga kuva ku izima, we yifuzaga ko nemera amakosa nkasaba imbabazi, bwari bwo buryo byonyine bwo kundinda kwirukanwa. Sinabyumvaga nakomeje kwihagararaho by’amafuti, butya ngo urugamba rugorana kurusha izindi ni ukwirwanya ukitsinda, ukemera ko uri umunyamafuti, ugaca bugufi ugacisha make burya bishobora bake.

Yarambwiye ati: ubu ari wowe na mwarimu ninde dukeneye kuri iri shuli? Yarakomeje arambwira ati: abarimu barabuze, abenshi barishwe, abandi barahunga n’abandi barafunze, kubona umwarimu biragoye. Arongera anyereke amabaruwa y’ababyeyi bari baramwandikiye basabira abana babo ishuli bararibuze, anyumvisha ko ndamutse nirukanwe hari abandi bana barenga ijana biteguye guhita bajya mu mwanya ndimo. Ananyereka ko ariko mwarimu aramutse yirukanwe byashoboraga gufata imyaka 2 kugirango haboneke undi wamusimbura.

Ayo magambo yambwiye yaragiye yibika mu bwonko kure cyane, nahise nibuka ukuntu navunitse nshaka iryo shuli, nibuka uburyo nagotse kugirango mbashe kubona uburyo bwo kuhagera, nibutse mpereye kuri Bertha, Kayibanada n’umudamu we, Maman Belyse, Ministre Pie MUGABO, nibuka aho ncumbitse kwa Maman Thierry na Déo n’abandi bose bagize uruhare ruziguye n’urutaziguye kugirango byibura mbe nambasha kwicara muri iryo shuli. Sinzi ikintu cyamfashe nzenga amarira mu maso, ntabwo ijambo mumbabarire ryamvuye mu kanwa kanjye ariko directeur yarabibonaga ko natsinzwe kandi naciye bugufi.

Yarambwiye ati: subira mu ishuli wige ushyizeho umwete ntuzongere, arangije arambwira ati: n’ubwo bwose ufite ibibazo ariko ubuzima ni umuntu ku giti cye ntawe mubusangiye, yanyumvishije ko agahinda kanjye katagomba kuba ikibazo ku bandi, anyumvisha ko ntabyitwayemo neza nshobora kuzitesha amahirwe menshi mu buzima. Naramubwiye nti ese ko bampaye 0 muri conduite, kandi ibyo bihita bikwirukanisha automatiquement? Yarambwiye ati:ni jyewe ufata icyemezo cya nyuma ntawuzakwirukana niwisubiraho, ukamenya gukontorora amahane yawe.

Kuva uwo munsi natangiye kujya ngerageza kwifata nkirinda uburakari, ntibyari byoroshye ariko nagiye mbigeraho gahoro gahoro uko ibihe byagendaga bisimburana, ku bijyanye n’amanota ya conduite nkeka kuva isi yaremwa arijye munyeshuli wimutse mfite 0 muri conduite nta handi nigeze mbyumva.

Kuri ETO Kibuye twahigaga turi abanyeshuli bavuye mu byiciro bitandukanye by’ubuzima, abanyamujyi, abanyacyaro, abacitse ku icumu, abatararicitseho, abahungutse batatinze muri Zaïre, abakuru cyane nanjye ndimo abana bakiri bato…twari dutandukanye ariko twabanaga neza cyane nta rwicyekwe cyangwa ikindi kintu kindi, twari abavandimwe. Gusa icyo nabonye ni uko hafi ya twese twari abasirikare mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntawabibwiraga undi, twarimo ba kadogo bari mu nkotanyi, twarimo aba FAR nka njye, twarimo n’abandi bagiye bagira aho bahurira n’igisirakare cyangwa igisa nabyo.

Ibyo byose byari ibanga ry’umuntu ku giti cye, hari umunsi umwe twari muri études nimugoroba, ishuli ryacu ryari ryubatswe mu nsi y’ibiti bya avocats, hari ukuntu avocat yahanutse yikubita ku ibati, turikanga, twahise dusohoka muri classe twiruka, nka kwa kundi inyamaswa zirukanse ku basomye umugani w’ubwoba bw’inyamaswa muri primaire. Uko twagasohotse twiruka mu kanya nk’ako guhumbya twari twasohotse mu kigo twese, nta muntu n’umwe ukomeretse, kandi nta nuwaciye ku irembo

Twahoraga twikanga intambara cyangwa se abacengezi ni mu gihe kandi igihugu cyari kikiva mu ntambara yari yarangije benshi muri twe mu mutwe. Iminsi yarahise indi irataha, ngenda menyera ubwo buzima bushya bwo mu nterina, uretse kuba nari umunyamahane ariko kandi naranasabanaga cyane ku buryo nakinaga amakinamico, nari umuhanga cyane ku buryo hari n’amagroupe yankodeshaga nkajya kubakinira bakanyishyura.

Si ibyo gusa, nari narize kwirwanaho mu buryo bushoboka n’ubudashobika, kubera ikibazo cy’amikoro atari ahagije, hari gihe nisangaga nta sabune mfite yo kumesa, wenda ngatira inshuti zanjye, gusa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo burundu, nize amayeri yo kujya mesa imyenda y’abakinnyi. Twari dufite amakipe atatu, iya Football, BasketBall na Volleyball, ayo makipe yose ni jyewe wabameseraga imyenda.

Ariko nari mbifitemo inyungu nyinshi, iya mbere ni uko nanjye nabarwaga nk’umukinnyi, nahabwaga isabune yo ku mesa nanjye nkimesera isagutse nkayigurisha, kuko yabaga ari omo. Nagiraga uburenganzira ku isukari y’abakinnyi, cyangwa ku kindi cyose kigenewe abakinnyi, nk’iyo twabaga tugiye gukina hanze nabaga mfite ikicaro gihoraho mu modoka.

Kubera rero ibyo byo kugendana n’abakinnyi, nanjye naje kwifuza kugira umukino nakina, football sinari kuyishobora kuko byasabaga kwiruka igihe kirekire, nari narirukanse bihagije, nigira inama yo kujya kwiga basketball, umunsi wa mbere nayigiyemo bankubita inkokora mu rubavu umwuka urahera mpita mbireka.

Volleball niyo yari yoroshye, natangiye kujya nyikina nza no gusa n’uyimenya ku buryo bashoboraga kunyiyambaza mu ikipe y’ikigo ariko nyine bya bindi byo kuvuga ngo ni aho babuze cyangwa amaburakindi. Ibyo byose byagendaga bindinda kwigunga cyane ku buryo byaje no kugeraho mbona ibitotsi nkajya nsinzira.

Ubwoba ariko ntabwo bwaburaga mu kigo, hari igihe abacengezi bigeze gutera ku kigo cy’amashuli cya Nyange hagira n’abana bicwamo, ibyo byateye ubwoba mu bigo byose by’amashuli yo hafi aho natwe turimo, ubuyobozi bw’ingabo bufata icyemezo cyo kujya bwohereza abasirikare ku mashuli. Ni muri ubwo buryo rero baje mu kigo cyacu nimugoroba mu ma saa moya turi muri salle des jeux, binjiye mu kigo badutunguye. Bari abasirikare basa ukwabo, nkeka babaga nko muri za Gishwati cyangwa Nyungwe bakabimurira aho, zari inyeshyamba zuzuye.

Ubundi abasirikare twari Tumenyeranye ku Kibuye babaga basa neza bakeye bambara neza, abo rero rwose basaga ukundi washoboraga kubona uwambaye inkweto ya sport mu kuguru kw’ibumoso ahandi mu kuguru kw’iburyo ari butini yambaye. Abagira amakenga kandi bareba kure byihuse twahise tuvuga tuti aba ni abacengezi tu. Ab’inkwakuzi ndumva yari jyewe na Mitali n’undi muhungu witwaga HABIYAMBERE Nestor niba nibuka neza, tuba dukoze mu nganzo turambika inda hasi turakukuruka mpaka no muri direction.

Abo basirikare ntabwo bigeze barabukwa, twabwiye Directeur ko tubonye abasirikari dukeka mo abacengezi, ubwo twahise dusohokana nawe agiye kwatsa imodoka turamubuza duca mu nzu z’abarimu duhinguka ku gasozi kwitwa Kanyabusage twanga guca ku irembo ry’ikigo kuko twakekaga ko hari abandi bahategeye. Twarazengurutse tugera mu mujyi ahita ajya kuri kiosque hari téléphone publique ahamagara mu kigo cy’abasirikare bahita bamubwira ngo duhumure ni abasirikare bohereje kuturinda. Ubwo twahise twisubirira mu kigo, abo basirikare duhurira mu nzira batashye.

Igihe cyarageraga tukajya muri détente y’igihe gito cyangwa y’igihe kirekire, sinakundaga gutaha iyo nabonaga nta bintu byinshi nkeneye nigumiraga ku ishuli, mu bana twagumanaga rero harimo uwitwaga RUTAYiSIRE Roger, twamwitaga kibonke ariko yari ananutse cyane, kwari ukumuvugiraho neza ubundi tukamwita UMVA IYO ROCK, kuko yakundaga kuririmba iyo ndirimbo, yari umwana w’umucikacumu ubona ko yababaye koko, nawe rero yigumiraga ku ishuli, ibiri amambu twararanaga ku gitanda kimwe bimwe bigerekeranye. Twakundaga kuganira akambwira ibye nanjye nkamubwira ibyanjye, namubwiraga ibyo yagombaga kumva kuko hari ibyo ntamubwiraga namwe murabyumva.

Mu byo namubwiye, harimo uburyo naje kubona ishuli, namubwiye wa mudamu Béatha wampaye ishuli, yahise ambwira ati uwo Béatha ni mwene wacu, niturangiza kwiga nzakwereka aho atuye uzamusure umushimire. Iki kiganiro nagiranye n’uyu Roger cyambereye urufunguzo rumfungurira imiryango yo kumenya byinshi ku mateka yanjye. Jyewe na Roger twari twarihaye akazina ka GITI KIMWE NK’UMWUMBATI.(Nzabigarukaho mu buryo burambuye mu gitabo).

Iyo byabaga ngombwa ko nsubira i Kigali, kugaruka byabaga ari indi ntambara, gushaka ticket n’ubundi bufasha bundi umunyeshuli akenera, igihe cyakurikiyeho nasubiye kuri ministeri y’imibereho myiza y’abaturage, icyo gihe noneho abakeneye ubufasha bari benshi, baduhaye ibahasha ya 15.000 buri muntu, kuri jyewe yari ahagije. Gusa hari ikintu cyari cyaranyinjiyemo sinzi impamvu yabinteraga, sinashoboraga kujya ahantu inshuro zirenze ebyiri, nibwiraga ko bazandambirwa ngahita njya gushakishiriza ahandi.

Mvuye aho kuri ministeri ku nshuro ya kabiri, ntabwo nongeye gusubirayo, hari umwana wigaga ku Kibuye ku Mugonero witwaga UWAMAHORO, Papa we ni wa mugabo KALISA wampaga akazi mu kiruhuko dukora ku Muhima ubwo nari nkiga kuri ESA mbere y’intambara, nawe bari baramwishe muri genocide.

Uwo mwana we rero nawe yarashakishaga nkeka ko nta buryo buhamye bwari bwakajyaho bwo gufasha abana b’abacikacumu n’izindi mfubyi. Uwo mukobwa rero nakundaga kujya iwabo mu biruhuko nkabasura we na maman we, ubwo tukaganira iby’ubuzima bwo kwiga n’ibibazo duhura nabyo. Ni muri urwo rwego yandangiye ko mu mujyi wa Kigali hari projet yitwa LKV ifasha abana b’imfubyi kwiga, yangiriye inama yo kujyayo anandangira n’uwo nzagenda mbaza.

Ubwo bwatinze gucya mba nikojejeyo, uwo nahasanze yarambwiye ngo njye kwa Sous-Préfet wa affaires sociales niwe urimo kwandika abakeye gufashwa kwiga, ubwo nageze ku biro bye ndakomanga ndinjira, uwo mu Sous-Préfet yitwaga Valérie GATABAZI. Namugeze imbere nitwaje bulletin n’icyemezo cy’uko ndi imfubyi. Naricaye maze mubwira ikingenza musaba no kumfasha akanshyira kuri liste, yahise ampakanira nta n’ibibazo byinshi ambajije, yambwiye ko umubare wuzuye. Naramwinginze arampakanira, ngiye guhaguruka ngo ngende téléphone yo mu biro bye yarasonnye, arayitaba numvise abaza ngo yitwa nde, bamubwira izina ahita yandika kuri liste yari iri imbere ye, aravuga ngo muzanzanire bulletin ye ejo nyirebe.

Basi ntabwo yari azi uwo akinisha, nahise mubwira nti ni gute ushobora kwanga kunyandika, ukandika umuntu kuri téléphone, yahise ambwira ngo nimusohokere mu biro. Naramwumviye ndasohoka, ariko mpita njya gusaba kwibonanira na Préfet w’umujyi wa Kigali, icyo gihe yari Major Rose Kanyange KABUYE, hari umugabo w’inzobe nkeka ko yari umusirikare niwe wanyakiriye. Yambajije icyo nshakira Préfet, musubiza ko nifuza gufashwa kwiga kuko ndi imfubyi, yahise angira inama yo kujya kwa Sous-Préfet Valérie, ahita atangira no kundangira aho ibiro bye biri, mu gihe yari atararangiza kuvuga, nahise mubwira nti yampakaniye kandi arimo aremerera abandi kuri téléphone.

Ubwo ako kanya yahise afata téléphone aramuhamagara aramubaza ngo ikibazo cy’uyu mwana kimeze gite? Undi ati uwuhe? Ati uyu muhungu uvuye aho, Valérie yahise amubwira ngo munyoherereze numve ibye, nagezeyo nta kindi yambajije yarambwiye ngo witwa nde, mubwira amazina ahita anyandika, ambaza aho niga ndamubwira arambwira ngo ku wa mbere muzaze gufata amafaranga y’ibikoresho.

Nasohotse mu biro bya Sous-Préfet Valérie GATABAZI maze kwizera ubundi bufasha, ku wa mbere ukurukiyeho nagiyeyo nsanga n’abandi benshi baradufotora baduhereza ibahasha irimo nayo 15.000 Frw kuko batubwiraga ko kuba dufite icyemezo cy’ubupfubyi nta minerval bazatwishyuza.

Amafranga narayafashe ngura ibikenewe, nurira bus njya ku ishuli, twari mu bihe birangiza umwaka, sinajyaga mbura imigozi impambira, iyo habaga havutse ikibazo hahitaga havuka n’uburyo bwo kugikemura mu buryo butunguranye, twarangije umwaka naratsinzwe. Hejuru yo gutsindwa hakiyongeraho na 0 yo muri conduite, sinzi ko byari bworohere directeur kurengera umunyeshuli ufite echecs enye kandi afite 0 muri conduite.

Ubwo mahirwe yaje kuvuka ku munota wa nyuma, mwarimu wari titulaire wacu wakoraga ama bulletins witwaga Francoise yari yagize akazi kenshi cyane igihe kimugereraho atarangiza guteranya amanota, azana bulletins mu ishuli, ngo tumufashe guteranya amanota.

Basi murumva ko aho mahirwe atari kuncika, wamenyaga ufite bulletin yawe ukamuvaniramo echecs nk’ebyiri nawe akakuvaniramo, nuko byagenze echecs abazi ubwenge twazivaniyemo, n’uko bukeye mu gitondo bampa billetin yanditseho PROMU!!…………..

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

 

NDAMIRA – Episode 25

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo bulletin yanditseho ko nemerewe kwimuka, mba nyifashemu ntoki zanjye, nari niteguye kwinjira mu mwaka wa 3. Mbere gato ariko tutaratangira ibizami bisoza umwaka, twari twarabanje guhitamo amashami tuziga, icyo gihe muri ETO Kibuye hari ikiciro cya A3 gusa, hakaba n’amashami abiri ariyo Mécanique Générale, na Mécanique Automobile, abigaga mu wa kabiri rero byari ngombwa ko duhitamo amashami tuziga mu mwaka ukurikiyeho.

Muri iyo minsi twahise tumenyeshwa ko hazaza ishami rishya rya Eléctricité, ubwo niryo nahisemo, bivuze ko umwaka ukurikiyeho nari kuzagaruka ahongaho mu wa 3 nkiga ibijyanye n’amashanyarazi.

Igihe cyarageze dufata bus, nta kaburimbo yabaga muri uwo muhanda, habaga bariyeri y’abasirikare ku kiraro kigabanya Kibuye na Gitarama, iyo twageraga kuri iyo bariyeri, twasohokaga muri bus bakadusaka twagaruka tugasanga abasirikare batwicariye mu myanya. Kuko bo abenshi bagiragamo mu nzira, kenshi bagendaga bahagaze, ariko bagera aho tugomba kuvamo twese bagasigaramo bagahita bicara mu myanya yacu.

Byaraturakazaga ariko tukabura uko tubigenza, hari ukuntu rero twigiriye inama yo kujya tubakanga mu cyayenge, iyo bus yabaga ihagaze kuri Nyabarongo twasohokaga twivugisha ngo nsange hari umusirikare wanyicariye mu mwanya arambona, niyo yaba ari Colonel arambona, abasirikare bahitaga bavuga bati aba bana wasanga nabo ari abasirikare bagatinya kwicara mu myanya yacu.

Nageze i Kigali, icyo gihe nakomeje kujya mbana na SINDAYIGAYA Déogratias , nawe wigaga muri Ecole Zairoïse, igihe kiragera iminsi yo gusubira ku ishuli iba iregereje. Muri icyo gihe rero nabwo nasubiye kuri LKV kuko nari ndi kuri liste y’abanyeshuli bagomba gufashwa na LKV nta bindi bintu bindi nabazwaga cyane, gusa ikibazo cyari gihari ni bulletin, kuko yari iriho zero muri conduite. Hari undi mudamu w’inzobe wari urimo kuturebera ama bulletins areba ko twatsinze neza, ageze ku yanjye yanga kunyandika arambwira ngo ninjye ku ruhande ntegereze Sous-Préfet.

Ntibyatinze Sous-Préfet Valérie aba araje bamubwira ikibazo cy’umwana ufite zero muri counduite kandi yimutse kuri bo nari nayicuriye, Valérie yarandebye ubanza ahari yaributse akavuyo nateje nshaka kwibonanira na Préfet aravuga ngo nimumwakire.

Ubwo baratwanditse barangije baduhereza amabahasha n’ubundi arimo 15.000 Frw, ubwo nuriye bus nsubira ku Kibuye mpagaze bwuma. Twahise dutangira amasomo nyine jyewe njya mu ishami ry’amashanyarazi, twari ishuli rifite umwihariko, kuko twigaga turi 15 kandi nta n’umwe wari uhuje n’undi izina ryaba irya famille cyangwa iry’idini, twagiraga n’ibikabyo byinshi cyane, Dady de Maximo ari mu bana twiganaga, tuza no kugira umwarimu watwigishaga igifransa witwa Christophe nawe wambaye hafi cyane, kandi agakunda ibirori cyane.

Uretse kwiga no gukina Volley ndetse n’amakinamico nakundaga byasaze abaririmbyi ba kera bitwaga Group Boney M, iyo nagiraga amahirwe nkabonaga cassette yabo, ubwo nigiraga muri salle de jeux nkiyumvira izo ndirimbo uwabaga ashinzwe Radio ntiyanyangiraga kumva izo ndirimbo zanjye, zanyibutsaga ibihe byiza nagiriye kwa Munyangabe nkera nkiri umwana.

Aho muri ETO Kibuye hari amashuli amwe atarigirwagamo agakoreshwa nka Dépôt za croix rouge, hari umukozi wa croix rouge rero witwaga IRYIVUZE Liliane, wajyaga uza gupakiza ibintu muri izo dépôt cyangwa se baje gupakururamo ibindi, agakukunda kuganira n’abanyeshuli cyane.

Dady de Maximo rero kuko n’ubundi yari umu star, ntabwo ahongaho yashoboraga kuhatangwa, bakundaga kuganira ku nkuru nyinshi ariko cyane cyane kuzerekeranye n’ubuzima.

Mu kuganira rero hari umunyeshuli wavuze ati ariko nubwo bwose tuvuga ibibazo duhura nabyo by’ubuzima, ariko ibya NDAMIRA byo birarenze, nkeka uwo mwana wabivuze yari Dady cyangwa se undi witwaga Emmanuel kuko yari na chef de classe wacu, nawe yari umuhungu w’amafiyeri cyane.

Bakimara kuvuga iryo jambo Liliane yagize amatsiko yo kumenya uwitwa Ndamira, abasaba ko bazamumuzanira akamureba, ubwo Mitali yaranshukashutse njyayo kuko ukuntu natinyaga abakobwa iyo aza kumbwira ko hari umukobwa unshaka ntaho nari kujya. Ubwo Liliane twarahuye turaganira kuko twari benshi, mu biganiro byanjye yumvise ko nkunda indirimbo za Boney M cyane, bucyeye anzanira cassete yuzuyeho nk’indirimo hafi ijana, numva ndishimye cyane, ubundi akajya adutumira iwe ari nka dimanche tuvuye mu misa akadutekera ibiryo dukumbuye, nabaga ndi kumwe na Emmy na Dady, yatubereye imfura nziza Liliane.

Aha nari kumwe na Liliane igihe nigaga muri ETO Kibuye mu 1995-1996

By’umwihariko ambera umuvandimwe ntagereranywa sinavuga umubyeyi kuko twendaga kungana, nabaga mfite ama karito ya biscuit yabaga yampaye twamwitaga Maman buscuit, yari afite umutima uca bugufi kandi wumva abandi cyane, nawe mu gihe gito twamaranye namugiriyeho umugisha mwinshi. Namwisanzuragaho cyane nkamubwira byose kandi byaramfashaga kugira umuntu mbwira ibyanjye ntacyo nishisha, iyo narwaraga yabaga yiteguye gukora ibishoka byose ngakira vuba nawe yambereye Imana y’I Rwanda.

Ntabwo ari Liliane gusa nagiriye ho umugisha kuko iyo nabaga nashobewe umutima wanjye wagiraga aho unyerekeza kandi bigakunda, hari undi mupadiri twakundaga gukinana Volley witwaga Tuyishime, nawe nigeze kumwegera ampuhiramo.

Amasomo yarakomeje gusa haza kuvuka ikibazo gikomeye cy’ibiribwa , sinzi ikibazo cyari cyabaye ibiribwa biba bike cyane ku buryo wakoraga ku isahane rimwe bikaba birashize. Ab’inkwakuzi rero bize amayeri yo kwirwaza ibifu n’ibindi bisaba kwitabwaho bidasanzwe, wasangaga aho twitaga muri infirmerie huzuye, ubwo bagahabwa ibiryo bitetse neza, ariko yabaga ari amayeri.

Nanjye rero icyo cyorezo cyari cyangezeho naritegereje mbona ntabasha kwigana uko abandi birwaza, mpitamo kubeshya ko ndwara umwijima, ubwo nagiye mu gikoni nsaba ko nanjye bangenera ifunguro rijyanye n’uburwayi bwanjye banca amazi baranga neza neza, ubwo nahise njya kwa Directeur mbaza impamvu ntitabwaho nk’abandi barwayi.

Directeur yagiye mu gikoni arabaza ati uyu nguyu we kuki mutamuhaye ibyo agomba, baravuga ngo ntabyo bafite, arambaza ati wowe régime yawe ni iyihe, nti rwose nyakubahwa singorana, ibijumba bitogosheje cyangwa byokeje n’ibishyimbo bidakaranze bitarimo umunyu nibyo nandikiwe na muganga.

Directeur yahise arakara, ati nta soni mwabuze ibijumba n’ibishyimbo bidakaranze? Abakozi bareba hasi, yarambajije uti unywa amata nti cyane, yahise ampereza inote ya 500 ati jya kunywa amata, ahita atanga n’itegeko ko ibijumba bitogosheje cyangwa byokeje n’ibishyimbo bidakaranze bitarimo umunyu bitagomba kubura kuva uwo munsi. Narabifataga nkajya no ku meza nkavanga n’ibikaranze nkijuta narangiza ngasagurira abandi, buri umuntu wese yari afite umuvuno we wo kwirwanaho.

Igihembwe cyararangiye turataha, nsubira aho nabanaga na Déo na famille ye, mu kuhagera ariko mbona bafite ibibazo by’ubushomeri bikaze, Maman Thierry nta kazi yari agifite, Déo nawe ari umunyeshuli, mbega hari ubukene. Muri jyewe numva nishinja kubabera umuzigo, nta kintu bari barigeze babimbwiraho ariko umutimanama wanjye wampatiye gushaka ukundi nakwirwanaho sinkomeze kubabera umuzigo.

Muri famille yacu hari umugabo witwaga NSENGIMANA Evase, yari we mukuru w’umuryango ku ruhande rwo kwa Papa, noneho Bertha yangiriye inama yo kuzajya kumwiyambaza. Yarambwiye ati nta wiyima umuha ahari, wakoresheje uko ushoboye ushaka ishuli, uraryiga mu buryo bukugoye genda wegere Evase ni umuntu mwiza ndakeka atazabura icyo akumarira.

Icyo gihe yari afite bureau kwa Rubangura, nagiyeyo aranyakira mubwira ibyanjye ariko nabanje kumwiyibutsa kuko ntiyari anzi neza, nuko ambwira ko hari ahantu afite ibikorwa ku Kicukiro ambwira ko nazajyayo nkajya mfatanya n’abandi noneho igihe cyo kujya ku ishuli cyazagera akazereba icyo yamfasha.

Ubwo nagiyeyo, yari afite igisa n’uruganda kuko byari bitarakomera, yakoraga za Jus n’ifu y’isombe iseye, mbega nk’ibi byo kwa Nyirangarama niwe wabitangiye. Twararabikoraga hari no hafi y’iwe noneho saa sita nkajya kuruhukira iwe nimogoroba ngataha kwa Déo.

Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze ampa ibikoresho byose nari nkeneye, ampa na ticket intwara ambwira ko ninjya kugaruka nzamuterefona akanyoherereza ticket.

Nahise nsubira ku ishuli, numva nishimye mu mutima kuko nari mbonye umuntu wo muri famille wemera kunyumva no kunyakira. Ntibyatinze twagiye muri détente, nk’uko yari yarabinsezeranyije ntira telephone muri direction, mpamagara iwe mu rugo, nahise nitabwa n’umudamu we, ibyo yambwiye sindi bubivugire aha mbibikiye igitabo ariko nta cyiza na kimwe cyarimo, yari amagambo y’urwango n’ubugome, gusa ijambo rimwe nibuka n’uko yambwiye ngo wabaye ikimenyabose nk’umuravumba.

Umutima warandiye ariko ku rundi ruhande nari narabimenyereye, mu minsi nk’itatu yanyuma mbere yo gusubira ku ishuli nari ndi mu rugo kwa Evase, icyo gihe umudamu we yari mu ruzinduko mu mahanga, umunsi yaziyeho ni wo nanjye nagiriyeho ku ishuli, ntabwo nari muzi, twaganiriye gato ku meza turi kunywa icyayi, nabonaga ari umudamu uvugana ituze, ariko akuntu yanyihindutse kuri phone nibyo byambereye ihurizo.

Evase yari yaranyemereye ko muri vacances nzajya njya iwe, n’ubwo bwose umugore we yari amaze kumbwira amagambo akakaye kuri phone, nafunze umwuka nguza ticket njya I Kigali, nahise nkomeza no kwa Evase mu rugo, nahageze bwije ho gato nko mu ma saa kumi n’ebyiri, ntabwo yari yagatashye. Nta karibu nigeze mpabwa mu nzu, nakomeje kwicara hanze, umudamu we yari ahari n’abakozi, ntabwo abana bari bahari, nakomeje kwicara hanze ntegereza ko baza kumpa karibu mu nzu ndaheba, byageze nko mu maa saa mbiri n’igice imirimo yakorerwaga hanze irarangira bose bajya mu nzu nsigara nicaye hanze.

Umukozi niwe wanyuzagamo agasohoka akongera akinjira mu nzu agakinga, nari mfite agahinda kavanze n’umujinya ariko nsaba Imana byose ari agahinda ari n’umujinya imfashe kubyakira. Nazengaga amarira mu maso nibaza ikibi nakoreye uwo mudamu twabonanye isaha imwe gusa mu buzima bikanshobera, nafashe icyemezo ndagenda icyo gihe nagiye kurara kwa Emeritha kuko yari agituye hafi yo kuri APADE.

Bwaracyeye mu gitondo njya handi kwa Evase bari bafite ibikorwa, njyayo ndakora Evase arahansanga, ntacyo nigeze mubwira narakoze, saa sita nibwiraga ko ndi bujye kwa Evase, bagiye nanjye ndabakurikira umugore we arambwira ngo Evase mutegereze ku kazi, uwo kwari ukumbuza kujya mu rugo mu yandi magambo. Numvaga ntashaka kubwira ibyo bintu Evase, nibwiraga ko kubimubwira byazana intonganya muri famille, mpitamo kumwihorera ndigendera, sinongeye kugaruka aho, icyo gihe Evase yabifashe nabi abifata nko kwanga gukora ariko ntabwo yari azi mu by’ukuri ibindi byambayeho muri iyo minsi.

Muri ibyo bihe nari naramenye ko ababikira b’abizeramariya aribo bandeze, nshakisha amakuru menya aho wa mubikira Soeur Maman Véronique aherereye, icyo gihe yabaga I Kinazi, nasabye Emeritha amafranga ya tike njya I Kinazi, nsanga uwo mubikira arahari ariko ashaje cyane, aho I Kinazi ababikira banyakiranye urugwiro, mpaba ikiruhuko cyose, mbere yo gusubira ku ishuli bampa ibikoresho n’itike.

Icyo gihe nasaga n’uba mu kirere, kuko kwa Déo natinyaga gusubirayo kubera gutinya kubabera umuzigo, kwa Emeritha naho natinyaga kubabwira ikibazo mfite ntinya ko nabo banyinuba kandi bari mu nshuti zanjye, kwa Evase naho umugore yari amaze kunyirukana mucyayenge.

Nagarutse I Kigali mfata igikapu nsubira ku Kibuye, ubwo twari twinjiye muri Semestre isoza umwaka wa gatatu, n’ubwo bwose nigaga ariko umutima wanjye ntabwo wari hamwe, uretse abanyeshuli twiganaga, umuntu wari inshuti yanjye wabaga hanze yari Liliane, nawe ariko yari afite umugabo n’ubwo bwose yakoraga aba i Kigali, nibazaga aho nzataha bikanshobera. Gusa kuberako ko nari naramenyereye guhangayika, narabyirengagije nkomeza amasomo, nubwo natsindaga bwose ariko umwanya wa nyuma wari uwanjye ntawe twawuburanaga gusa nkagira amanota yo kwimuka.

Ntibyatinze rero igihe kiragera turataha, ariko sinari nzi aho nzataha pe, kwa Déo nari naramaze kuhasiba mu mutwe kuko natinyaga kubaremerera, nta handi nari mfite, nasabye Liliane kuba iwe icyumweru kimwe gusa mu gihe ngitekereza aho nzataha, icyo gihe kiri mu bihe byangoye mu buzima.

Liliane yabisabye umugabo we Fravien icyo gihe wari waragarutse gukorera ku Kibuye baranyemerera, nazengurukije umutwe ndeba ahashoboka hose nsanga ntaho pe, naho byashobokaga narabitinyaga nirindaga kugira ibibazo nagiriye kwa Evase. Maze kubura icyerekezo mfata neza, kandi mbona iminsi iri kunsiga, nafashe icyemezo njya kwa Préfet wa Kibuye icyo gihe witwaga Assiel KABERA.

Nagize amahirwe musanga yo, musobanurira ikibazo mfite uko giteye, yari umugabo ugira urugwiro kandi ukunda guseka cyane, KABERA yari inshuti yacu nk’abanyeshuli bo muri ETO Kibuye, kuko yakundaga kuza gukina ping pong mu kigo cyacu, hari abanyeshuli bari bayizi bagakina nawe, ntabwo yari mushya mu maso yanjye kandi yacaga bugufi cyane, yanteze amatwi arambwira ngo icyo kibazo cyawe ni EQUATION A PLUSIEURS INCONNUES.

Yambajije icyo nifuza ko yamfasha, namusabye kumpamagarira Préfet Rose Kabuye akamubwira ko hari umuntu we udafite aho ataha, ibyo byari byoroshye kuri we yarabigerageje téléphone ziranga, yarambwiye ati reka nguhe tike noneho wowe uzagende ubimwibwirire nk’uko waje hano ukabimbwira. Narikirije ampa amafranga 5000 Frw, ubwo ndataha, icyo gihe Liliane n’umugabo we ntabwo bari bahari hari murumuna we Claudine, nuko ndasezera ntaha i Kigali.

I Kigali hari indi famille yarimo abana b’imfubyi bibanaga, umwe muri bo twariganaga kuri ESA mbere yo kuhava, yitwaga GAKIRE Jean Claude, ibibazo byanjye bari babizi, uwo mugoroba niyemeje kubabera umushyitsi ariko uri buzinduke agenda. Nagiyeyo aho bari batuye I Gikondo mu rutoki, iryo joro ndaharara, gusa naraye ntekereza niba ari umwanzuro mwiza kujya kwa Préfet Rose Kabuye. Ntabwo iryo joro nigeze nsinzira ariko nifuzaga gushaka igisubizo kirambuye une fois pour toute.

Muri iryo joro nafashe umugambi ukakakaye, ibyo kujya kureba Rose mbivamo, hari undi mugambi numvaga unyoroheyee kandi mwiza nkurikije imyumvire yanjye y’icyo gihe.

Bwarakeye mu gitondo ndakaraba, ndambara mfata igikapu cyanjye, abo bana mbasezeraho, bambajije aho ngiye mbabwira ko ngiye i Bugande, ariko narababeshyaga ahantu nari ngiye kwari ugupfa cyangwa gukira, numvaga ko nshobora gufungwa cyangwa ikibazo cyanjye kigakemuka.

Nafashe igikapu ngishyira ku rutugu, ndasezera baramperekeza, n’ubwo bwose ntari nigeze mbatangariza ikibazo mfite, ariko barabibonaga, mu maso yabo narabibonaga ko bampangayikiye, ariko nanjye ngatinya kubabwira uko bimeze ngo bitavaho bimviramo ibindi, baransezeye ndagenda.

Namanukiye ku gahanda kavaga kuri ESA Gikondo, mpinguka kuri APEHOT, manuka umuhanda ugana mu Rugunga nkomeza urugendo….Nari ngiye he?

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 26

IJWI RY’IMPUNZI : ” AKANYONI MU NZIRA NDENDE”

$
0
0

Aya maraso y’inzirakarengane ni nde ahama ?

Kwica , kubeshya, kwica, ni nde wabyungukiyemo ?

Uyu mubyeyi ati ubu ntuye umutwaro, kuba nshoboye gusangiza abandi ibyo nabonye. Wowe wanyuze inzira nk’iya AKANYONI, iyo za Kibagira, Bibwe, Shanje, Gisunguti, Rumbisi, Numbi n’ahandi, nawe waciye andi mayira ukaba ugihumeka, wowe waburiye abawe mu nzira ndende, aya mateka ni ayacu.

Natubere impamvu yo kwibaza tuti : ibi byose byatewe n’iki ? Byaturutse ku ki ?Ndetse dutire imvugo ku balirimba ngo «Mana, kuki wabyemeye ?».

Ngwino Akanyoni, ngwino utubarire amararo waraye mu nzira ndende. Shimirwa ubwo buhamya n’ubutwari.

Ikondera libre, 05/02/2018.

NDAMIRA – Episode 26

$
0
0

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Namanutse munsi ya ETL Gikondo na APEHOT, manuka ikiraro cyo mu Rwampala, nerekeza mu Rugunga, ariko aho kugirango nkomeze mu Rugunga, nazamukiye mu kayira kagana mu Biryogo, ariko ku ruhande rwegeranye no mu Kiyovu. Natungutse mu muhanda wa Avenue Paul VI, munsi y’urusengero rw’abaporoso rwitwa Saint Etienne.

Nakomeje uwo muhanda wa Avenue Paul VI wanyuraga munsi ya KIST ahahoze ari ishuri rikuru rya gisirikare ryitwaga ESM. Ubwo mu nzira ngenda nahahuriye n’umuhungu twiganye muri primaire witwaga Elie, yagiye anganiriza ubona ko anamfitiye urukumbuzi rwinshi, ariko mu by’ukuri sinamwumvaga kuko ibibazo byari byandenze, sinari mfite aho gutaha, nagombaga kubona igisubizo kirambye byanze bikunze, abafaransa nibo bavuga ngo Ça va passer ou ça va casser.

Uko uwo muhungu Elie yagendaga anganiriiza niko nagendaga nsatira aho nari ngiye, numvaga bimbangamiye nabuze uburyo mukwepa, kuko nabonaga amfiye urugwiro rwinshi cyane, yashoboraga no kuntegereza nihaye ibyo guhagarara. Mu Rwego rwo kumukwepa rero namubwiye ko hari ikintu nibagiwe maze nsa nk’usubira inyuma gato musezeraho. Yansezeyeho arakomeza, mbonye arenze mpita nsubukura urugendo rwanjye, aho nari ngiye rero nta handi hari ku ntumwa ya Papa mu Rwanda.

Mbega ubwo ni ambassade ya Vatican mu Rwanda, narahageze ngeze ku rugi rwo ku gipangu nanirwa kwinjira nibazaga uko ndibubwire umuzamu. Sinari bumubwire ko nje gusaba visa yo kujya kwa papa, nta na rendez-vous nari mpafite nibwiraga ko nindamuka nisobanuye nabi ashobora kwanga ko ninjira.

Mu gihe nibazaga uko ndibusobanurire umuzamu impamvu ingenza aho ngaho, hahise haza imodoka yari itwawe n’ababikira, nkeka ko yari ivuye guhaha, kuko harimo imbuto n’imboga nyinshi, ubwo imodoka yageze ku irembo ivuza ihoni, ubwo umuzamu aba arafunguye nanjye ubwo mba nyinjiye inyuma nkurikiye imodoka. Umuzamu yagerageje kumpagarika mwima amatwi, ntacyo yashoboraga kunkoraho kuko nari niyemeje kwinjira muri icyo gipangu byanze bikunze, nta cyagombaga kumpagarika uko cyagombaga kuba kimeze kose.

Ababikira bari binjiye barikanze bahita basohoka mu modoka vuba bajya mu nzu, bashobora kuba baranketsemo umugizi wa nabi, nanjye ubwo nahise nicara ku rubaraza aho ngaho, nari nzi agafaransa gake aka ka tura turye. Nashoboraga kwisobanura, ababikira uko bakinjiye mu nzu basohokanye n’abapadiri babiri, umwe yari umuzungu undi ari umwirabura, uwo mupadiri w’umuzungu niwe wambajije ikingenza.

Namusobanuriye byose mu gifaransa gipfuye birumvikana ariko arabyumva, namubwiye ko nta hantu mfite ho gutaha, mbega ko ndi mu kirere, ubwo nari nkivugana n’uwo mupadiri hari undi mubikira wasohotse antuka cyane, ngo urinjira nk’ibandi muri ambassade, ngo tugiye kuguhamagarira police.

Nta kintu na kimwe cyashoboraga kunkanga kuko nari niyemeje kuva aho ngaho hari igikozwe kandi numvaga ko ubwo ari muri ambassade yo kwa Papa byanze bikunze batihutira kumpamagarira Police.

Uwo muzungukazi w’umubikira yasubiye mu nzu n’uburakari bwinshi anzanira imineke 3 mu gashashi hamwe n’umugati arampereza ngo cyangwa wabuze ibyo kurya? Ngo ngaho rya maze ugende, uwo mupadiri yamushyize ku ruhande aramuvugisha, ubanza ahari yaramubwiye ati wikomeza gukina mu bikomeye.

Uwo mupadiri yahise asubira mu nzu nsigarana n’uwo mupadiri wundi w’umwirabura ambaza uko ikibazo cyanjye giteye mbimusuburiramo. Ataragira icyo ambwira wa mupadiri yari agarutse anzanira icupa ry’amazi arambwira ngo mbe ntegereje gato hari icyo bagiye gukora, yasabye wa muzamu kunzanira intebe nkicaraho.

Intebe barayizanye ndicara, abari mu nzu bose uko bakabaye barasohokaga kundeba bagasubirayo, intumwa ya papa sinzi niba nayo iri mu basohotse kundeba cyangwa niba ari we wanyakiriye simbizi kuko ntabwo nari muzi. Hashize nk’iminota 30 nicaye ahongaho, hari imodoka yavugije ihoni hanze, umuzamu yahise akingura hinjira imodoka imeze nka Daihatsu ya camionnette nkeka yari mu bwoko bwa Dyna.

Iyo modoka yari itwawe n’umupadiri nari nsanzwe nzi witwaga Padiri Carlos wabaga mu Gatenga, ubwo yavuye mu modoka yihuta ahita yinjira mu nzu mu minota nk’ibiri aba arongeye asohokanye na wa mupadiri wundi baza aho ndi aramunyereka. Padiri Carlos yahise ansuhuza arambwira ati: fata igikapu cyawe tugende, ku mutima nahise numva ko ari Padiri Carlos bahamagaye ubwo wa mupadiri yambwiraga gutegereza akanya gato.

Ubwo nahise mpaguruka n’igikapu cyanjye ndamukurikira, muri iyo modoka yari ari kumwe n’undi muhungu w’umusore w’umunyarwanda ubona ko twari mu kigero kimwe.
Ubwo twahise dufata urugendo twerekeza mu Gatenga, Padiri Carlso arambwira byo gutebya ngo ngwino tujye kwirira ingurube umbwire ibyawe neza, akomeza ambwira ati: wakoze amakosa akomeye hariya ni muri ambassade washoboraga kuba wafungwa n’uko wakiriwe n’umuntu mwiza. Ku mutima naravuze nti iyo aza kuba ari wa mubikira nahasanze biba byabaye ibindi.

Mu gihe gitoya twari tugeze mu Gatenga, Padiri Carlos anyakira mu biro bye anzanira icyayi n’umugati ambaza neza uko bimeze ndamusobanurira, arambaza ati: ese ufite imyaka ingahe ndamubwira, n’uko arambwira ati: wowe uri mukuru ntabwo twabasha kugushyira mu kigo cyacu. Kubera ko nari namubwiye aho nari naraye, yambajije niba nasubirayo nkabasaba gutanga contribution ariko bakemera kuncumbikira.

Ntabwo abo bana bari kwanga kuncumbikira ahubwo ni ubwoba njyewe nari nifitemo bwo gutinya kugora abandi, Carlos namusubije ko ndibusubireyo nkabibasaba, yahise ampa amafranga 20.000 frw, arambwira ati:genda utange contribution muri iyo famille, noneho nusubira ku ishuri uzaze nguhe ibikenewe, anansaba ko kandi nzajya ngaruka buri munsi mu Gatenga.

Amafaranga narayakiriye ndamushimira ndangije mfata igikapu cyange ngaruka kwa GAKIRE na DAVID na barumuna babo na bashiki babo. Ubwo ngezeyo kuko nabisanzuragaho, nababwiye iby’urugendo mvuyemo baraseka baratembagara barambaza bati: ese ubundi iyo urinda ufungwa wajyaga he iyo uguma ahangaha? Ubwo nyine twarabisetse turangije dukomeza ubuzima nkomeza kubana nabo.

Bwarakeye mu gitondo njya mu Gatenga nk’uko nari nabyumvikanyeho na Padiri Carlos, ubwo hari imirimo yakorwaga aho ngaho nko gusiga amarangi gukora amasuku, gusimbura amatara yapfuye mbega uturimo nk’utwo duto duto, twarabikoraga saa sita tukarya ni mugoroba ngataha.

Igihe cyo gusubira ku ishuli cyarageze njyayo, ampa ibintu byose bishoboka umunyeshuri akenera ngo ajye ku ishuli, amakaye amasabune, ama colgate, uburoso, amafranga, mbega byose, anangerekeraho n’imyanda myiza cyane, akarusho kandi n’uko byabaga ari ibintu by’abazungu byabaga bikeye ku buryo bugaragara.

Yampaye ibikenewe byose ku buryo bitari na ngombwa ko ngaruka mu gihembwe hagati kureba ibindi. Yari yampaye ibyo nzakoresha umwaka wose. Naramushimiye musezeraho, ngaruka murugo nitegura urugendo, bukeye mu gitondo abo basore na bashiki babo nabo mbasezeraho mfata urugendo runsubiza ku Kibuye.

Nageze ku Kibuye ndi umuzungu, abanyeshuli bari batangariye ibyo bikoresho mfite nari nageze ku rwego rw’abana bihagazeho, umwaka wa kane nawize neza nta kibazo na gitoya mfite. Amasomo y’uwa kane twarayize bigeze hagati tujya mu karuhuko gato, ndashyugumbwa byo gukumbura i Kigali, nanjye nza muri ako karuhuko, ariko byabaga ari icyumweru kimwe, kirangiye ndagaruka, amasomo arakomeza. Ubwo semestre ya mbere iba irarangiye noneho abanyeshuli bose bajya mu kiruhuko kirekire nkeka byari nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu, icyo gihe twebwe twigaga semestre ntabwo byari trimestre.

Jyewe rero nk’uko akenshi nari nsanzwe mbigenza nigumiye ku ishuli, hari abana benshi bari barasigaye ku ishuli, dukomeza kubana gutyo igihe kiza kugera ibiruhuko birarangira, ubwo kwari ugutegereza abagiye mu biruhuko bakagaruka amasomo agakomeza. Umunsi wo kugaruka kw’abanyeshuli byabaga ari ibirori ku banyeshuli basigaye mu kigo, kuko hari nk’ibintu babaga baratumye abanyeshuli bagiye mu biruhuko, utubaruwa tw’amacuti yabo, incuti yawe se izaza ifite agafaranga musangire icupa dore ko banaETO twikundiraga agahiye n’ibindi byinshi.

Ku ifoto uwo wambaye lunettes ni Mitali uwifashe ku itama ni NGABOYISONGA Edmond, naho uwicaye hagati ya Edmond na Mitali ni Nyakwigendera Bahizi Emmanuel

Ku italiki ya 22/06/1998 niba nibuka neza nibwo abanyeshuli ba nyuma twari tubategereje ngo amasomo atangire, uwo munsi wari nk’iyindi yose, nari ntegereje abanyeshuli b’inshuti zanjye ko baza.

Mubo nari ntegereje harimo Dady de Maximo kuko uretse no kuba ari we twamenyanye bwa mbere nkigera muri ETO, twiganaga mu ishuli rimwe, tugakina umukino wa Volleyball twese, twanabanaga kandi mu itorero ryitwaga Urwibutso aho twakinaga amakinamico hakabamo n’ababyinnyi, si ibyo gusa kandi byaduhuzaga yagize uruhare rukomeye ngo menyane na Liliane, hari inshuro nyinshi twajyaga dukwepa tukajya kwa Liliane wenda yagize nk’ibirori akaduha ama brochettes tukirira tukazanira na bagenzi bacu, ikindi twari duhuriyeho na Dady n’uko twese twari abakene bihagararaho.

Undi mwana nari ntegerezanyije amashyushyu menshi ni NSHIMIYIMANA Emmanuel uyu we yigaga muri Mécanique Générale ariko akaba nawe inshuti yanjye y’akadasohoka, cyane ko hari na mwene wabo w’umukobwa wigaga i Nyange witwaga Hyacintha twari inshuti, ubwo nabaga nzi neza ko byanze bikunze Manu ari buzane akabaruwa gashushanyijeho imitima ibiri harimo icumu ryambukiranya ako niko twitaga akabarwa k’urukundo. Ariko ubwo byagarukiraga aho ngaho gusa mu mabaruwa, ntabwo iyo nkumi nashoboraga no kuba nayireba mu maso nashoboraga kwikubita hasi kubera ubwoba.

Ku rwanjye ruhande ni abo nari ntegereje cyane ariko buri wese mubo twasigaranye yabaga afite uwo yifuza ko yaza mbere bitewe n’impamvu zinyuranye. Mu masaha ya ni mugoroba nk’uko byari bisanzwe twari duhagaze ahareba ku marembo y’ikigo ngo turebe ko abo dutegereje bahinguka, ariko amasaha twari twaramenyereye yararenze dutangira gukeka ko bus ishobora kuba itaje. Mu gihe twibazaga uko gutinda kose, nibwo twamenye inkuru y’incamugongo ko bus yari itwaye abagenzi ivuye i Kigali ikanyura i Nyange yerekeje ku Kibuye yatezwe n’abacengezi bakayirasa hakaba haguyemo abantu benshi cyane, ubwo nibwo twatangiye no kubona abanyeshuli bamwe babashije kurokoka icyo gitero binjira mu kigo.

Birumvikana ko twikanze tukanahungabana, ubwoba bwahise budukwiramo twese, icyo gitero cyari cyabereye ahitwa ku i Rambura urenze i Nyange uza ku Kibuye, cyaguyemo abantu benshi cyane, abanyeshuli, abasivile, ndetse n’abasirikare.

Dore uko Mwicira Mitali Dady de Maximo nawe warokotse icyo gitero yabintangarije ubwo nari mubajije kunyibutsa abana twiganaga bakiguyemo:

”Alain KUBWIMANA alias Manyoni wavukaga i Kinyinya, BAHIZI Emmanuel wavukiye i Mutongo muri Cyimbogo, Karangwa Jean Damascène wari umucikacumu, iwabo niwe wenyine wari wararokotse arererwa kwa Bourgmestre wa Mabanza witwaga Abimana Mathias. Hari n’umusirikare twari twicaranye witwaga Sous-Lieutenant cyangwa Lieutenant Bertin, hari n’undi mukobwa wigaga i Mudende muri université witwaga KANAMUGIRE Antoinette abo bose bari bicaye hafi yanjye barapfuye. Alain we yashizemo umwuka nkangutse nari mu bitaro bya Kibuye, yari ku gitanda twegeranye arampamagara, we byarangiye turi kuvugana mufashe akaboka nanjye ngaramye ku gitanda muri za serumu, yewe nava muri bus nahagurutse munsi y’intebe nunamutse ariwe duhuza amaso bamurashe ava amaraso mu jisho arambwira ngo: Mita Sha ndapfuye! Nti humura ati: ngo? Nti:humura wowe senga Imana gusa, ako kanya nibwo Emmanuel Dushimimana yanyuzaga mu idirishya. Nasohotse Alain apfukamye aho nyine uko nakunamutse nasanze apfukamye amaraso ari kuva mu jisho adudubiza amanuka ku munwa na visage yose , ubwo Manu yaranyirukakanye ariko tumanuka aho za Rambura ya Nyange abaturage mu mirima baduha induru, twiruka, naje kunanirwa aho ngaruriye ubwenge nibuka ko nari kumwe na Bahizi nshaka gusubira inyuma. Sinzi ikintu cyabaye ndaraba naje gushiduka Manu ampetse anzamukana umusozi kugeza ku muhanda wa Birambo utunguka hepfo ya za Rubengera mu gasanteri habaga kera umugabo wari ufite cooperative witwaga Kayumba wari waranishwe n’abantu batamenyekanye mbere yaho gato akaba yari umukwe wa Pasteur Gahiga wari Directeur wa groupe scolaire y’i Rubengera. Ako ga centre nakibagiwe izina niho nakangukiye Manu ajya mu muhanda ahagarika Toyota Hilux badushyiramo no ku bitaro bya Kibuye ariko nahageze nataye ubwenge kuko isasu ryari ryanyuze mu mutwe hafi y’agahanga navuye amaraso menshi cyane kandi aho akaboko bari bateye grenade hari hari igikomere kinini navuye cyane. Muri make n’intoki nazo z’akaboko k’imoso harimo écran nari natakaje amaraso menshi nacitse intege, ubwo nakangutse ku gitanda Alain ari kumpamagara ndakanguka nisanga muri za serumu arambwira Ngo: Mwana w’iwacu ndapfuye! Nti dusenge niko gutangira kumira ururimi atitira mpamagara abaganga nti: Mumufashe ururimi, baza kurukuramo, umutima usimbagurika azana ibifuzi mu kanwa anaruka amaraso kumbi bari bamurashe muri ka kobo gatandukanya ibituza byombi mu gifu yavuye ntawabibonye yahise apfa dufatanye akaboko ku bitanda byegeranye. Numva ntaye ubwenge ndongera ndasinzira naje gukanguka nka saa munani z’ijoro niko gutangira kubaza aho Bahizi ari! Nibutse byinshi ubwo bakambeshya ngo yaje nsinziriye nkongera gutyo gutyo nuko bujya gucya Kayumba Innocent niwe winjiye arira nti: ariko kuki Bahizi atarimo kuza kundeba? Kayumba yaransubije ati yapfuye! Yabivuze bisa nk’ibimucitse kuko ngo bari bababujije kugira icyo bambwira…….. ibindi nibirebire ibyakurikiyeho gusa hari induru nicyo nibuka, Edmond bamurashe amaguru uko yakicaye muri bus ari ku relax niko amaguru bayarasiye hejuru amanitse ku ntebe y’imbere, hari n’umubikira nawe wari warashwe nibuka ko nawe ari indege (kajugujugu) yahamukuye. Na Edmond nawe yajyanywe i Kigali nyuma , Cyimana Albert nawe yari yagize ikibazo kubera kumanuka yibarangura ku musozi nibuka ko yari yagize ikibazo mu ruhago. Byari ibyago muri Kibuye hose abantu bashize, bus havuyemo bake cyane bavuga 41, ariko abagera hafi 100 ngo barapfuye abari bahagaze bo ubanza ntawarokotse“.  Ng’uko uko Mitali yabintangarije.

Uyu Dushimimana Emmanuel, Mitali avuga hano yari chef de Classe wacu, naho uyu Edmond, ni NGABOYISONGA Edmond umwe muri ba bana twajyanye muri Bus nje gutangira muri ETO Kibuye, NSHIMIYIMANA Emmanuel nawe yarokotse muri iki Gitero ariko we ntabwo yahise yiruka yavuye mo nyuma.

By’umwihariko Bahizi na Edmond bari inkingi za mwamba mu ikipe yacu ya Basketball naho uyu Alain nawe yari umukinnyi mwiza mu ikipe yacu ya football.

Uwo munsi wari mubi muri Kibuye yose, cyari icyunamo muri ETO Kibuye, igihe cyarageze bene wabo w’abo bana bari bishwe baza gutwara imirambo yabo, turabaririra birarangira nta kundi ubuzima burakomeza.

Amasomo yarakomeje rero dushyiraho imbaraga nyinshi kuko twagombaga no gukora n’ikizamini cya Leta, ku rwanjye ruhande nta bibazo byinshi nari mfite byabangamira imyigire yanjye kuko ya operation nari nakoze ku kicaro cy’intumwa ya Papa mu Rwanda yari yabyaye umusaruro ushimishije, Padiri Carlos yari yakoze ibirenze ibikenewe ngo mbashe kwiga neza, nta rwitwazo rero nari mfite nagombaga kwiga nshyizeho umwete ngo ntazabura Diplome…

Biracyaza……………

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: lbe125@yahoo.fr

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 18

NDAMIRA – Episode 19

NDAMIRA – Episode 20

NDAMIRA – Episode 21

NDAMIRA – Episode 22

NDAMIRA – Episode 23

NDAMIRA – Episode 24

NDAMIRA – Episode 25

Viewing all 142 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>