Quantcast
Channel: Amateka Archives - Umunyarwanda
Viewing all 142 articles
Browse latest View live

“Nadine UWASE BICAMUMPAKA, kuki Inkotanyi zakwishe?”:Didier BICAMUMPAKA


Tembera urugo rwa Perezida 1 w’u Rda||Umwuzukuru we amennye amabanga mutamenye kuri Mbonyumutwa

Ijwi ry’Amerika yavuganye na bamwe mu bagize uruhare muri Coup d’Etat yo mu 1973

$
0
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2020, Radio Ijwi y’Amerika yatangiye uruhererekane rw’ibiganiro ku gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Geregori Kayibanda cyabaye ku wa 5 Nyakanga 1973.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Vénuste Nshimiyimana yaganiriye na bamwe mu bafite icyo bazi kuri iyo Coup d’Etat cyangwa abayigizemo uruhare.

Mu baganiriye na Radio Ijwi ry’Amerika harimo:

-Colonel BEM Athanase Gasake icyo gihe wari Capitaine ayoboye Escadron de Reconnaissance

-Jean Marie Vianney Nkezabera umuhungu wa Pierre Damien Nkezabera wari Minisitiri w’Ubuhinzi ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda

-Colonel Laurent Serubuga wari Major icyo gihe ashinzwe abakozi mu buyobozi bukuru bw’ingabo ndetse yari mu basirikare bakuru bafashije Perezida Habyalimana gufata ubutegetsi.

-Colonel Aloys Simba wari Major wari uyoboye ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse yari mu basirikare bakuru bafashije Perezida Habyalimana gufata ubutegetsi.

Mushobora kumva ikiganiro cyose hano hasi:

PADIRI MUDASHIMWA GASIPARI

$
0
0

Padiri Mudashimwa Gasipari yavukiye mu Murera wa Ruhengeri. Amashuri abanza yayize kuri misiyoni ya Rwaza. Yize seminari ntoya i Kabgayi ayirangije akomereza mu iseminari nkuru i Nyakibanda. Yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1953. Ku rutonde rw’abapadiri ba za diyosezi b’abanyarwanda ari kuri nimero y’112. Yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Nyundo, aho yabaye uwungirije padiri mukuru ku Nyundo; yayoboye koleji y’Inyemeramihigo ku Gisenyi ayihimbira indirimbo yayo y’imihigo yitwa Inyemeramihigo. Yabaye kandi ushinzwe uburezi muri Diyosezi. Avuye muri Diyosezi ya Nyundo yagiye muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yakoze igihe kirekire mu iseminari ntoya ya Rwesero ari naho yiciwe  n’Inkotanyi hamwe na bagenzi be mu mwaka w’1994. Yahimbye indirimbo nyinshi. Zimwe muri zo zizwi nk’indirimbo zahimbiwe ingabo z’u Rwanda, izindi zijyanye n’iyobokamana, izindi zigamije kuvuga ibigwi bamwe mu banyarwanda. 

Nkuko ambasaderi Kabanda abivuga mu gitabo cye, Padiri Mudashimwa Gasipari ari mu bahimbye indirimbo yubahiriza igihugu mu mwaka w’1963. Dore zimwe muri izo ndirimbo twavuze haruguru.

UMUTAGA W’URUKEREREZA

Iyi ndirimbo padiri Mudashimwa Gasipari yayihimbiye Musenyeri Bigirumwami Aloyizi, iririmbwa n’abaseminari, mu gitaramo cyabaye ku munsi wa kabiri wa Kamena 1952, yaraye yambitswe ikamba ry’ubwepiskopi. 

Dore amagambo yayo:

Umutaga ucyuye impundu iwacu ni uyu

Umutaga w’urukerereza rwera inkesha wakeye.

Wakereye Indatwa, Indatwa idakemwa

Ariwe Musenyeri, Iriza ry’u Rwanda

Nimumurebe munezerwe.

1.  Nimwakire izi mpundu zihunze u Rwanda

Babyeyi babyariye Imana, bakayirerera gikristu

Uyu mutahira Papa atoye ari mu ntore mwatanze

Nimumurebe munezerwe.

Reka natwe twizihize uyu mushumba ubateye ishema,

Gwira Muhire wuje urugwiro, gwira, gwira.

Mwiza Imana isangije ubukuru n’ububyeyi

Hirwa, hirwa.

2.  Rugira yahanze ibintu byose,

Yagukunze utaranavuka,

Ishaka kuzakugira umwihariko, gwira

Muhire Imana yahanze, gwira.

3.  Batisimu wahawe ukiri muto,

Yagutandukanije na Sekibi,

Roho yawe itakwa inema ntagatifu, gwira,

Muhire Imana yatatse, gwira.

4.  Kunogera Yezu udatezuka, wabyitoje utizigama,

Mu mashuri na Seminari, hirwa

Uwanogeye uwagukunze, hirwa.

5.  Iyagennye byose iranezerwa

Umutima wawe iwugira inteko

Igushyira mu bari b’Altari

Uwanogeye Iyagutoye, hirwa.

6. Kiliziya ishatse umutahira

Papa w’i Roma arakwibuka

None agutoyeho icyegera, hirwa

Gwira Muhire wuje urugwiro

Gwira, gwira.

7.  Mwiza Imana isangije ubukuru n’ububyeyi

Hirwa, hirwa.

Gahorane ikamba, gahorane ikamba, rumuli

Rumuli rw’ihangu rwanga ubwire,

Kiliziya uhawe urayihire.

8.  Uyibere iremezo ry’ubudahinyuka,

No mu buvivi uzahore uvugwa.

Hirwa, ramba gwira Mugabe w’inganji,

Hirwa, hirwa, ramba gwira Mubyeyi ukwiye impundu

Hirwa, ramba, gwira ramba ku Nyundo sugira i Rwanda

Hirwa, ramba, sugira.

NYIRINGOMA ZOSE

Iyi ni imwe mu ndirimbo za padiri Mudashimwa Gasipari zifashishwa mu iyobokamana. Dore amagambo yayo:

Nyiringoma zose watashye muri twe,

Tukwihaye twese uko tungana.

1.  Bakristu mwese nimwibumbire hamwe,

Namwe bamarayika beza muduhimbaze,

Turate ingabire ihatse zose ni Rugira,

Nyir’izina turi kumwe.

2.  Abanzi bacu ntibagira umubare,

Kudutwara ni cyo bashaka ngo tukwimure;

Turakwiringiye, Yezu wacu turwaneho,

Wowe musa twahisemo.

3.  Ba umwami wacu utugenge wenyine,

Tugutuye imitima itatse ubutungane;

Tubane Rumuri rw’abagenda mu maganya,

Tujye tuguhungiraho.

INTIGANDA MU RWANDA

Igisenge

Dukenyere dukeshe imihigo

Twinikize uruhwerekeza

Ducurange urukerereza

Turirimbe intwari zo n’indacogora

Umuvugo

Zesa imirera mu marembo ya Ruhondo

Ab’i Muhura na Gasabo

Bagataha i Kangoma na Muyunzwe

Umusumo wa Gihira na Mutongo

Bagasanga urwa Kabona na Buyanga

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zata amajoro izo ndibori zikaneka

Ab’ibishegu bagashwara

Bakabandwa icyarimwe Nyabirungu

Izi manzi, zambariye kujijura

Kanyarwanda, niyambarire kujijuka

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zanga umugayo ga izo ntwari zikamasha

Ab’i Murambi bakarambya

Zigahunga za nyagwa amabandi

Abahashyi, ba Nyakizu na Nyakira

Baratuze, nibimakare bararinzwe

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zamamarizwa ku Kirembo na Kirimbi

Ab’i Muhanga bati “ni uko”

Inyarwanda noneho zirahimbye

Imiryango, yereranye birahwitse

Muraberwe, musanganire urwo rugwiro

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Mwa bavunyi mwe turabizi murashoza

Abazi inamba ya rubanda

Barashima nta mpaka uwo murava

Umurego, wakomeye urarambe

Murashinge mukungahaze iyo ntego

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

INZIRABWOBA ZO MU RWANDA

I.                     AMATEGEKO CUMI ZIGAMBANA

1.   Mu rya kagoma – Rambagira

2.   Mu bushorishori-Tondagira

3.   Mu butayu – Kuraguza

4.   Mu ruhira – Hirimbana

5.   Mu bimanga – Haramba

6.   Mu bishyamba – Rimbagura

7.   Mu bishanga – Jabagira

8.   Mu ngeri – Reremba

9.   Mu busunzu – Iburuka

10.   Iteka ryose – Inzirabwoba

II.                   URURIRIMBO

A.  Umushozi ni ikobe rirerire mu majwi abiri, riherekeza inzirabwoba mu isibo yazo, ari mu myiyereko, ari no mu ndwano.

B.  Igisenge:

Inzirabwoba –(:I, i: Inzirabwoba: (2) Rambagira (2) i. I (5) Tumbagira, Tondagira, Kuraguza, Rimbagura, Tumbagira, Tondagira, Kuraguza, Rimbagura.

C.  Igisigo:

1.   Reba (3), dore inyange iwa Rwogabicu,

Reba (3) izo mpiza zirururutse,

Zigeze (2) iwacu zibyara inkuba,

Zihetse imitimba ku mabega.

2.   Reba (3) abahungu mu rya kagoma

Baje (3) baratamba barambukanya

Kwambuka (2) kwabo ni “mpa umugozi

Dukure umutsindo iwa Nyoni”

3.   Reba (3) urugamba ubu rwahinanye

Kenga (3) ziratwaje zirunamutse

Zimaze (2) kwica Rugombituri,

Wakekaga kwiba umugono

4.   Reba (3) izi ntwari iwa Rwamamara

Berwa (3) imidende iratamirijwe

U Rwanda (2) rwacu rugiye iburyo

Rurambe mu myaka amagana.

N.B. Impakanizi ni: – Inzirabwoba (4). Ngizi zirasesekaye (3)

IMBANGULIRAKUBANZA

Inyikirizo:

Zim zim – zim zim zim

Ta ta   – ta ta ta

Tu tu   – tu tu tu 

Tutu tutu tutu

Imbangulirakubanza (2x)

Tuliyo

Rwanda rwatubyaye Zim zim zim

Tuliyo

Ingamburuzabakinzi Vum vum vum

Tuliyo

Imvugutirakugeruza taerarata

Inyange rwirahira

Imihigo yacu twese

Imbangulirakubanza

Vim vum ta tu

Ishyaka ibakwe umurego

Imbangulirakubanza!

1. Kinga. Kinga za bulende

Zize. Zize zize zize

Zize Inkazamurego

Zitahe. Zitahe zayogoje se

Mbangulirakubanza

2. Banza. Banza ku rugerero

Wihe.  Wihe ibigwi mu Rwanda

Uhundwe. Uhundwe impundu ndende se

Mbangulirakubanza

3. Berwa. Berwa ku itabaro

Wese. Wese imihigo cyane

Irenge. Irenge i Bwerankore se

Mbangulirakubanza.

Uburyo Mudashimwa Gasipari yapfuye, uretse wenda abarokokeye mu gace yiciwemo muri Mata 1994 (we n’abandi bihayimana babaga ku Rwesero) bashobora kubitangira ubuhamya, hari n’abanditsi babikozeho ubushakashatsi. Barimo Judi Rever na Abdul Joshua Ruzibiza.

Mu gitabo cya Judi Rever mu kiganiro yagiranye n’umusilikari mukuru witwa Petero wari muri Giti mu rwego rwa DMI uyu yamubwiye ko binjiye muri Giti na Rutare ari mu bakuru ba Batayo ya 21 yari iyobowe na Nzaramba Maritini. Kayumba Nyamwasa we yari ahari kuva bigitangira aho yari kumwe n’abandi bari bafatanyije mu kazu k’ibyuma muri Rutare, hafi y’aga centre k’ubucuruzi, hatari kure y’agashyamba k’ibiti by’akasiya. Muri metero 150 uvuye aho hari umurima w’urutoke. Uwo musilikari yabwiye Judi Rever ko Nyamwasa ariwe wayoboraga ibikorwa bya gisirikari muri Rutare, Giti na Kinyami. Kandi ko, liyetona Mupenzi yari akuriye yategetse abasirikari be kwica padiri Mudashimwa Gasipari n’abandi bihayimana b’abahutu bari mw’iseminari yo ku Rwesero. Uriya musirikari Petero yabwiye Judi Rever ku byerekeye Nyamwasa ko nta kintu kijyanye n’ubwicanyi cyashoboraga gukorwa atagitegetse. Yongeraho ko Nyamwasa yavuganaga buri gihe na Kagame.

Lt Abdul Joshua Ruzibiza, dore uko we avuga iby’urupfu rwa padiri Mudashimwa Gasipari, mu gitabo cye cyitwa :“Rwanda. L’histoire secrète.” 

Agira ati:

“Nyuma  y’italiki ya 16 Mata, amakompanyi amwe yo muri batayo mobile 21 yari amaze gufata igice kinini cya Rutare muri Byumba. Bari banatangiye gutera amabombe muri komini Giti, hafi ya Rwesero. Ingabo za FAR zimaze guhunga, abasirikari ba FPR bayobowe na liyetona koloneli Nzaramba Maritini, bamanutse bagamije guhura n’abayoborwaga na koloneli Musitu Charles. Aba, bari barageze muri ako karere mbere. Kuri 22 Mata, bagabye igitero kuri seminari ntoya ya Rwesero, mu duce twa Ruzizi, Karushya, na Ntaremba. Kubera ko ingabo za FAR (za leta y’uRwanda icyo gihe) zari zarahavuye, urebye nta mirwano yahabaye, ahubwo habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe abaturage.

Mbere yo gukomeza urugendo rwe agana i Kigali, liyetona koloneli Nzaramba yategetse abasirikari be gushyira abihayimana hamwe n’abandi bahutu bize, nuko bakabica. Bamwe biciwe muri segiteri ya Ntaremba, hafi y’ibiro bya komine Giti, abandi barimo abihayimana biciwe i Karushya. Abihayimana bishwe icyo gihe ni ba padiri Hitimana Yozefu, umuyobozi wa seminari ntoya ya Rwesero, Nkundabanyanga Atanazi, umucungakigega wayo, Mudashimwa Gasipari, Havugimna Alegisi, Mulindwa Fawusitini, Mulinda Fideli, Muhayimana Celesitini, Mushyenderi Ogusitini, n’ababikira batatu hamwe n’abakozi basanzwe b’iyo seminari. Bishwe kuya 23 Mata. Abo bihayimana bose bishwe kubera ubwoko bwabo. Ubwo bwicanyi bwayobowe n’umukozi wo mu butasi witwa Rusagara Antony.

Nyuma yuko batayo mobile 21 yerekeje i Kigali, aho hasigaye itsinda ry’abasirikari riyobowe na kapiteni Dan Munyuza, ba serija Idahemuka Tarisisi na Janviye M. bari bashinzwe gutoratora no kwica ababaga barokotse ubwicanyi bwakozwe na batayo mobile 21. Iryo tsinda ryishe abantu batabarika mu masegiteri yose ya komini Giti, nyamara iyo komini yari yabaye intangarugero mu kurwanaho no guhisha abatutsi: niyo yonyine mu Rwanda itarapfuyemo umututsi n’umwe. Mu gace ka Ruzizi abantu bageze kuri 200 bishwe na batayo mobile 21. Ubwo bwicanyi abakekwa kubugiramo uruhari ni: liyetona koloneli Nzaramba Maritini, kapiteni Munyuza Dan, serija Idahemuka Tarisisi, na koloneli Musitu Charles.”

Byanditswe na:

Maniragena Valensi
Murorunkwere Darıca
Nzeyimana Ambrozi

Ijwi ry’Amerika: Coup d’Etat yo mu 1973 igice cya 2

Kudeta yo muri 1973 mu Rwanda: Igice cya Gatatu

$
0
0

Ikiganiro Murisanga kirakomeza ibijyanye na kudeta abaye mu Rwanda ku mpeshyi yo mu mwaka wa 1973.

Mu kiganiro cya mbere himbanzwe cyane ku ijoro ry’uwa Kane rishyira uwa Gatanu Nyakanga 1973.

Icya kabiri havuzwe ku ifatwa n’ifungwa ry’abanyapolitiki. Ibi biganiro byombi byishimiwe n’abantu benshi, baha ibitekerezo, bandikira, banahamagara Radio Ijwi ry’Amerika.

Ikiganiro cya gatatu haravugwa ahanini ibitekerezo byanyu, byibanda ku bimaze gutangazwa byaba byarabaye kuri iriya tariki.

Abavuga benshi ni ababikurikiriye hafi. Ni kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika.

Ijwi ry’Amerika: ikiganiro cya 4 kuri Coup d’Etat ya 1973

Gervais Condo yaganiriye n’umwami Kigeri mbere ko atanga. Yamubwiye byinshi. Ni iby’urupfu rwa Rudahigwa


Prezida Habyarimana yabujijwe gushyingura Gregoire Kayibanda

$
0
0

Umwe mu batangabuhamya twavugishije muri ibi biganiro byerekeye ukuri kuri Coup d’Etat yo ku wa 5 Nyakanga 1973, Prezida Habyarimana yabujijwe gushyingura Prezida Grégoire Kayibanda.

Mu kiganiro Murisanga cyiyoborwa na Venuste Nshimiyimana buri cyumeru, Mme Karwera Mutwe Spérancie yamuhishuriye ko Kavaruganda Joseph wari Prezida w’urukiko rurinda ubusugire bw’itegeko nshinga.

Uyu yabujije Prezida Habyarimana kujya gushyingura uwari umukuru w’igihugu yavanye ku butegetsi, agira ati : «Ntujye gushyingura iyo mbwa».

Uko Perezida Habyalimana yarekuye Michel Shumbusho wafunzwe afite amezi 2!

$
0
0

Mu kiganiro Murisanga kuri Radio Ijwi ry’Amerika umunymakuru Venuste Nshimiyimana aratugezaho igice cya gatandatu kuri Kudeta yabaye mu Rwanda muri 1973.

Aragaruka ku mwana wafunzwe afite amezi abiri ari kumwe na se na nyina, bombi batabarutse mu buryo butazwi. Ubu Michel Shumbusho afite imyaka 47. Shumbusho Michel yarekuwe Prezida Habyarimana wari wasuye gereza ya Ruhengeri amubonye ari kumwe n’itsinda ryari ryaje kubyina rimwakira. Inkuru ya Shumbusho wafunzwe ari igitambambuga, murayikurikira mu kiganiro Murisanga.

Murumva kandi urutonde rw’abari bafungiye mu Ruhengeri bakahagwa, ubuhamya bw’uwakoranye na Major Théonste Lizinde, wamuherekeje bajyanye Elie Ntalikure ku Gisenyi. Umwana we Flavien Lizinde atekereza iki ku bivugwa ku mubyeyi we?

Radio Ijwi ry’Amerika iratumikira n’abifuje ko babahuza n’umwe mu bana ba Hodari Alype, nyuma y’ubuhamya bw’umugore we, Agnes Nabagwera, bwageze benshi ku mutima.

Igice cya 7 cy’ikiganiro kuri kudeta yo muri 1973

$
0
0

Mu kiganiro Murisanga turumva igice cya Karindwi kuri Kudeta yabaye mu Rwanda muri 1973.

Ni kudeta yakuyeho ubutegetsi bw’uwari Perezida Gerigori Kayibanda igashyiraho ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana.

Haratumikirwa ahanini bamwe mu mfubyi z’abari abanyapolitiki bakomeye muri 1973.

Radio Ijwi ry’Amerika riravugana kandi n’abandi bantu bakurikiraniye hafi bimwe mu byaranze kudeta nyirizina.

Kuri iki cyumweru haahawe n’ijambo abifuje kugira icyo bongera ku biganiro byatambutse mbere.

Ijwi ry’Amerika:Ikiganiro cya 8 kuri Coup d’Etat yo mu 1973

UMURWANASHYAKA KAYUKU VENUSITI (1916-1961)

$
0
0

 Kayuku Venusiti yavukiye ahahoze ari muri komini Nyaruhengeri muri Butare, ubu ni mu ntara y’amajyepfo. Amashuri abanza yayize kuri misiyoni ya  Kansi.  Ayisumbuye ayiga i Butare muri Groupe Scolaire aho bitaga mu Ndatwa, ahakura impamyabumenyi y’ubugronome. Akirangiza yahise abona akazi mu kigo cy’ubushakashatsi INEAC (Institut National pour l’Etude Agronomique du Congo Belge) cyahingaga kikanatoranya imyaka myiza yo kugeza ku baturage. Icyo kigo cyakoreraga i Rubona muri Butare. Cyaje kwitwa ISAR (Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda) nyuma yaho igihugu kibonye ubwigenge. Yari yungirije ( Directeur Adjoint) umuyobozi mukuru, wari umubiligi icyo gihe.

Kayuku Venusiti yashakanye na Nyirabahinde Pulukeriya mu mwaka w’1941, babyarana abana 10. Kayuku na Nyirabahinde bari abakristu babyiyemeje, mu rugo rwabo, muri misiyoni no mu baturage. Kayuku yarangizaga akazi akajya kwigisha gatigisimu abaturage bifuzaga kubatizwa, akanigisha abandi gusoma no kwandika. Urugo rwabo rwari ruzwiho gusabana cyane n’abaturage b’ingeri zose.

Kayuku yari mu bantu bari bizewe n’inzengo nyinshi ku buryo yatoranyijwe mu bantu bajyanye n’umwami Mutara III Rudahigwa mu Bubiligi kujya mu mihango yo gutaha Atomium mu mwaka w’1958.

Kimwe n’abahutu bake bagize amahirwe yo kwiga, Kayuku yabonaga kandi akababazwa n’uko abaturage benshi bavutswaga uburengazira bw’ibanze, bagakandamizwa bikabije kandi bagakoreshwa uburetwa, byose ari ubutegetsi bwa cyami n’ubukoloni bw’icyo gihe bwari bubishyigikiye. Abiganiriye n’inshuti ze, bafashe umwanzuro ko byanze bikunze ubutegetsi bugomba guhinduka, hakajyaho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi kandi bwimirije guteza imbere buri munyarwanda butavanguye. Kuva mu mwaka w’1957, abanyarwanda benshi batangiye gushinga no gushishikarizwa kwitabilira kujya mu mashyirahamwe anyuranye. Kayuku ari mu banyarwanda b’imena bari kw’isonga ry’impinduka Ambasaderi Kabanda Petero Celesitini avuga mu gitabo cye “Rwanda, l’idéal des pionniers : Les hommes qui ont fait la différence.” 

Amashyaka ya politiki atangiye kuvuka mu mwaka w’1959 Kayuku Venusiti yayobotse ishyaka rya MDR Parmehutu. Ubutegetsi bwa cyami bwahise butangira gutoteza abashakaga ko ibintu bihinduka, ngo batagira icyo bageraho. Ku rundi ruhande, abari bashyigikiye ubutegetsi nabo bashinze ishyaka UNAR bakwiza impuha ko abashaka ko ibintu bihinduka ari abanzi b’umwami. Icyo gihe kuba umwanzi w’umwami kwari ukuba icyigomeke. Ubwo havutse udutsiko tw’abatutsi biyitaga ingabo z’umwami, bakagenda bakubita ndetse banica abo bitaga abanzi b’umwami. 

Kayuku, ari kumwe na bamwe muri bagenzi be, harimo inshuti ye Birasa Bya Mpongo, bagiye kureba umwami Kigeli V Ndahindurwa, bamusobanulira ko utwo dutsiko twiyita ingabo z’umwami twanduza izina ry’umwami kubera amarorerwa dukora, kandi ko tubangamira umutekano rusange w’abaturage. Banamwumvishijeko abashaka impinduka atari abanzi be, ahubwo bashaka ko habaho ubutegetsi burenganura abaturage kandi bugaha buri muntu uburenganzira busesuye.

Ku itariki ya 28 Mutarama mu mwaka w’1961 i Gitarama habaye kongere yahuje abari batowe mu matora y’abajyanama ba za komini yabaye mu mwaka w’1960. Muri iyo Kongere niho hafashwe umwanzuro wo gusimbuza ubwami Repubulika. Ni naho kandi Kayuku yatorewe kuba umwe mu badepite ba MDR-Parmehutu mu rwego rw’igihugu.

Kayuku yakomeje gusobanulira abaturage ko ubutegetsi bugendera kuri demokarasi aribwo buryo bwonyine bushobora kurangiza ibibazo by’ubusumbane n’akarengane by’abaturage. 

Ku itariki ya 15.8.1961, avuye mu misa ya Assomption, arimo yitegura kujya kuzana umugore we wari muri materinite amaze iminsi 5 gusa abyaye, niho abantu baje kumutabaza bamubwira ko hari imvururu zatewe na twa dutsiko twiyitaga ingabo z’umwami hafi y’aho yari atuye, ku musozi witwaga Gafumba. Yahise ahindura gahunda yo kujya kuzana umubyeyi n’uruhinja bari bamutegereje, ahubwo yihutira kujya guhosha izo mvururu nkuko yari atabajwe. Yageze i Gafumba ahasanga abandi barwanashyaka,  Germain Gasingwa  na Aloyizi Munyangaju, nabo bari batabajwe ngo bahoshe imvururu aho ngaho, Basanze wari  umutego babateze, abaje gutabaza bari gatumwa. Gasingwa na Munyagaju bakijijwe n’uko imodoka zabo zari zihagaze ku buryo bashobora guhita bazihagurutsa. Kayuku we, arimo yatsa imodoka ngo ayihindukize bamutera amacumu, bamutsinda aho. Bamwicanye ubugome butagira uruvugiro.  

Umurage n’ubwitange byamuranze mu kazi ke, ubutwari, urukundo Kayuku yari afitiye igihugu cye n’abagituye byatumye Leta n’ubuyobozi bukuru bwa ISAR bafata icyemezo cyo kwitilira laboratoire y’ubushakashatsi bwa ISAR izina rye. Ku itariki ya 30.10.1962 niho habaye umuhango wo kwita Laboratoires Venuste Kayuku. Ndetse n’umwe mu mihanda yari mu murwa mukuru Kigali wahawe izina rye, Rue Depute Kayuku, kimwe na bamwe bandi nabo bapfuye bazize ibitekerezo byabo nka ba depite Kamuzinzi, depite Kajangwe n’abandi.

Aya mateka ya Kayuku Venusiti atangajwe mu rwego rw’umushinga w’ubwanditsi “Ibirari by’Amateka” wibanda ku kumenyekanisha abanyarwanda bamenyekanye cyane kandi bagatabaruka mu kinyejana cya makumyabiri.

Tuboneyeho gushimira by’umwihariko abagize umuryango wa Kayuku bakiriho badufashije kubona ibi bimuvugwaho tubagejejeho. 

Byanditswe na:

Maniragena Valensi
Murorunkwere Dariya
Nzeyimana Ambrozi

Ushaka kutwandikira yatwoherereza ubutumwa kuri email: valencem@mail.ru

Uwari mu buyobozi muri Leta ya Kayibanda yemeza ko ari mu bateje imvururu mu gihugu muri 1973

Amateka y’itsembabwoko ryakorewe abahutu n’uko ryemejwe


Rwanda 1973: Kabarenzi Agnès, Umugore Rukumbi Wajyanye n’Abandi

$
0
0

Kabarenzi Agnès yaguye muri gereza ya Ruhengeri muri 1977. Yapfuye amaze iminsi 52 atarya. Yishwe n’inzara. Abaganga bavuga ko umuntu usanzwe ashobora kumara hagati y’iminsi 30 na 40 ntacyo ariye. Kabarenzi yarengejeho 12.

Umwana Agnes Kabarenzi yibarutse ari muri gereza, ntashobore kumurera, Dr Uwimana Christine ni umutumire w’ikiganiro Murisanga ku Ijwi ry’Amerika cyateguwe na Venuste Nshimiyimana.

UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU I MBANDAKA MURI CONGO

$
0
0

Itsembabwoko ryakorewe abahutu mu karere k’ibiyaga bigari kuva 1990 kugeza mu 1998. Muri kino kiganiro turabagezaho ibyabereye i MBANDAKA muri Congo kuba taliki ya 13 Gicurasi 1997, aho ingabo za FPR Inkotanyi zatsembatsembye impunzi z’abahutu zari zahahungiye.

AMATEKA Y’ITSEMBABWOKO RYAKOREWE IMPUNZI Z’ABAHUTU I KIBEHO

Rwanda 1973:”Abakosheje bazashobore kwicuza kugirango abantu bakomeze babane”: Protais Zigiranyirazo

Umwe mu barindaga Perezida Kayibanda yasobanuye iminsi ye ya nyuma

Viewing all 142 articles
Browse latest View live


<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>